Diyosezi ya Kabgayi yungutse indi hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu
Kuri uyu wa 04 Werurwe 2025 Diyosezi ya Kabgayi yishimiye intambwe ikomeye Hotel Lucerna Kabgayi yateye yo gushyirwa ku rwego rwa Hoteli y’inyenyeri eshatu.
Nyuma ya Hotel Saint Andre ya Diyosezi ya Kabgayi nayo ifite inyenyeri 3, Hotel Lucerna Kabgayi ni iya kabiri ya Diyosezi iri ku rwego rwa Hotel y’inyenyeri 3. Izi Hotel zombi zikaba ziherereye mu karere ka Muhanga mu mujyi rwagati.
Ibirori byo kumurikira abafatanyabikorwa icyemezo kiyigira Hotel y’inyenyeri eshatu byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Guverineri w’intara y’amajyepfo Madame Kayitezi Alice. Myr Balthazar Ntivuguruzwa mu Ijambo rye yavuze ko Kiliziya Gatolika ifite umurage wo kwita ku iterambere ryuzuye rya muntu rigera kuri roho no ku mubiri. Akaba ari ho ishingira ibikorwa bitandukanye by'uburezi, ubuzima ndetse n'amahoteli.
Yagize ati “Iyi hotel turi kwizihiriza inyenyeri 3 yahawen na RDB, iri muri uwo murongo wa kiliziya w’ubutumwa bwa Diyosezi. Iki ni kimwe mu bimenyetso by’uruhare rwa Diyosezi ya Kabgayi mu gufasha umuryango mugari mu iterambere no mu mibereho myiza y’umuturage muri rusange, ikaba n’iterambere ry’akarere ituyemo.”
Myr Balthazar avuga ko kuba Hotel Lucerna Kabgayi yabonye inyenyeri eshatu bitagarukiye aho ahubwo ko bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo iyi Hotel izagere no ku nyenyeri enye.
Yagize ati “Iki ni ikivi dusoje ariko gihamagarira ibindi bivi nabyo bigomba gusozwa. Ndifuriza Hoteri Lucerna Kabgayi gutera imbere, igakura ijya ejuru, igaba amashami, igira ubwiza, yakira neza abayigana kandi isohoza ubutumwa bwayo neza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo rukomeye mu guteza imbere Akarere ka Muhanga n’Intara y’Amajyepfo muri rusange.
Guverineri yasabye Diyosezi ya Kabgayi gukomeza gutera intambwe igana imbere, Hotel Lucerna Kabgayi ntizagume ku nyenyeri 3 yabonye, ahubwo ikazagera no kunyenyeri 4 kuzamura. Yagize ati “Ntabwo twakwifuza ko muguma ku nyenyeri 3 gusa, ibi ni ibigaragaza ko n’izindi nyenyeri mwazigeraho kandi twiteguye kubaherekeza muri urwo rugendo. Kugira ngo umujyi wa Muhanga wegereye Kigali kandi unayunganira ubashe kugira Hotel yabasha kwakira ibikorwa mpuzamahanga kuko byo bisaba kuba iri ku rwego rw’inyenyeri enye.”
Guverineri Alice Kayitesi yabibukije ko Intara y’ Amajyepfo ifite amahoteri y’inyenyeri 4 abiri gusa,kandi na yo abarizwa mu kandi karere. Ati” Turifuza ko Muhanga nk’umujyi wunganira Kigali mwakomeza kuwuteza imbere cyane kuko aho muvuye ariho hari hakomeye.
Padiri Jean Paul Ndikuryayo umuyobozi wa Hotel Lucerna Kabgayi yasobanuye ko kuba bahawe inyenyeri 3 bivuze ibintu byinshi kuri Hotel Lucerna Kabgayi abereye umuyobozi. Yavuze ko ibyasuzumwe byose basanze ari byiza kandi bahawe amanota meza. Haba igikoni n’ibikoresho bikigize, ibyumba byo kuraramo n’ibikoresho birimo, ibyumba by’inama na servise zitangwa n’iyi Hotel Lucerna.
Padiri Jean Paul ahamagarira abikorera n’abandi bafite ibikorwa mu karere ka Muhanga no hanze yako, kugana iyi Hotel kuko yiteguye kubakirana yombi.
Mugunga Jean Baptiste umwe mu batuye mu karere ka Muhanga yabwiye Kinyamateka ko umubare w’amahotel ukiri muke mu mujyi wa Muhanga. Ashimira Diyosezi ya Kabgayi ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu gukemura iki kibazo kuko kugeza ubu imaze kubaka Hotel 2 zifite inyenyeri 3 kandi zose zitanga service nziza.
Hotel Lucerna Kabgayi ifite ibyumba bigera kuri 73, ikagira akarusho ko kuba ifite icyumba cyihariye cyahariwe kwakira abakuru b'ibihugu (Presidential room)ikagira n'ibindi byumba byo mu byiciro bitandukanye.
Uretse service zisanzwe za Hotel itanga, Hotel Lucerna Kabgayi ifite n’ikigo kiyishamikiyeho cya Lumina ltd Campany gicuruza kikanagemura ibiribwa bitandukanye n’ibikoresho binyuranye.
Icyemezo cyatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyashyikirijwe Hotel Lucerna Kabgayi ku wa 18/02/2025 nk’uko bigaragara kuri iki cyemezo, ni mu gihe iyi Hotel yafunguye imiryango ku mugaragaro tariki ya 23/08/2023.
Mu rwego rwo kongera service zitangwa na Hotel Lucerna Kabgayi, hateganyijwe ko mu minsi ya vuba izashyiramo icyanya cyahariwe abana (Lucerna kids club), aho abana bakorera imyitozo ngororamubiri (Lucerna gym and sport) ndetse n’ubwogero rusange (Lucerna swimming pool and leisure). Kugeza ubu mu karere ka Muhanga hakaba habarurwa hotel 3 zifite inyenyeri 3, harimo ebyiri za Diyosezi ya Kabagyi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.