CARITAS na NUDOR barahamagarira abantu kwita ku bafite ubumuga
CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) barakangurira buri wese kugira uruhare mu gutuma umwana ufite ubumuga abona uburezi buboneye.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025 mu gikorwa cyo kuvuza impanda ‘We ring the Bell’ cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero i Kivumu, ishuri riherereye mu Murenge wa Kivumu uri mu Akarere ka Rutsiro.
Muri iki gikorwa cyateguwe na CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo ifatanyije na NUDOR, Padiri Jean Paul Rutakisha uyobora CARITAS ya Nyundo yavuze ko inzego zose-Iz’igihugu, abafatanyabikorwa n’ababyeyi- zikwiye kugira uruhare mu gutuma abana bafite ubumuga babona uburezi nk’ubw’abandi.
Ati “N’abafite ubumuga, bafite uburenganzira bwo kwiga kuko ni abana nk’abandi.”
Avuga ko muri uwo mujyo, CARITAS ya Nyundo yahisemo gufata G.S St Pierre Kivumu nk’ishuri ry’icyitegererezo mu kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga, bahubaka inzira z’ifashishwa n’abafite ubumuga, ubwiherero, ibibaho biborohereza ndetse bavanaho inzitizi zose zabangamira imyigire y’abafite ubumuga.
Padiri Rutakisha avuga ko zimwe muri izo nzitizi ari; imyumvire y’ababyeyi badafata abana bafite ubumuga nk’abandi bana, imiturire ibangamiye abafite ubumuga aho usanga hari abatuye ku musozi ihanamye ku buryo bigoye ko igare ryahagera,imyumvire igaragara mu bantu y’uko abantu bafite ubumuga baba bagomba gufashwa n’abaterankunga n’imyumvire ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze batumva ko kwita ku bafite ubumuga biri mu nshingano zabo.
Padiri Rutakisha ati “Twe icyo dushaka ni uko abafite ubumuga bafashwa n’abagize umuryango mugari. Kuko porogaramu yacu ni CBR (Community Based Rehabilitation) ivuga ko abagize umuryango mugari aribwo bakwiye kugira uruhare runini, noneho abaterankunga baramuka babonetse bakaza bunganira.”
Mu gihe cy’imyaka ibiri bamaze bakorana n’abaturage bo mu Murenge wa Kivumu, hari inzitizi zagiye zigaragara ku buryo arizo bashingiraho bakangurira abandi gutanga umusanzu mu gufasha abafite ubumuga kubona uburezi.
Icyakora ngo mu Murenge wa Kivumu hamaze guterwa intambwe ishimishije kuva CARITAS na NUDOR bahatangira ubukangurambaga kuko mu myaka ibiri ishize abana bafite ubumuga bakabakaba 100 bamaze koherezwa ku ishuri, ikaba ari nayo mpamvu bateganya ko mu mwaka utaha bazakomereza ubukangurambaga mu yindi mirenge.
Intambwe imaze guterwa i Kivumu inagarukwaho na Jean Damascene Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) aho bavuga ko muri uyu Muenge hari ibisubizo abandi bakwigiraho.
Nsengiyumva akomeza avuga ko imbogamizi zibangamira abana bafite ubumuga zikomeje kuvanwaho muri G.S St Pierre Kivumu.
Ati “Ikibazo gisigaye ni icy’abarimu bita kuri aba bana, abarimu baracyari bake. Icyakora twizeye ko hari icyo Leta izabikoraho kuko nayo ishyize imbere uburezi kuri bose kandi budaheza.”
Nsengiyumva ati “Hano hari ibisubizo abandi bakwigiraho kugira ngo bashobore gufasha abandi bafite ubumuga kugana ishuri. Ibyo bisubizo ni uko imyumvire muri Kivumu yahindutse, ababyeyi bakaba barazanye abana bafite ubumuga ku mashuri.”
Muri 2019, nibwo CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo yatangiye gushaka uki yafasha uyu muryango, ifasha aba bana kwiga.
Ubu bufasha bwarakomeje bugendana n’ubukangurambaga ndetse no kwita ku bikorwaremezo bibereye abantu bafite ubumuga muri G.S St Pierre Kivumu, kugeza ubwo kuri ubu ahatangiye hari abana batatu, ubu ni ishuri ririmo abakabakaba 100 bafite ubumuga.
Ati “Twavutse turi abana batatu bafite ubumuga. Ababyeyi byari byarabananiye kubyakira kuko Mama yarahavunikiraga. Byamusabaga guheka umwe akamugeza ku ishuri, akabona kujyana undi ndetse no gutaha bikaba uko.”
Niyonzima Donath wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye kuri College Indashyikirwa, akaba afite barumuna be babiri bafite ubumuga butandukanye yabwiye KINYAMATEKA ko batangiye kubona urumuri muri 2019.
Uretse ibyo kandi, ku ishuri ntabwo twavaga mu ishuri ngo twimuke nk’abandi, byadusabaga kuguma mu ishuri rimwe kuko andi mashuri nta nzira z’abafite ubumuga zahageraga, n’ibindi bikoresho bifasha abafite ubumuga ntibyari Bihari.
Niyonzima ati “Turashimira CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo yadushakiye byose twari bakeneye birimo amagare, batwubakiye inzira z’abafite ubumuga haba ku ishuri no mu rugo, mbese ubu twiga neza kubera bo.”
Ibarura riheruka gukorwa muri 2024 ryagaragaje ko Akarere ka Rutsiro gafite abantu barenga ibihumbi 14,000 bafite ubumuga butandukanye mu byiciro bitandukanye. Mu Murenge wa Kivumu wonyine hari abantu bagera ku 1175 bafite ubumuga.
Yongeraho ko ku ishuri bashobora kugera mu cyumba icyo ari cyo cyose bakenewemo kuko inzira ziri ahantu hose mu kigo. Ati “Batwubakiye ubwiherero bwabugenewe, ndetse n’ibindi bikoresho bikenewe barabiduhaye.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.