Diyosezi ya Ruhengeri yagabiye Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’i Fatima, Umurinzi wa Diyosezi Ruhengeri; Abakristu ba Diyosezi Ruhengeri bagabiye Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, waje kwifatanya na bo, Inka izajya imukamirwa.
Myr Tadeyo Ntihinyurwa ni umwe mu bashyitsi bari baje kwifatanya na Diyosezi Ruhengeri ubwo yahimbazaga umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’i Fatima kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, umuhango wabereye ku kibuga cy’ingoro ya Bikira Mariya w’i Fatima, ahari hateraniye abakristu benshi baturutse mu maparuwasi atandukanye agize iyi diyosezi.
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yavuze ko mu diyosezi ya Ruhengeri yishimiye guhimbaza uyu munsi mukuru iri kumwe na Myr Tadeyo kuko ari umubyeyi n’intumwa nziza, abakristu ba diyosezi ya Ruhengeri bakaba bamukunda cyane. Yavuze ko nk’umuntu ugeze mu zabukuru, akaba yemeye kwicumba akabando akaza kwifatanya n’iyi diyosezi bigaragaza ko na we ayifite ku mutima; avuga ko mu rwego rwo kumufasha gukomera no kugira ubuzima bwiza bamuhaye inka izajya imukamirwa.
Aganira na Kinyamateka, Myr Visenti yavuze ko kugira umuntu mukuru nka Myr Tadeyo Ntihinyurwa ari amahirwe akomeye,kuko azi byinshi haba muri Kiliziya na Sosiyete; avuga ko kugeza ubu afatwa nka Duwaye w’Abasenyeri bo mu Rwanda kuko ari we mukuru kuruta abandi kugeza ubu, wayoboye amadiyosezi anyuranye kandi agasohoza ubutumwa uko bikwiye.
Aganira na Kinyamateka, Musenyeri Tadeyo yayitangarije ko yishimiye impano yahawe na Diyosezi ya Ruhengeri. Avuze ko guhana inka byahozeho mu muco nyarwanda, akaba yishimiye ko muri iyi diyosezi bagifite uyu muco, inka yahawe ikazamufasha kugira ubuzima bwiza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.