Caritas Rwanda irashimira abafatanyabikorwa bayo imikoranire myiza muri iyi myaka 5 ishize.
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024 Caritas Rwanda yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo mu cyo bise ihuriro n’abafatanyabikorwa (Caritas Rwanda Partners Forum) mu rwego rwo kubagaragariza ibyagezweho mu myaka 5 ishize n’ibiteganywa mu myaka itanu iri imbere (2025-2030). Caritas Rwanda ivuga ko yishimira umusaruro wagezweho muri iyi myaka 5 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.
Inama y’ihuriro n’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda yitabiriwe n’inzego za leta zitandukanye, abahagarariye za ministeri zitandukanye, imiryango ya leta n’itari iya leta itandukanye abafatanyabikorwa ba caritas batandukanye na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Caritas baje kumurika ibyo bagezeho ku bera inkunga bahawe na Caritas. Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda perezida wa komisiyo y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yitabiriye furumu ya Caritas Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo abifuriza ikaze no kugomeza umurongo mwiza w’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza ya muntu.
Myr Anaclet Mwumvaneza umuyobozi wa Caritas Rwanda avuga ko bishimiye intambwe bagezeho mu gushyira mu bikorwa intego ya Caritas ku isi hose ari yo” Gusubiza agaciro muntu yambuwe n’imibereho itari myiza.” Iyi ntego ni nayo izakomeza gushyirwa imbere muri iyi myaka itanu iri imbere.
Myr Anaclet avuga Caritas ibonye uburyo yarushaho kugera ku bantu benshi birushijeho kuko hari abantu batagerwaho n’ubufasha Caritas itanga kandi nyamara babukeneye, ariko kubera amikoro make ntibabagereho. Agira ati” Caritas itanga ubufasha mu buryo butatu butandukanye ari bwo: Ubufasha buhabwa abatishoboye muri rusange, ubufasha mu iterambere rusange, aho abantu bafashwa kwifasha, hakaba n’igice cyirebana n’ubuzima, aho abantu bafashawa mu kwivuza, kwirinda no kugira imirire myiza izira indwara.Ibi nibyo tuzakomeza gusigasira birushijeho mu igenamigambi ry’imyaka itanu twihaye , tukaba twifuza no gukora ibindi birshijeho byose bituma umuntu asubirana agaciro yambuwe n’imibereho itari myiza, tukamufasha gutera imbere mu nkingi zose z’ubuzima.”
Ku ruhande rw'abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda,Myr Pierre Cibamba Ntakobagira ukuriye Caritas Africa avuga ko Caritas Rwanda yakoze byinshi byiza muri iyi myaka itanu, yerekanye ko bishoboka. Agira ati” Numvise nishimye cyane kubona ibikorwa Caritas Rwanda ifasha abantu batishoboye hano mu Rwanda. Turi abahamya bo kuvuga ibyiza Caritas Rwanda ikora kuko bigaragara cyane mu bantu ifasha. Caritas ni ubutumwa ntabwo ari akazi, ni ubutumwa bwa kiriziya dusangira kuruta uko tuba turi ku kazi, gushyira imbere ibikorwa by’impuhwe , urukundo rwa kivandimwe no gufatanya nibyo bigize caritas, ni ukugera ikirenge mu Yezu Kristu.’’ Tuzakomeza gufatanya na Caritas Rwanda muri uyu murongo wo gufasha muntu kongera kugarura agaciro yambuwe n’imibereho itari myiza niyo ntego yacu.
K u ruhande rw'inzego za leta, Umuyobozi mukuru wa LODA Madame Claudine Nyiwagaga avuga ko Caritas ifasha leta muri gahunda nyinshi zigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene no kwiteza imbere. Yasabye Caritas n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gufatanya ubudatezuka no gukorana n’inzego za leta kugira ngo hatazajya habaho guhurira ku mugenerwabikorwa umwe. No kugira ngo inkunga zitangwa zitazajya zijya mu gace kamwe k’abaturage runaka , ahubwo hakarebwa uburyo bwo kuzisaranganya mu gihugu hose no mu baturage bakennye bose. Ati” Mu guhitamo abagenerwabikorwa bafashwa na Caritas, ni byiza gukorana n’inzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kumenya koko ukwiye gufashwa n’icyo akwiriye gufashwa icyo ari cyo. Biramutse bidakorwa bitya, habaho guhurira ku bantu bamwe bakajya bahabwa inkunga inshuro zirenze imwe.”
Padiri Oscar Kagimbura umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda avuga ko bishimiye mberere na mbere ubufatanye bwabaranze bw’inzego zose n’abafatanyabikorwa ba Caritas muri iyi myaka 5 ishize kuko ari imyaka yabonetsemo ibiza byinshi bitari byiteguwe. Agira ati” Ntabwo ibikorwa byose twabikoze twenyine, twafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye bumva gahunda zacu kandi bagashima n’ibyo dukora bigatuma baza tugafatanya gukora ibikorwa bitandukanye.Ubufatanye ni cyo kintu cya mbere twishimira. Caritasa Rwanda irashima uburyo bw’imicungire, gukora neza imishinga kuyitegura neza no kuyishira mu bikorwa igafasha koko abo igenewe, bigatuma abafatanyabikorwa nabo batwizera. Ubushobozi bwo gucunga neza imishinga n’umutungo bafite bwagiye buzamuka. Caritas ntabwo irashima ko ibikorwa bakora babikora nk’umuryango wa kiliziya , ni ubutumwa dusabwa gusohoza umunsi ku wundi , gushyira mu bikorwa ivanjiri nk’uko biri mu murongo w’ubutumwa bwa kiliziya . “
Padiri Oascar Kagimbura avuga ko buri mwaka bakora raporo y’ibikorwa byawuranze bakaba bavuga ko muri iyi myaka 5 iburaho ukwezi kumwe, ibikorwa byari mu igenambigambi ry’imyaka itanu bari bihaye byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 90% n’ubwo raporo ya nyuma batari bayirangiza.
Dukuzemariya umwe mu rubyiruko twishyize hamwe mu kitwa Urunana Gisiza bo mu karere ka Rutsiro muri Diyosezi ya Nyundo avuga ko bafashijwe na Caritas ya Nyundo yababumbiye hamwe bakava mu bwigunge. Bahereye ku masomo yo kwiga kuzigama nk’urubyiruko, nyuma baza kwiga kuboha ibikapu , ubu bageze ku rwego rwo gukora inkweto zigezweho. Françoise avuga ko hamwe n’umushinga Gera ku ntego, bakomeje gukora no guhindura ibitekerezo mu miryango yabo , bakaba bakomeje kugera ku iterambere ridasize n’ikoranabuhanga. Ati” Hamwe na Caritas Diyosezi ya Nyundo, badufashije gukoresha uburyo bwo kuzigama dukoresheje ikoranabuhanga. Ntabwo tukizigama dukoresheje ibitabo, dukoresha applicatiob yitwa Comoka aho twinjiza amakuru muri telephone, tugashyiramo amategeko, tukizimmira ,bikadufasha gukoresha umwanya muto tuzigama no kurasa ku ntego bikatworohera kubera ikoranabuhanga. Byatumye tubasha gukorera hamwe, gukoresha igihe neza, binaduha amahirwe yo kwinjira muri Pyouth for youth.”
Iyi nama ihuza abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda isanzwe iba buri mwaka, aho caritas ibahuriza hamwe kugira ngo barebere hamwe ibyakozwe muri uwo mwaka barangiza n’ibyo bateganya gukora mu mwaka mushya ugiye gukurikiraho. Kuri ubu iyi nama ikaba yahuriranye n’igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho muri iyi myaka itanu ishize no kureba ibikubiye mu iteganyabikorwa rishya ry’imyaka itanu iri imbere 2025-230.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.