Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije n'abatuye mu karere ka Muhanga kwibuka abazize Jenocide yakorewe Abatutsi 1994

Kuwa gatanu tariki ya 02 Kamena 2023 I Kabgayi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yabonetse hirya no hino mu nkengero za Kabgayi.

Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije n'abatuye mu karere ka Muhanga kwibuka abazize Jenocide yakorewe Abatutsi 1994
Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije n'abatuye mu karere ka Muhanga kwibuka abazize Jenocide yakorewe Abatutsi 1994

Uyu muhango wabereye i Kabgayi witabiriwe n'inzego za Leta ndetse n'iza Kiliziya, wabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Smaragde MBONYINTEGE ari kumwe na Myr Balthazar NTIVUGURUZWA, ukaba warahujwe n'itariki hibukwa ibohorwa rya Kabgayi.

Myr Smaragde mu butumwe bwe yagize ati "Kwibuka abacu bapfuye ni umuco wacu wa kinyarwanda kuva kera, ariko ni numuco wa gikristu. Tumaze gutura igitambo cya Misa tubasabira. Turazirikana ibyabereye hano i Kabgayi ariko cyane cyane abahaburiye ubuzima tubasabira kuruhukira mu mahoro, tunasabira abaharokoye gukomeza kwiyubaka bashimira Imana. Abaguye hano I Kabgayi ni abamariti b'Imana, ntabwo dushidikanya ko Nyagasani yabakiriye."

Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru yihanganishije imiryango yashyinguye mu cyubahiro imibiri yabonetse ahantu hatandukanye avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri wesr. Ati "Kwibuka abacu bazize jenocide ni igikorwa tuzahora dukora mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abacu bazize jenocide kandi nta nuruhare babigizemo. Kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda kandi ni no guha agaciro abazize uko bavutse."

Guverineri Kayitesi yanasubije ikifuzo cy'akarere ka Muhanga gisaba ko bafashwa bagahabwa ubushobozi bwo kwagura urwibutso rwa Kabgayi . Yavuze ko nk'intara bakizi kandi hari ikigiye gukorwa kugira ngo ubushobozi bwo kwagura uru rwibutso buboneke.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko bashimira amadini n'amatorero ku musanzu w'ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo abantu bongere kuba umwe, baharanira ko jenoside itazongera kubaho.

I Kabgayi hari hahungiye abatutsi basaga ibihumbi 50, baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu, abaharokokeye ni ibihumbi 15. Tariki ya 2 Kamena ni bwo ingabo zari iza RPA zahageze zirahabohora zinahagarika ubwicanye bwahakorerwaga. Kuri ubu hashyinguye abantu ibihumbi 12,128, akarere ka Muhanga kavuga ko hakenewe miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo bagure urwibutso rwa Kabgayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose