Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

CELAM yamaganye igifungo cy’imyaka 26 cyahawe Musenyeri Rolando Álvarez wo muri Nicaragua

Ishyirahamwe rihuza Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Amerika y’Epfo ryamaganye umwanzuro wafashwe n’inkiko zo mu gihugu cya Nicaragua, uvuga ko Musenyeri Rolando Álvarez afungwa imyaka 26.

CELAM yamaganye igifungo cy’imyaka 26 cyahawe Musenyeri Rolando Álvarez wo muri Nicaragua
CELAM yamaganye igifungo cy’imyaka 26 cyahawe Musenyeri Rolando Álvarez wo muri Nicaragua

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida w’Ishyirahamwe CELAM (The Latin America Bishops’Council), Musenyeri Miguel Cabrejos Arkiyepiskopi wa Trujillo yavuze ko Abepiskopi bo kuri uyu mugabane bamaganye igifungo cy’imyaka 26 cyahawe Musenyeri Rolando Álvarez n’itotezwa rikomeje gukorerwa abakristu gatolika bo mu gihugu cya Nicaragua. CELAM ikavuga ko yifatanyije na Kiliziya yo muri iki gihugu irimo kwibasirwa n’ubutegetsi bwa Perezida wacyo Daniel Ortega.

Musenyeri Miguel Cabrejos Ati “Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane kuko ingoma y’ijuru ari iyabo.”Myr Miguel avuga ko mu rwego rwo gukomeza gusabira Musenyeri Rolando Álvarez ufunzwe, mu rwego rwo gukomeza urugendo rwa Sinodi no kugendera hamwe, abakristu gatolika bo mu karere k’America yo hagati n’iy’Epfo bari gutegura umunsi bazahuriza hamwe isengesho, rizaturirwamo igitambo cya Misa mu rwego rwo gusabira Kiliziya yo muri Nicaragua.

Itangazo rya CELAM ryakurikiwe kandi n’andi matangazo y’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo mu bihugu byo hirya no hino ku isi, arimo iryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepiskopi bo mu gihugu cya Chili, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Espanye n’abandi bamaganye ifungwa rya Musenyeri Rolando Álvarez n’itotezwa rikomeje gukorerwa abakristu muri Nicaragua.

Musenyeri Rolando Álvarez Umwepiskopi wa diyosezi ya Matagalpa yafashwe na Polisi y’iki gihugu mu mwaka wa 2022, ashinjwa na Leta ya Nicaragua kuvuga rumwe n’abigaragambya muri iki gihugu basaba impunduka mu miyoborere yacyo. Umwanzuro wo kumufunga ukaba warafashwe n’inkiko z’iki gihugu ku wa gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, aho ubutegetsi bw’iki gihugu bwavugaga ko Musenyeri Rolando Álvarez n’abandi bantu 222 bavanwa muri iki gihugu, bakajyanwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika; gusa we arabyanga ahitamo kuguma mu gihugu cye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose