Caritas Rwanda na Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abarwariye mu Bitaro bya Ruli kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi
Abayobozi mu nzego za Arkidiyosezi ya Kigali, Caritas Rwanda, iya Kigali n’Intara y’Amajyaruguru bahumurije abarwariye mu Bitaro bya Ruli, banasangira ifunguro ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, wahimbajwe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023.
Gahunda zo kwizihiza uyu munsi zabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri kiliziya ya Paruwasi Ruli, giturwa na Karidinali Antoni Kambanda,akikijwe n’abapadiri bo muri iyi paruwasi, abapadiri abakorera ubutumwa mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaraza rya Ruli no mu bitaro bya Ruli, imbaga y’abakristu, abarwayi n’abarwaza n’abandi. Hari kandi n’abahagarariye inzego za Leta ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, n’Akarere ka Gakenke.
Mu butumwa yabagejejeho, Karidinali Kambanda yibukije abaje kwizihiza uyu munsi ko kwita ku barwayi ari umuco mwiza ugomba kuranga umuntu wese ufite ubuzima, kuko uburwayi ari ikindi gihande cy’ubuzima, bityo yaba ukomeye cyangwa uworoheje akaba ashobora kurwara; kandi yaba umukire cyangwa umukene iyo arwaye akenera abantu bamuba hafi ngo bamuhumurize.
Abihuza n’uko iki cyumweru cyari icyumweru cyahariwe kwita ku muryango, Karidinali Kambanda yibukije ababyeyi kurushaho kugira umutima wita ku barwayi n’abageze mu zabukuru kuko ari inzira buri muntu anyuramo, mu ngo zabo bagasubiza amaso inyuma bakareba ko hari umurwayi baturanye cyangwa umukecuru n’umusaza badashoboye maze bakamufasha.
Karidinali Kambanda yibukije ababyeyi gutoza abato umuco wo kwita ku barwayi n’abageze mu zabukuru kuko uburere bwiza n’umutima ugira impuhwe umwana abitozwa akiri muto; avuga ko uko umubyeyi yita ku bageze mu zabukuru ari nako na we iyo ageze muri icyo kigero abo yibarutse bamugenzereza.
Guverineri w’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille yashimiye umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi, by’umwihariko mu karere ka Gakenke Paruwasi ya Ruli iherereyemo, kuko uretse kuba yarahubatse ibi bitaro yanahatangije ishuri rikuru ryigisha abaforomo n’ababyaza, byose bikaba bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abaturage.
Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage b’Akarere ka Gakenke kurushaho kugira isuku, kuko isuko ari isoko y’ubuzima, aho yabuze hakaduka indwara z’amoko menshi zikomoka ku mwanda. Yabwiye abatuye i Ruli ko bashonje bahishiwe kuko umuhanda wa kaburimbo bemerewe uzaba warahageze bitarenze mu 2024, abasaba kwitabira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage zirimo n’iyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe.
Aganira na Kinyamateka, Dr. Kanani Bosco ushinzwe ishami ry’ubuzima muri Caritas Rwanda yayitangarije ko uyu munsi wizihijwe hose mu bitaro n’ibigo nderabuzima biri mu maparuwasi yose mu Rwanda hagamijwe kwita ku barwayi, kubagaragariza ko batari bonyine mu bibazo by’uburwayi barimo, ndetse bakanagaragarizwa urukundo nk’uko Caritas idahwema gukangurira buri wese kugirira impuhwe abababaye. Dr. Kanini Bosco avuga ko akenshi iyo umuntu arwaye aba akeneye abamufasha haba mu bibazo by’ubukungu ndetse no kuri roho, kuri uyu munsi abarwayi aho bari bakaba banafashwa mu isengesho ribahumuriza kandi ribereka ko nyuma y’ubuzima hari n’ubuzima bwa roho buba bukenewe kwitabwaho.
Haguma Martin ufite umurwayi mu Bitaro bya Ruli yatangarije Kinyamateka ko yishimiye urukundo bagaragarijwe n’abayobozi babasuye muri ibi bitaro. Yagize ati “Maze iminsi muri ibi bitaro, kuva nahagera nibwo bwa mbere mbonye abayobozi benshi baje kudusura. Nabonye Gavana, na Musenyeri n’abandi. Nishimiye ko batuganirije, barangiza bakaduha n’ibyo kurya.”
Umunsi Mpuzamahanga w’abarwayi watangijwe muri Kiliziya na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ashingiye ku butumwa Bikira Mariya yatangiye i Lourdes mu Bufaransa, mu butumwa yanyujije ku witwa Bernadette Subiru, akamuha ubutumwa bunyuranye burimo n’ubwo kwibutsa abatuye isi kwita ku barwayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.