Diyosezi ya Kabgayi ikomeje kuba ku isonga mu iterambere ry'Umujyi wa Muhanga
Diyosezi ya Kabgayi ikomeje urugendo rwo kugira uruhare mu iterambere ry’umujyi w’akarere ka Muhanga bijyana n’iyogezabutumwa rishingiye ku bikorwa by’iterambere. Nyuma ya Hotel Saint Andre inyubako ya Lumina izwi cyane mu mujyi wa Muhanga n’ibindi bikorwa biri mu mujyi, kuri uyu wa 30 Kanama 2023 myr Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Hotel Lucerna n’inzu y’ubucuruzi ya Lumina I mu mujyi wa Muhanga.
Umuhango wo guha umugisha izi nyubako za Diyosezi ya Kabgayi wayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa. Wanitabiriwe kandi n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga n'umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA inafite ibiro mu Nyubako ya Kaminuza gatolika ya Kabgayi Dr Mugenzi Patrice hamwe na bamwe mu bagize urugaga rw’abikorere mu karere ka Muhanga PSF.
Myr Balthazar yavuze ko Diyosezi ya Kabgayi ishyigikiye akarere ka Muhanga mu kongera ibikorwa byiza by’iterambere.
Ati”Ibi bikorwa ni ibikorwa by’iyogezabutumwa, ni igikorwa twishimira , ni igikorwa cy’ubufatanye kandi n’ibikorwa by’inkuru nziza ya Yezu Kristu. Ishoramari n’iterambere ni ibikorwa bitwawe n’iyogezabutumwa ntabwo wabitandukanya. Ni Ibikorwa biteza imbere umugi kandi ni n’ibikorwa biteza imbere iyogezabutumwa rya kiriziya. Hirya y’ibikorwa byo gusenga, ubutumwa bunyuranye bwa kiriziya hari byinshi bikenerwa biva mu musaruro uvuye mu bikorwa nk’ibi. Tubonye ibindi bikorwa bizateza imbere iyogezabutumwa, twishimiye uruhare rwa kiriziya mu iterambere ry’igihugu cyacu n’akarere kacu ka Muhanga. “
Myr Balthazar yakomeje avuga ko iterambere ari irya buri gihe kandi ko Diyosezi ya Kabgayi idahagaze ahubwo yiteguye gukomeza kongera ibikorwa bishya. Avuga ko ibi bikorwa byavuye mu bufatanye bw’abafatanyabikorwa ba Diyosezi ya Kabgayi n’akarere ka Muhanga asasba ko ubu bufatanye bwakomeza.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yavuze ko batewe ishema n’ibyo Diyosezi ya Kabgayi ikomeje kugeza mu Mujyi wa Muhanga.
Yagize ati “Dutewe ishema no kubagira, Twishimiye ko Muhanga tubonye indi Hotel, guhera uyu munsi ngiye kujya mvuga indi hotel yiyongereye ku zindi twari dufite. Kuba Diyosezi ya Kabgayi ikorera mu turere 4 ariko icyicaro kikaba kiri i Muhanga ni ibyo twishimira. Twishimira ko muri iwacu tukaba tugezweho n’ibi byiza by’iterambere rya Diyosezi. Turabashimira ko mwita kuri roho zacu no kudufasha kugira ngo imitwarire yacu inyure Imana kandi mukita no ku iterambere ryacu. Umukoro muduhaye ni ukugira ngo natwe dukanguke dukore kandi turusheho kugira uruhare mu kuzamura ibikorwa byiza tukiri hano ku isi. Kuba tubonye izi nyubako murimo kutubwira ngo dore uko ibintu bikwiriye kumera namwe nimugende mukore. Twishimiye ko Diyosezi ya Kabgayi ishyigikiye akarere kacu mu kongera ibikorwa by’iterambere n’ubukerarugendo. ”
Mayor Kayitare yakomeje avuga ko ubufatanye bwa Diyosezi ya Kabgayi n’akarere ka Muhanga buzabukomeza kuko aho Muhanga igeze mu iterambere ntawashidikanya ku ruhare runini Diyosezi ya Kabgayi yabigizemo.
Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ari na we wazanye igitekerezo akanatangiza uyu mushinga wo kubaka Hoteli ya 2 mu Mujyi wa Muhanga n’inzu y’ubucuruzi igezweho LUMINA I, yagaragaje akamaro ko gufatanya no gukorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kubona amafaranga aba akenewe mu gukora imishinga nk'iyi.
Abikorera mu Karere ka Muhanga barashimira Diyosezi ya Kabgayi ikomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’Akarere. Umuyobozi w’urugaga rw’abikorere PSF Kimonyo Juvenal yagize ati” uruhare rwa Kiliziya muri uyu Mujyi wa Muhanga ni uruhare rukomeye cyane. Izi nyubako zifunguwe harimo na Hotel LUCERNA isubije ikibazo twahoraga tubazwa kijyanye no kongera amahoteli."
Inyubako nshya y’ubucuruzi yahawe izina rya LUMINA I iherereye imbere y’isoko rya Muhanga iruhande rwa Lumina II isanzwe imenyerewe i Muhanga. LUCERNA KABGAYI Hotel, iri ahazwi nko kuri Equity urenze gato ya Lumina zombi. Zose zikaba ziri ku muhanda mukuru wambukiranya Umujyi wa Muhanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.