Cardinal Matteo Zuppi yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wa Perezida w’u Burusiya ku gushaka igisubizo cy’Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine
Cardinal Matteo Zuppi washyizweho na Papa Fransisiko nk’intumwa ye yihariye hagamijwe gushaka amahoro n’ubwumvikane ku ntambara imaze umwaka n’amezi ane hagati y’u Burusiya na Ukraine, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023 yageze mu Burusiya mu ruzinduko rw’iminsi 2, akaba yagiranye ibiganiro na Yuri Ushakov Umujyanama wa Perezida Putin w’u Burusiya.
Nk’uko vaticannews.va ibitangaza, Cardinal Matteo Zuppi yageze mu Burusiya nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira muri Ukraine akagirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu Volodymyr Zelensky ku bibazo biri muri iki gihugu bishingiye ahanini ku ntambara Ukraine yashojweho n’u Burusiya guhera muri Gashyantare 2022; uyu munsi ibihumbi by’abaturage bakaba baravuye mu byabo, ibikorwa remezo bigasenyuka, ndetse na tumwe mu duce tw’iki gihugu tukaba twarigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Yuri Ushakov, Umujyanama wa Perezida w’u Burusiya ushinzwe ububanyi n’amahanga ku wa gatatu tariki 28 Kamena 2023; ku munsi wa mbere w’uruzinduko Cardinal Zuppi yabonanye kandi n’Abepiskopi Gatolika bo mu gihugu cy’u Burusiya mu biro by’intumwa ya Papa muri iki gihugu bagirana ibiganiro.
Umuvugizi Perezidansi y’u Burusiya Dimitry Peskov; mu butumwa yatangaje nyuma y’ikiganiro Cardinal Zuppi yagiranye Ushakov Umunyanama wa Perezida w’u Burusiya, Peskov yatangaje ko u Burusiya bwishimiye kwakira Intumwa ya Papa Fransisiko i Moscow muri gahunda yo gushaka amahoro arambye ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine, avuga ko atari ubwa mbere Vatikani igaragaje ubushake bwo gukemura iki kibazo, bityo nabo bakaba babyishimiye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Myr Giovanni d’Aniello Intumwa ya Papa mu Burusiya yatangaje ko uruzinduko rwa Cardinal Zuppi rutanga icyizere cy’uko hari impinduka ziganisha ku guhoshya intamabara hagati y’u Burusiya na Ukraine, rukanatanga igisubizo ku kibazo cyo guahanahana imfungwa ku mpande zombi, ndetse n’impunzi zigakorerwa ubuvugizi.
Kuri uyu wa Kane, Cardinal Matteo Zuppi yagiranye ibiganiro n’ Umukuru w’Idini ya Orthodox mu Burusiya Nyiricyubahiro Kirill (Patiarch of Moscow). Biteganyijwe kandi ko aza kugirana ibiganiro na Maria Alekseyevna Lvova-Belova, Komiseri ushinzwe uburenganzira bw’abana bakaganira ku ngingo y’abana 19.000 bo mu gihugu cya Ukraine bajyanye mu Burusiya, kimwe mu bibazo Perezida wa Ukraine yagejeje kuri Papa Fransisiko mu rugendo aheruka kugirira i Roma muri gicurasi uyu mwaka .
Mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Ukraine ku wa 5-6 Kamena 2023, Cardinal Zuppi zashimangiye ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku ntambara ibihugu byombi bihanganyemo, anavuga ko Vatikani yiteguye gushyigikira ubu buryo bw’ibiganiro n’inzira ya dipolomasi kugira ngo iyi ntambara ihagarare.
Nyuma yo gusura igihugu cya Ukraine ku matariki twavuje hejuru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko bishimiye kwakira ubutumwa bwa Papa Fransisiko bugamije amahoro muri Ukraine, kandi ko iki gihugu cyiteguye kwakira n’undi muhuza uwo ari wese ugamije gushakira amahoro Abanya Ukraine. Perezida Volodymyr Zelensky yasabye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku Burusiya no kubufatira imyanzuro mu bya Dipolomasi hagamijwe kubusaba guhagarika intambara bwashoje ku butaka bwa Ukraine.
Musenyeri Paolo Pezzi ukorera ubutumwa mu Burusiya avuga ko kuba Cardinal Zuppi yageze muri iki gihugu akagirana ibiganiro n’abajyanama ba Perezida Putin, ndetse akanabigirana n’Umukuru wa Orthodox muri iki gihugu Patriarch Kirill bigaragaza umuhate abanyamadini bafite mu kwimakaza amahoro n’ubunararibonye mu guhuza abashamiranye hagamijwe ubwiyunge no kugarura amahoro; uruhare rwabo mu nzira yo gushaka amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine binyuze mu nzira y’ibiganiro na Dipolomasi rukaba rukenewe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.