Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas Rwanda yashimiye Therese umaze imyaka isaga 18 ayikorera

Mu gikorwa cyo guhimbaza umunsi w'umurimo cyahuje abakozi ba Caritas Rwanda, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, Caritas Rwanda yashimiye Nduwamungu Thérèse, umaze imyaka isaga 18 ayikorera, ubu akaba yaragiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Caritas Rwanda yashimiye Therese umaze imyaka isaga 18 ayikorera
Caritas Rwanda yashimiye Therese umaze imyaka isaga 18 ayikorera

Ikimenyetso cy'ishimwe kiriho umukono wa Myr Anaclet Mwumvaneza, yagishyikirijwe na Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda. Mu butumwa yamugejejeho yamushimiye ko yujuje Inshingano ze igihe yamaze muri Caritas akaba yaratanze umusanzu we wose yasabwaga.

Therese yahawe iri shimwe imbere ya bagenzi be basaga 100,bakorera Caritas Rwanda mu mishinga itandukanye, bari bateraniye kuri Cercle Sportif Rugunga, ngo bizihirize hamwe umunsi w'umurimo.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n'imikino y'umupira w'amaguru na Volleyball yahuje ikipe y'abakora mu mushinga wa Igire-Gimbuka n'abandi bakora mu yindi mishinga.

Iyi mikino yarangiye mu mupira w'Amaguru ikipe y'Abakora muri Igire-Gimbuka itsinze ibitego 2 kuri 1, mu gihe muri Volleyball byarangiye Abakora mu yindi mishinga batsinze Amaseti 2 kuri 1.

Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, witabiriye ibi birori, yashimiye ubuyobozi bwa Caritas Rwanda bwateguye iki gikorwa, abasaba gukomeza kurangiza neza inshingano bahawe na Kiliziya.

Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yashimiye buri mukozi wese witabiriye uyu munsi bashyiriweho ngo bizihize umunsi w'umurimo usanzwe uba ku itariki 1 Gicurasi abasaba gukomeza kwitangira umurimo bakora kuko ari ingenzi mu gufasha Caritas gutabara abakene ishinzwe.

Abakozi ba Caritas Rwanda
Abakozi ba Caritas Rwanda
Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga wa CEPR
Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga wa CEPR
Ikipe y'abakozi ba Igire-Gimbuka yatsinze 2-1
Ikipe y'abakozi ba Igire-Gimbuka yatsinze 2-1
Padiri Kagimbura Oscar, Umunyamabanga mukuru waa Caritas Rwanda
Padiri Kagimbura Oscar, Umunyamabanga mukuru waa Caritas Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose