Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Christus Regnat na Israel Mbonyi mu bazataramira muri BK Arena kuri Paska

Mu gihe habura iminsi itanu ngo hahimbazwe Paska, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguriye Abanyarwanda igitaramo cyo guhimbaza uyu munsi mukuru hanagamijwe gushyigikira Bibiliya.

Christus Regnat na Israel Mbonyi mu bazataramira muri BK Arena kuri Paska
Christus Regnat na Israel Mbonyi mu bazataramira muri BK Arena kuri Paska

Iki gitaramo cya Paska cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” cyateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu

bukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, kizaba tariki ya 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena kuva i saa kumi z’umugoroba.

Amakuru Kinyamateka Ikesha umwe mu bari gutegura iki gitaramo avuga ko bahisemo gufasha Abanyarwanda, mu madini n’amatorero anyuranye basengeramo, guhimbaza Pasika binyuze mu gitaramo babateguriye kizaririmbamo abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amakorali anyuranye.

Mu makorali yatumiwe muri iki gitaramo ngo atange umusanzu wayo mu gushyigikira Bibiliya, harimo Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika, ikorera ubutumwa muri Paruwasi Regina Pacis Remera, chorale Jehovah Jireh na Shalom zo muri ADEPR na Alarm Ministries.

Si chorale gusa kuko hanatumiwe abahanzi baririmba ku giti cyabo aribo; Israel Mbonyi umaze kubaka izina rikomeye mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse na James & Daniella.

Amakuru avuga ko mu myaka icumi ishize, Bibiliya yatakaje 80% by’baterankunga ari nayo mpamvu hashyizweho ubukangurambaga bugamije gushyigikira Bibiliya.

Biteganyijwe ko ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ari 5,000 Frw, 10,000 Frw, 15,000 frw, 20,000 Frw ndetse n’ameza y'amantu batandatu ku bihumbi 200,000frw.

Muri iki gitaramo kandi hatekerejwe ku banyeshuri bari mu biruhuko maze igiciro cyabo kiramanurwa kigezwa ku bihumbi 3000frw.

Ubukangurambaga bugamije gushyigikira Bibiliya bwatangiye tariki ya 23 Kanama 2023.

Chorale Christus Regnat ni imwe mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Chorale Christus Regnat ni imwe mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi dore ko yamaze no kuzuza Miliyoni y'abantu bamukurikira kuri Youtube. Aheruka kandi gukorera ibitaramo muri BK Arena, ibitaramo byitabiriwe ku kigero cyo hejuru

Ibiciro byo kwinjira ndetse n'aho ushobora kugurira itike yo kwinjira muri iki gitaramo
Ibiciro byo kwinjira ndetse n'aho ushobora kugurira itike yo kwinjira muri iki gitaramo
Harabura iminsi itanu gusa ngo igitaramo kibe
Harabura iminsi itanu gusa ngo igitaramo kibe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose