Caritas ya Kabgayi yabavanye mu bwigunge bari barahawe akato
Abagize itsinda "Tuve mu bwigunge", Rihuza abafite uburwayi bwo mu mutwe, barashimira Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yabahurije hamwe ikabarinda akato kandi igasigasira ubuzima bwabo ndetse ikanabatoza kwiteza imbere.
Itsinda Tuve mu bwigunge ni rimwe mu matsinda yashinzwe na Caritas Diyosezi ya Kabgayi akaba ari naryo rikuru mu yandi. Mu buhamya bw’abanyamuryango, bavuga ko nyuma yo kuvanwa aho bari mu bwigunge n’imiryango yarabahaye akato bongeye gusubira mu buzima kuko bafashijwe kugera kwa muganga bagahabwa imiti kandi bagakurikiranwa bakaba bamaze gukira no kugera ku bikorwa byinshi by’iterambere.
Mwiteneza Theodosie ni umuyobozi w’itsinda Tuve mu bwigunge, yavuze ko iyo urebye ibikorwa bakora , ibyo bamaze kugeraho n’intego bafite ngo ntawatekereza ko ababikora ari abafite uburwayi bwo mu mutwe. Yagize ati “ Twari dutatanye, turi intabwa , ntacyo twari tuzi nta n’ubwo twari tuzwi, aho twanyuraga baduteraga amabuye bakatwita amazina mabi, abarwayi bo mu mutwe n’ayandi kuko n’imiryango yacu yaduhaga akato."
Akomeza agira ati "Twumvaga tutari abantu ariko Caritas yatugezeho iduhuriza hamwe dushinga itsinda Tuve mu bwigunge. Mbere na mbere batwigishije gukundana na n’uyu munsi urwo rukundo ruracyaturimo, caritas yadutoje gutinyuka no kwiha agaciro, yatwigishije kwivuza kuko benshi bivurizaga mu bapfumu , imiryango yarakennye kubera kudutangaho amafranga n’ibintu abari bazi kwa muganga bari bakeya, ariko nyuma y’uko caritas idutoje kwivuza twese tukajya kwa muganga twafashe imiti kandi neza kuko kuva mu kwezi kwa 6 kwa 20213 twari tumaze koroherwa noneho dutangiye kubona ko natwe turi abantu."
Ati "Ntabwo twari tuzi gukora twumvaga ntacyo twashobora ariko caritas yatwigishije gukora , yaduhaye ubutaka bwo guhinga kandi itwigisha uko bikorwa, ariko cyane cyane batwigisha gusenga kandi natwe turabitora . Ntabwo byarangiriye mu itsinda gusa, ahubwo no mu miryango yacu twaragiye turahinga ,turorora maze twiteza imbere , ubu turi no mu bimina byo kwizigama ,turacuruza nta kibazo ubuzima bumeze neza, twavuye mu bwigunge turashimira Iamna yaduhaye Caritas."
Padiri Jean Berchimas Gasasira umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuyobozi wa KOmisiyo y’ubutabera n’amahoro yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho aya matsinda cyaje mu gihe babona ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bari mu bo bagomba gufasha ariko kuba batari hamwe bikba ikibazo.
Yagize ati”Uburwayi bwo mu mutwe ni indwara ivurwa kandi igakira, uhereye ku bitaro bya Ndera bizwi cyane ko ari byo bifite umwihariko wo kwita kuri aba bantu, ariko no mu bigo nderabuzima byose bafite iyi service yo kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”
Padiri yagiriye inama abahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kwimenya no kwiyitaho bakabungabunga ubuzima bwabo , bakareka ibiyobyabwenge inzoga, ingeso mbi n’ibindi byabasubiza inyuma.
Ati”Ubuzima bwo mu mutwe ni moteri, kandi iyo moteri igize ikibazo kongera gukora neza bisaba imbaraga zirenze. Mwimenye mwekwitwara nk’abantu badafite ikibazo cyangwa abatarahuye na cyo. Mugende namwe mutange urwo rukundo nk’uko mwaruhawe, namwe mufashe abakiri inyuma yanyu."
madamu Veneranda UFITWENARYO, Visi Perezidante w’umuryango Opromamer, umuryango uharanira uburenganzira bw’umurwayi wo mu mutwe n’umurwaza, waje kwifatanya n’itsinda rya Kabgayi yavuze ko igihe kigeze ngo ubuzima bwo mu mutwe bwitabweho.
Opromamer ni umuryango washyizweho n’abahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ukaba warashyizweho hagamijwe gukemura ikibazo cy’akato n’iheza, byahabwaga uwagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse no kurwanya ubukene.
Asaba abantu bose kurinda abafite uburwayi bwo mu mutwe bakabagaragariza urukundo, impuhwe kandi bakabagirira ikizere kuko uburwayi bwo mu mutwe ntawe butageraho. Ati”Nta muntu ubu burwayi butageraho kuko impamvu ibutera ari ukubura urukundo n’impuhwe, ahari urukundo n’impuhwe nta murwayi wo mutwe uhaba."
Avuga ko kugera ubu abagize uburwayi bwo mu mutwe Sosiyete itabakira agasaba inzego zitandukanye guhuza imbaraga mu rwego rwo kubarengera. Ati"Benshi mu bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ntibarakirwa neza mu muryango mugari."
Kugeza ubu muri Diyosezi ya Kabgayi habarurwa amatsinda 7 akorera muri paruwasi 7. Caritas ikaba ifite intego y’uko muri buri paruwasi hashingwa itsinda ry’abafite uburwayi bwo mu mutwe kandi bagahabwa iby'ibanze birimo kubakangurira mbere na mbere kwivuza kuko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara ivurwa igakira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.