Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umwaka wahariwe isuku mu mashuri gatolika usize muri G.S.Remera Catholique ntawe ushyira imyanda aho abonye

G.S.Remera Catholique irishimira intambwe yateye mu kunoza isuku, ifashijwe n'insanganyamatsiko y'amashuri gatolika y'uyu mwaka igira iti "Umwana usukuye mu ishuri risukuye". Kimwe mu byo bishimira ni uko abana batojwe kwirinda gushyira imyanda aho babonye ahubwo bakayishyira ahabugenewe.

Umwaka wahariwe isuku mu mashuri gatolika usize muri G.S.Remera Catholique ntawe ushyira imyanda aho abonye
Umwaka wahariwe isuku mu mashuri gatolika usize muri G.S.Remera Catholique ntawe ushyira imyanda aho abonye

Iri shuri Gatolika rya Arikidiyosezi ya Kigali, riherereye muri Paruwasi Remera, ryishimira insanganyamatsiko yatoranyijwe uyu mwaka mu mashuri Gatolika, bakavuga ko wabaye umwanya mwiza wo kwinjira muri Yubile y'imyaka 25 iri shuri ryitegura guhimbaza mu mwaka wa 2025.

Muri ibyo bikorwa harimo gukora imiganda mu kigo basukura amashuri ndetse no hanze yayo, gutoza abana kwirinda kujugunya imyanda aho babonye ahubwo bakayishyira bayishyira ahabugenewe n'ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Mujawamariya Odette, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Remera Catholique, yagaragaje ibikorwa bitandukanye byakozwe muri iri shuri mu rwego rwo kubahiriza insanganyamatsiko Abepiskopi bageneye uburezi mu mwaka w'Amashuri wa 2024.

Mujawamariya yagize ati:”Abana bazi ko batagomba kujugunya imyanda mu ishuri, ahubwo bagomba kuyijyana ahabugenewe ndetse bazi ko bagomba kugira isuku ku myambaro yabo n'ahantu hose bari bakarangwa n’isuku kuko ijyana n’ubwenge. Iyo umwana afite isuku no kwiga bigenda neza”.

Groupe Scolaire Remera Catholique yitiriwe mutagatifu Dominique Savio ikaba izafungura umwaka wa Yubile y'imyaka 25 ku itariki 3 Nyakanga 2024, ari na ho bazasoza ku rwego rw'ishuri icyumweru cy'uburezi Gatolika. Abana bakazagira umwanya gukora ibihangano bijyanye n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka.

Gihozo Nice Mary, Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yabwiye Kinyamateka ko inyigisho bahawe ku nsanganyamatsiko y'umwana usukuye mu ishuri risukuye, yabahinduriye imyumvire, ku buryo ku buryo nta munyeshuri wajugunya imyanda aho abonye yaba ari ku ishuri cyangwa atari ku ishuri.

Mujawamariya Odette, Umuyobozi wa GS Remera Catholique
Mujawamariya Odette, Umuyobozi wa GS Remera Catholique
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose