Caritas ya Byumba ishyize imbere gutoza abato kugira umutima w’impuhwe n’urukundo
Mu nteko rusange ya Caritas Rwanda yebereye i Kigali hagati ya tariki 11 na 12 Werurwe 2024, Caritas ya Diyosezi ya Byumba ni imwe mu zagaragajwe nk’izifite umwihariko mu bikorwa byo kwita ku batifashije.
Mu gushaka kumenya umwihariko uranga ibikorwa bya Caritas muri Diyosezi ya Byumba, Kinyamateka yaganiriye na Padiri Augustin Nzabonimana uyobora Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Byumba.
Padiri Nzabonimana avuga ko umwihariko w’ibikorwa byabo ushingiye ku gutoza abato kugira umutima w’impuhwe n’urukundo ndetse no gukorera ku mihigo ya buri mwaka.
Padiri Nzabonimana yagize ati “Duhereye mu mashuri no mu matsinda anyuranye, twatangiye gutoza abana indangagaciro za gikristu, tubigisha kugira umutima w’urukundo w’impuhwe, tubatoza gukunda ijambo ry’Imana bakiri bato.”
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’amashuri, Komisiyo zinyuranye nka Komisiyo y’abana, Komisiyo y’umuryango n’izindi zifite aho zihurira n’abana, Caritas ya Byumba iri gutanga ibitabo binyuranye birimo Bibiliya z’abana, ibitabo bya Katheshezi n’ibindi ndetse no guhugura abarimu bigisha iyobokamana kugira ngo batoze umwana akiri muto gukurana indangagaciro za gikiristu.
Yongeraho ko ku nkunga ya World Vision mu mushinga “Mureke Abana bato bansange” Caritas ya Byumba irimo kuzamuriramo abana kugira ngo bakure bumva uwo muhamagaro wo kugira umutima w’urukundo n’impuhwe.
Byongeye kandi, Caritas ya Byumba inakorana Urwego rushinzwe igorora ku buryo bafasha abana bari kugororerwa mu Igorero rya Nyagatare binyuze mu kubigisha imyuga kugira ngo byorohere abo bana kwisanga muri sosiyeti igihe basohotse mu igororero.
Uretse gutoza abana bato umutima w’impuhwe, Padiri Nzabonimana anavuga ko gukorera ku mihigo ari kimwe mu biranga abakristu muri za Paruwasi zinyuranye ku buryo bitanga umusaruro ushimishije ndetse umwaka ku wundi bagenda bazamura urwego rw’imihigo.
Ati “Gukorera ku mihigo ni ibintu byatumye tunabona abafatanyabikorwa nka World Vision kuko babonye ko biri gutanga umusaruro mu ngeri zinyuranye zirimo kurwanya imirire mibi n’ibindi.”
Padiri asoza avuga ko intego bafite ari ukubaka Caritas Nyarwanda ifite ubushobozi bwo gukomeza gufasha abababaye.
Ati “Caritas ni ukuboko kwa Kiliziya gushyira mu bikorwa ivanjili ya Yezu kristu. Bityo rero, ubu dufite intego zo kuzamura ubushobozi bwa Caritas ku buryo nayo igira umutungo wayo bwite kandi tukawubyaza umusaruro kugira ngo ibikorwa byo gufasha abababaye birusheho kwiyongera.”
Muri uwo mujyo, Caritas iteganya guhera ku mutungo Kiliziya isanganywe, bakawucunga neza ndetse bakawubyaza umusaruro kugira ngo ibivamo bifashe abakene.
Ati “Twiyemeje ko aho umutungo wa Kiliziya uri hose tugomba kugira uruhare mu kuwucunga neza, ibivuyemo bigashyirwa kuri konti ya Kiliziya, bityo ibivuyemo bikazafasha abakene.”
Caritas Rwanda yashinzwe mu mwaka w’1960 n’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda. Yemewe ku mugaragaro nk’Umuryango udaharanira inyungu n’iteka rya minisitiri No 499/08 ryo mu mwaka w’1962, ihinduka umuryango utegamiye kuri Leta hakurikijwe itegeko No 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini mu Rwanda.
Ubu Caritas rwanda ni umuryango ukorera mu gihugu hose, ubinyujije muri Caritas za diyosezi gatolika z’u Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.