Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Nyundo, NUDOR n'Akarere ka Rutsiro baremeye imiryango ifite abafite ubumuga

Diyosezi ya Nyundo ibinyujije muri Caritas ya Nyundo, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda y'abafite ubumuga (NUDOR) n'Akarere ka Rutsiro baremeye imiryango isaga 300 yiganjemo ifite abantu bafite ubumuga.

Diyosezi ya Nyundo, NUDOR n'Akarere ka Rutsiro baremeye imiryango ifite abafite ubumuga
Diyosezi ya Nyundo, NUDOR n'Akarere ka Rutsiro baremeye imiryango ifite abafite ubumuga

Iki gokorwa cyakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukuboza 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga by'umwihariko muri Diyosezi ya Nyundo.

Ibi birori byabereye muri Paruwasi ya Kivumu iherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.

Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Bwana Jean Maurice Munyaneza, Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Rutsiro wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere.

Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Dufatanye nabantu bafite ubumuga, tugere ku ntego ziterambere rirambye', ibirori by'uyu munsi byaranzwe no gufasha imiryango yiganjemo ifite abantu bafite ubumuga, no gufasha nyir'izina abafite ubumuga.

Ku bufatanye bwa Diyosezi ya Nyundo, NUDOR n'Akarere ka Rutsiro, imiryango yaremewe yahawe amatungo magufi, amaremare, ndetse abafite ubumuga bahabwa inyunganirangingo.

Imiryango ibiri yahawe inka, imiryango 20 ihabwa ihene, imiryango 300 ihabwa inkoko aho buri muryango wahawe inkoko enye, imiryango ibiri igizwe n'abantu 20 ihabwa ubwisungane mu kwivuza.

Mu nyunganirangingo harimo imbago zahawe abantu 19 n'igare ry'abafite ubumuga ryahawe umuntu umwe.

Muri ibi birori kandi hatashywe inzira z'abafite ubumuga mu rwunge rw'amashuri rwa St Pierre Kavumu ndetse no mu rugo rwa Banzi Theogene ufite abana batatu bafite ubumuga bw'ingingo.

Myr Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, mu izina ry'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari nawe Perezida wa Caritas mu Rwanda, yavuze ko isi igenda itera imbere mu bumuntu kuko kumenya agaciro kumuntu utarebye uko ateye ari intambwe ikomeye.

Myr Nsengumuremyi yashimiye Caritas yakoze ubuvugizi kandi igakurikirana ibikorwa byose kugira ngo ibyakozwe bishobore kugerwaho.

Yanashimiye abafatanyabikorwa barimo NUDOR na Leta bakomeje kugira uruhare mu rugamba rwo kuvana abafite ubumuga mu bwigunge no kubateza imbere kugira ngo bagere ku birenze ibyo bashoboraga kugeraho.

Yagize Ati "Sinabura gushima uruhare rwa Leta na NUDOR mu gufatanya na Kiliziya mu guteza imbere abafite ubumuga kugira ngo bagere ku birenze ibyo bashoboraga kugeraho."

Yasabye buri wese kumva ko ufite ubumuga ari umuntu nk'abandi mu rwego rwo gukomeza kubaka isi nziza.

Ati "Twirinde ikintu cyose cyapfobya abafite ubumuga, tubahe uburenganzira, ibyo bakeneye twabafasha tubafashe kugira ngo bakomeze gutera intambwe ifatika mu rwego rwo kubaka isi nziza itagira uwo iheza."

Beth Mukarwego, PhD uyobora NUDOR mu Rwanda yavuze ko nk'abafite ubumuga bishimira intambwe imaze guterwa mu kumva ko abafite ubumuga nabo bashoboye.

Ati "Aho bigeze bitandukanye na kera aho abantu bari bafite ubumuga bafatwaga nk'ibintu aho kubafata nk'abantu, ugasanga barahezwa, ntibashobora kugezwa aho abandi bari n'irindi hezwa bakorerwaga."

Yavuze ko intambwe imaze guterwa ishingiye ku buvugizi bwagiye bukorwa kugira ngo abafite ubumuga bajye hanze, bagaragaze icyo bashoboye ndetse no kuba Leta yarashyize imbaraga mu gufasha abantu bafite ubumuga.

Nubwo hari intambwe yatewe ariko, Dr. Mukarwego avuga ko hakiri imbogamizi zitandukanye cyane cyane izijyanye n'ubushubozi bukenerwa ngo umuntu ufite ubumuga abashe gufashwa kwigira.

Yagize ati "Hari imiryango yibaza uko abana babo baziga kuko nta bushobozi ifite bwo kubona inyunganirangingo cyangwa insimburangingo, nta bikoresho bihagije biri mu mashuri ku buryo usanga abana bafite ubumuga butandukanye nko kutabona, kutumva (...) badafashwa bihagije."

Yakomeje ati "Hari igihe umubyeyi ajyana umwana we ku ishuri riri hafi yaho atuye ugasanga abayobozi bamubwiye ko batashobora kumufasha kuko nta bikoresho rufite ndetse nta n'abarimu bahuguwe rufite."

Ashingiye kuri ibi, Mukarwego,PhD yasabye ko abarimu bahugurwa bihagije kugira ngo umwana wese uje abagana babashe kumwakira hatitawe ku bumuga ubwo ari bwo bwose yaba afite.

Aganira na Kinyamateka.rw, Padiri Jean Paul Rutakisha uyobora Caritas ya Diyosezi ya Nyundo yavuze ko impamvu bahisemo kivumu ari uko ifite abantu benshi bafite ubumuga ndetse no kuba iherereye ahantu hatuma abagira ubumuga bashobora kwiyongera.

Yagize ati "Kivumu irahangayikishije cyane kuko ifite imibare yo hejuru mu bafite ubumuga kuko ifite abantu barenga 300. Ikindi kandi Kivumu iherereye ahantu usanga hashobora no gukutuma hari abagira ubumuga, wenda bavunitse nibindi ari nayo mpamvu ubona ko abantu bahawe imbago ari benshi."

Padiri Rutakisha yakomeje avuga ko intumbero ya Caritas n'abafatanyabikorwa ari ugufasha imiryango ifite abafite ubumuga kwigira.

Ati "Turashaka ko n'ababyeyi bafite ababo bafite ubumuga nabo batozwa kwiteza imbere, tukabashyira mu bimina, tukabashakira ubushobozi n'amahugurwa kugira ngo nabo bigire, batazahora bafashwa."

Padiri Rutakisha kandi yasabye inzego za Leta cyane cyane uturere n'abafatanyabikorwa kujya bazirikana abafite ubumuga muri gahunda zabo n'ingengo zimari.

Hari uturere twinshi usanga iyo bageze ku bafite ubumuga babaharira abafatanyabikorwa kandi kudaheza ari gahunda ya Leta.

Turashaka ko mu ngego y'imari bajya batubwira bati dore icyo twashyizeho, dore ubushobozi dufite, muze mutwunganire.

Yakomeje asaba abandi bafatanyabikorwa kujya batinyuka bakegera abababaye cyane kurusha abandi kuko hari abatinya gufasha abo bantu.

Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga watangiye kwizihizwa ku Isi yose mu mwaka wa 1992.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose