Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yiteguye gukomeza gufasha Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi-Myr Balthazar

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko Diyosezi ashumbye yiteguye kurushaho gufasha Ibitaro by’Icyitegererezo mu buvuzi bw’amaso bya Kabgayi.

Diyosezi ya Kabgayi yiteguye gukomeza gufasha Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi-Myr Balthazar
Diyosezi ya Kabgayi yiteguye gukomeza gufasha Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi-Myr Balthazar

Ibi Myr Balthazar yabitangaje ubwo hasozwaga inama Mpuzamahanga yo kwita ku buvuzi bw’amaso ‘Eye Care in Focus’ yabereye i Kabgayi muri uku Kwezi.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko ibi bitaro bimaze igihe kinini bifasha Abaturarwanda n’abanyamahanga mu kubavura amaso ari nayo mpamvu nka Diyosezi biteguye gukomeza kubifasha kuzamura urwego kugira ngo birusheho gukomeza gutanga izi servise neza.

Yagize ati “Twishimiye urwego Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi biriho, ibikorwa bikorerwamo n’ababyitaho bakamenya n’urwo rwego. Bigaragaza uruhare rwa Diyosezi ya Kabgayi muri gahunda yo kwita ku buzima. Iyo ibitaro bizamuriwe urwego ni ukuvuga ko n’imitangire ya serivisi igomba gukorerwa ku rwego rwo hejuru, ndetse n’umubare w’abanganga b’inzobere ukiyongera kugira ngo bahe imbaraga serivisi zikorerwa hano. Ibikoresho bijyanye n’igihe nabyo bigomba kuboneka ariko mbere na mbere ubwitange no gushyira imbaraga mu mitangire ya servisi kugira ngo uhaza wese abone service nziza zimunogeye kandi zijyanye n’igihe tugezemo.”

Myr Balthazar akomeza agira ati “Nka Diyosezi ya Kabgayi rero, tuzakomeza kuba hafi y’ ibitaro by’amaso kugira ngo servisi z’ubuvuzi zinozwe mu buryo bwisumbuye ndetse n’ubushakashatsi butere imbere kugira ngo ubuvuzi bw’amaso bukomeze gutera imbere mu rwego rwisumbuye.”

Ubuvuzi bw’amaso ni kimwe mu bikeneye kwitabwaho cyane kuko kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa abaganga b’ impuguke mu buvuzi bw’amaso bagera kuri 25, barimo umunani b’abanyamahanga. Ibi bituma buri muganga abarirwa abarwayi basaga ibihumbi bitanu ku mwaka.

Imyaka 31 irashize ibitaro by’amaso bya Kabgayi bitanga ubuvuzi bw’amaso kuko bayshinzwe muri 1993. Kuri ubu, ibi bitaro byazamuwe ku rwego bigirwa Iby’icyitegererezo mu buvuzi bw’amaso.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa kabgayi ari nayo yubatsemo Ibitaro by'Amaso bya Kabgayi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa kabgayi ari nayo yubatsemo Ibitaro by'Amaso bya Kabgayi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose