Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yishimiye umusaruro w’ukwezi k'urukundo n’impuhwe 2024.

Kuri uyu wa 04 Mata 2025 I Kabgayi muri Centre CEFOPPAK habereye inama y’inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi. Ni inama yahuje abafatanyabikorwa bayo bose n’abayihagarariye hirya no hino muri paruwase zose, abafashamyumvire na bamwe mu bagenerwabikorwa bayo muri Diyosezi ya Kabgayi. Inama y’inteko rusange yatangijwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuyobozi mukuru wa Caritas muri Diyosezi ya Kabgayi. Yari igamije kugaragaza ibyakozwe mu mwaka wa 2024 no gufata ingamba nshya zizagenderwaho mu mwaka utaha wa 2025. Caritas ya Diyosezi yagaragaje ko umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe 2024 wikubye 3 ugereranyije n’umusaruro wabonetse mu kwezi k’urukundo n’impuhwe muri 2023.

Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yishimiye umusaruro w’ukwezi k'urukundo n’impuhwe 2024.
Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yishimiye umusaruro w’ukwezi k'urukundo n’impuhwe 2024.

Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yagaragaje ko mu mwaka wa 2024, habonetse umusaruro ungana na miliyoni 16.608.098 Frw ni mu gihe mu mwaka wa 2023 wabanje hari habonetse umusaruro ungana na miliyoni 5.501.165 Frw.

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yashimiye Caritas ya Diyosezi k’umusaruro wabonetse mu kwezi k’urukundo n’impuhwe 2024 avuga ko hari intambwe nziza yatewe kandi yifuza ko yakomeza nta gusubira inyuma. Yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bugera ku bantu bose bityo mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zaba iza Kiliziya na leta, bakabasha kwegera abantu bose no kubashishikariza gutanga inkunga zihagije zifasha Caritas kugera ku bakene n’abababaye bose.

Yagize ati” Nishimiye ko umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe muri uyu mwaka wa 2024 wiyongereye ugereranyije naho twari turi mu myaka yashize. Biragaragara ko dushyize imbaraga mu bukangurambaga bugera ku bantu bose, twakomeza kubona umubare wisumbuye w’inkunga yo gufasha abakene bacu. Paruwase zose mukomeze mushishikarize abakristu, mu bigo by’amashuri, abana mubatoze umuco wo gufasha bagenzi babo bakennye, ubukangurambaga bugere ku bantu bose atari abakristu gatolika gusa, kugira ngo dukomeze gushyigikira ibikorwa bya Caritas mu gufasha abakene n’abandi bababaye. Birasaba uruhare rwa buri wese gushyigikira ukwezi k’urukundo n’impuhwe kuko byagaragaye ko ibivuye muri uku kwezi bigirira benshi akamaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Niyongira Uziel yashimiye Caritas Diyosezi ya Kabgayi muri gahunda yo guteza imbere abanyarwanda nta kurobanura. Yagize ati” Caritas yadufashirije abaturage mu bikorwa byinshi byo kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Urugero ni imiyoboro y’amazi yubatswe mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Kamonyi yafashije abaturage kugera ku mazi meza bitabagoye.”

Vice Mayor Uziel yavuze ko yishimiye ko Paruwasi 2 zashimiwe uko zagaragaje ubwitange ku gipimo cyo hejuru zose ari izo mu Karere ka Kamonyi. Ngo ni ikimenyetso cy’uko banyuzwe n’ibikorwa byiza bya Caritas bityo nabo batazuyaza mu kuyitera inkunga mu kwezi k’urukundo n’impuhwe. Yavuga ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifatanye na Caritas mu kugaragariza urukundo n’impuhwe abanyantege nke bose.

MBABAZI François-Xavier, Perezida wa Komite ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yashimiye abakorerabushake ba Caritas, Komite za Caritas ziri hirya no hino mu maparuwasi, ba Padiri Omoniye ba Caritas muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi n’abafatanyabikowa bose mu iterambere rya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, kubera imbaraga n’umuhate bashyize mu gushishikariza abakristu kumva neza ukwezi k’urukundo n’impuhwe no gufasha Caritas kubona ibyo ifashisha abayigana kandi bababaye.

