Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

GS Kinyababa yagabiye inka umwepiskopi wa Ruhengeri ihimbaza yubile y'imyaka 100

Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Kamena 2024 muri Diyoseze ya Ruhengeri Paruwase ya Runaba hizihijwe icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rwa diyoseze hanahimbazwa yubile y'imyaka 100 GS Kinyababa imaze ishinzwe.

GS Kinyababa yagabiye inka umwepiskopi wa Ruhengeri ihimbaza yubile y'imyaka 100
GS Kinyababa yagabiye inka umwepiskopi wa Ruhengeri ihimbaza yubile y'imyaka 100

Ni ibirori byabimburiwe n'igitambo cya misa cyatuwe na Myr Bizimungu Gabin Igisonga cy'umwepisikopi wa diyoseze ya Ruhengeri.

Ibi birori byari imboneka rimwe Kinyababa, byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu,umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza,ushinzwe uburezi mu karere ka Burera, abahuzabikorwa b'imirenge, abapadiri ndetse n'abihayimana.

Mu rugendo rw'imyaka ijana GS Kinyababa yishimira kuba yaribarutse umupadiri n'ababikira bane, ndetse n'ubu ikaba ikomeje kurerera Kiliziya kuko ifite n'abari mu Iseminari Nto.

Muri uyu mwaka wagenewe kwita ku isuku, mu nsanganyamatsiko igira iti "umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye" GS Kinyaba yujuje ibyumba bibiri by'amashuri bya TVET.

Muri ibi birori GS Kinyababa mu rwego rwo gushimira yagabiye inka umwepiskopi wa diyoseze ya Ruhengeri bamushimira kubaba hafi muri uru rugendo rw'imyaka ijana iri shuri rimaze rishinzwe.

Kuri ubu GS Kinyababa yigamo abanyeshuri 1711 bakaba bafashwa n'abarimu 48.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose