Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yamuritse umushinga CBR Tujyanemo uzita ku bafite ubumuga
Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yamuritse umushinga wa CBR (Community Based Rehabilitation Program) bise Tujyanemo Iterambere ridaheza rishingiye ku muryango.
Ni umushinga ugamje gufasha abafite ubumuga cyane cyane abatarengeje imyaka 25. Nyuma yo gukorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge ari naho wabanje mu gihe cy imyaka 3 ishize, ibikorwa byumushinga CBR bikomereje mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange.
Padiri Gasasira Jean Berchimas, umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, yasobanuye ko umushinga CBR iterambere ridaheza, uzatuma imiryango igira uruhare mu bikorwa byo kwita ku bafite ubumuga.
Yagize ati "Twari dusanzwe tubafasha mu bushobozi buhari, cyane cyane mu kwivuza no kwiga.Uyu mushinga wa Tujyanemo ,iterambere ridaheza rishingiye ku muryango, ni uburyo bwiza kugira ngo kwita ku bafite ubumuga bibe igikorwa gisangiwe n'abandi benshi kuko umuntu ufite ubumuga aba mu muryango nk'abandi kandi uwo muryango ufate iya mbere mu kumufasha."
Padiri Gasasira akomeza avuga ko umushinga wiswe Tujyanemo kuko umuntu ufite ubumuga akeneye byinshi, birimo kuvuzwa, kwiga no kwiteza imbere, guhabwa akazi arangije kwiga cyangwa se afite ubushobozi, n'ibindi, bityo hakaba hakenewe uruhare rwa buri wese ngo haboneke ibikorwa remezo bifasha abantu bafite ubumuga nk'imihanda, inyubako zitangirwamo service, amashuri n'ibindi.
Ati"Twifuza kujyanamo n'inzego zose kugira ngo buri wese atange umuganda we bityo wa muntu ufite ubumuga afungurirwe imiryango yose y'ubuzima."
Kankindi Leonille Umuforomokazi ku Kigo nderabuzima cya Nyarusange yabwiye Kinyamateka ko umushinga wa CBR bakiwumva bishimiye ko uje gukorera mu gace ikigo nderabuzima gikoreramo kuko bakunda guhura n'imbogamizi ikomeye yo kwakira abantu bafite ubumuga cyane cyane abana bari munsi y'imyaka 25 rimwe na rimwe batereranywe n'imiryango.
Munyangeyo Francois D'Assise yabwiye Kinyamateka ko uyu mushinga uje ugamije gufasha abafite ubumuga hashingiwe ku bushobozi buhari. Umushinga uzakorera mu murenge wa Nyarusange mu tugari twa Musongati na Rusovu. Caritas ikaba izakorana n'Ibitaro bya Kabgayi, Centre de Santé ya Nyarusange, inzego z'ibanze kuva ku mudugudu, abashinzwe uburezi mu karere ka Muhanga n'abashinzwe ishami ry'ubuzima. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu mushinga Tujyanemo, iterambere ridaheza rishingiye ku muryango harimo: Gufasha abantu bafite ubumuga batarengeje imyaka 25 kwiga no kwivuza, n'ibindi bikorwa by'iterambere
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.