Diyosezi ya Nyundo ikomeje gushyira imbaraga mu kwita ku muryango
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatangije Ihuriro ry’Umuryango muri Diyosezi ayoboze.
Iri huriro ry’iminsi itatu riri kubera kuri Katederali ya Nyundo, ryitabiriwe n’ibyiciro binyuranye ari byo; abubatse ingo, abapfakazi, abatandukanye n’abo bari barashakanye, urubyiruko, abihayimana n’abiyeguriye Imana mu rwego rwo kwigira hamwe uko ikenurabushyo ry’umuryango ryakomeza kwitabwaho, imiryango igahabwa imbaraga.
Ibi byasobanuwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka aho yavuze ko bitewe na byinshi bihungabanya imiryango cyane cyane muri iki gihe, ari ngombwa ko Kiliziya iba hafi imiryango kuko ari nacyo cyifuzo cya Papa Fransisiko mu rwandiko yise ‘AMORIS LÆTITIA’
Musenyeri Anaclet avuga ko bahisemo gushyiramo ibyiciro binyuranye kuko byose bifite aho bihuriye n’umuryango. Ati “Kuko buriya n’Abihayimana bafite inshingano irenze kuko nibo bafasha ya miryango, yaba ya miryango y’umugabo n’umugore bakiri kumwe, abatandukanye, abapfakazi [….] abo bose bafite ukuntu babafasha.”
Hashize imyaka itatu, Icyerekezo cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo muri Diyosezi kigaruka ku muryango kuko muri 2022-2023 icyerekezo cyari ‘Dukomere ku bumwe n’ubufatanye, twubake umuryango uhamye kandi wita ku bana n’urubyiruko’ muri 2023-2024, icyerekezo cyari ‘Twite ku bumwe n’iterambere ry’umuryango dusigasira umubano w’abashakanye’ mu gihe muri 2024-2025 kigira kiti “Urugo rwacu shingiro rya Kiliziya, turugire igicumbi cy’amahoro rutugeze ku iterambere nyakuri”.
Ibi ni ibigaragaza ko Diyosezi ya Nyundo ishyize imbere umuryango ndetse by’amahire iyi Diyosezi niyo izahimbarizwamo Yubile y’Impurirane 125 na 2025 mu mu rwego rw’Ikenurabushyo ry’Umuryango. Ni Yubile izahimbazwa tariki ya 9 Kanama 2025.
Nk’uko Musenyeri Anaclet abigarukaho, guhimbaza iyi yubile bizajyana n’Ihuriro ry’Umuryango ku rwego rw’igihugu aho biteganyijwe ko rishobora kuzitabirwa n’abakabakaba ibihumbi 5000 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Agaruka ku byibanzweho muri iri huriro, Padiri Fraterne Nahihama ushinzwe Komisiyo y’Ikenurabushyo ry’Umuryango muri Diyosezi ya Nyundo yavuze ko gusengera hamwe, gufasha imiryango gusabana, gusangira ubuhamya bw’indi miryango, Isakaramentu ry’Imbabazi, gusangirira hamwe no kwigorora n’Imana ndetse n’inyigisho zigaruka ku muryango ari byo byateganyiriwe abitabiriye iri huriro.
Inyigisho zateganyijwe muri iri huriro ni iyitwa ‘Urugo, Impano y’Imana n’Umukoro wa Muntu’ aho herekanwa ko ufite urugo agomba guhora ashimira Imana kuko ariyo yarumuhaye ndetse no mu rugo buri wese akumva ko uwo babana ari Imana yamumuhaye.
Uretse iyi indi ni iyitwa ‘Uburere bw’abana muri Iki gihe’ ijyanye n’inshingano ya Kiliziya yo kwibutsa ababyeyi ko bakwiye kuba ababyeyi bazi kwishingira abana babo, bakabarera mu buryo bukwiye, bategura igihugu na kiliziya by’ejo hazaza.
Padiri Fraterne avuga ko izi nyigisho zizafasha abashakanye kongera kwitekerezaho no gutekereza ku muhamagaro wabo mu rwego rwo kwikebura bakabaho mu buryo bwiza, bunoze kurenza ubwa ubwa mbere.
Bamwe mu bakiristu baganiriye na Kinyamateka bavuga ko diyosezi yatekereje neza kuko inyigisho zateganyijwe zigaruka ku kuri kw’ibibera mu muryango ndetse n’uko umuryango ukwiye gusigasirwa.
Tegera Pierre Celestin umaze imyaka 33 ashakaganye na Mukamanzi Safi Marie Claire, bakaba bafitanye abana 6 n’abuzukuru 3 bavuga ko inyigisho bagenewe muri iri huriro ari ingenzi cyane kuko zigaragaza uko abantu bakwiriye kubana mu rugo n’uko bakwiriye kurera abana babo.
Ibi byagarutsweho n’urugo rwa Nsengiyumva Vincent na Jeanne d’Arc bo muri Paruwasi ya Kibuye bavuga ko bungukiye byinshi muri iri huriro.
Nsengiyumva na Jeanne d’Arc bamaranye imyaka 16 bati “Hari ibyo twasanze twari twifitemo ariko hari ibyo twagiye twunguka bitewe n’ibiganiro twakurikiranye cyane cyane nk’uburyo bwo kwita ku bana by’umwihariko muri ibi bihe by’ikoranabuhanga. Twabonye uko wafasha umwana n’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bwiza n’ububi kugira ngo ejo bitazaba ikiyobyabwenge ku bana.”
Ikindi bavuga ko bungukiye muri iri huriro ni ikijyanye no gutegura inama ihoraho y’umuryango kugira ngo buri wese ahigire mu muryango uko azitwara mu gihe runaka. Bongeraho ko bitewe n’iri huriro bagiye kongera imbaraga mu kurema ubucuti hagati yabo n’abana babo nk’uko byagarutsweho mu nyigisho zatanzwe.
Ku nshuro yaryo ya mbere, iri huriro ry’Umuryango muri Diyosezi ya Nyundo ryitabiriwe n’abagera kuri 721. Biteganyijwe ko nyuma yo gusuzuma umusaruro w’iri huriro, Diyosezi ya Nyundo ishobora kuzarigira Ihuriro ngarukamwaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.