Perezida wa Komite ya Caritas Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko umusaruro wabonetse mu kwezi k’urukundo n’impuhwe kwa 2024 ushimishije kuko wikubye inshuro 3 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023. Yatangaje ko mu mwaka wa 2023 hari habonetse miliyoni 5.501.165 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2024 hakaba harabonetse miliyon Frw 16.608.098 z’amafaranga y’u Rwanda.

MBABAZI François akomeza avuga ko Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yiyemeje gufata ingamba zo gukora ubukangurambaga bwimbitse mu nzego zose, mu byiciro byose, mu madini yose, mu mashuri, mu miryangoremezo, mu bikorera n’ahandi hose ku bantu bose bafite umutima w’impuhwe hagamijwe kubashishikariza gutanga inkunga yo gufasha abakene n’abababaye kuko urukundo rutagira imbibe cyangwa imipaka.

Mukecuru Anne Marie Nyirahabimana w’imyaka 83 wo muri Paruwase ya Kabgayi, ni umwe mu bagize itsinda “Abishyizehamwe “ry’abasheshe akanguhe ryashinzwe na Caritas Diyosezi ya Kabgayi. Yabwiye Kinyamateka ko ubuzima bwabo bwahindutse kubera Caritas yabagobotse, ati” Ubu turasa neza, ubuzima bwacu ni bwiza kubera inkunga Caritas itugenera nk’abafite intege nkeya. Iyo tutagira caritas ntabwo tuba dufite ubuzima, ubu ndabasha kugera aho abandi bari kubera Caritas yatubereye umubyeyi, iduha byose kubera urukundo n’impuhwe. Iyo tugeze mu kwezi kwa Munani, dusaba misa kandi tukazana ku byo dufite mu ngo zacu kugira ngo dutange natwe dufashe abababaye. Natwe twigishijwe kwizigama no kubika kugira ngo tubashe kugira icyo dutanga mu kwezi k’urukundo n’impuhwe. Ubu ntawangeraho ababaye ngo mbure kumufasha kuko hari n’ibikorwa bito by’ubuhinzi tubasha gukorera hamwe nk’itsinda.”

Mukecuru Anne Marie agira inama urubyiruko n’abakiri bato gutera inkunga Caritas kugira ngo ibashe kugira ubushobozi bwo kugoboka abakene n’abandi bari mu kaga. Ati” Bige kwizigama nk’uko caritas ibibigisha kugira ngo batazasaza basaba.”

Mu nama y’ inteko rusange ya Caritas Diyosezi ya Kabgayi 2025 yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2024, Caritas yashimiye Paruwasi ya Kabugondo nka paruwase nshya ivutse vuba ariko ikaba yaratanze inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe ishimishije yahawe ishimwe ry’inyana y’inka kugira ngo ikomeze gukura no kujya mbere mu bikorwa byiza. Naho Paruwase ya Gihara yabaye iya mbere mu gutanga inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, yatanze inkunga ingana na miliyoni 2.498.433 z’amafranga y’u Rwanda yahawe ishimwe ringana n’amabati 35 yo kubunganira mu gusakara inyubako zayo.

Uyu mwaka Diyosezi ya Kabgayi yaje ku mwanya wa 6 k’urutonde rusange rwa Caritas Rwanda rwerekana uko Diyosezi zikurikirana mu gutanga inkunga y’ukwezi k’urukundo n’Impuhwe 2024. Ivuye ku mwanya wa 9 yari yabonye muri 2023, ni mu gihe muri 2022 yari yabaye iya 8. Kuri ubu ifite ingamba zo kudasubira inyuma, kuko yiyemeje gukora ubukangurambaga bushoboka bwose kugira ngo umusaruro w’ukwezi k’urukundo n’impuhwe uzakomeze kwiyongera kurushaho.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyoszi ya Kabgayi, yashimiye Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi umusaruro wabonetse mu kwezi k'urukundo n'impuhwe 2024.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyoszi ya Kabgayi, yashimiye Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi umusaruro wabonetse mu kwezi k'urukundo n'impuhwe 2024.
Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere yitabiriye inama y'inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi.
Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere yitabiriye inama y'inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi.
Perezida wa Komite ya Caritas ya  Diyosezi ya Kabgayi  MBABAZI François-Xavier.
Perezida wa Komite ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi MBABAZI François-Xavier.
Abitabiriye inama y'inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi 2025.
Abitabiriye inama y'inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi 2025.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose