Diyosezi Ya Ruhengeri Yahimbaje Umunsi Mukuru W’Umukateshisiti
Ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, icyumweru cya 6 cya Pasika, bwa mbere muri Kiliziya y’u Rwanda hahimbajwe umunsi mukuru w’abakateshisiti. Muri diyosezi yacu, uyu munsi wahimbarijwe muri paruwasi Katedrali ya Ruhengeri aho Umwepiskopi wacu Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahaye ubutumwa abakateshisiti bagera ku 194 baturutse muri paruwasi zose zigize diyosezi ya Ruhengeri mu Gitambo cya Misa cyatangiye i saa 11h30. Insanganyamatsiko y’umunsi w’umukateshisiti iragira iti : «Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose » (Mt 28, 19).
Tariki ya 10 Gicurasi 2021, nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yashyizeho Urwego rw’umulayiki w’Umukateshisiti «Motu Proprio: Antiquum Ministerium» (Minisiteri ya kera na kare). Muri urwo rwandiko, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ko ubutumwa bw’umukateshisiti ari «Minisiteri» (umurimo wa gitumwa) izajya itangwa mu ruhame. Kubera iyo mpamvu, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko buri mwaka hajya hizihizwa umunsi w’abakateshisiti ku cyumweru cyegereye tariki ya 26 Gicurasi, umunsi twizihizaho bamwe mu bahowe Imana b’i Bugande. Muri bo, Andereya KAGGWA ni we Kiliziya yagize umuvugizi w’abakateshisiti muri Afurika.
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku butumwa Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yageneye abakristu ku munsi w’umukateshisiti, abibutsa umurimo w’ubukateshisiti ndetse n’uruhare bakwiye kugira mu gufasha abana bato kumenya Imana. Umwepiskopi yavuze ko mu buryo Kiliziya ikoresha yamamaza Inkuru Nziza, kwigisha gatigisimu bifite umwanya ukomeye kandi w’ibanze. Gatigisimu ni uburyo bufasha abemeye guhinduka, gukura mu kwemera kandi bakizirika kuri Kristu. Mu yandi magambo, Gatigisimu ibereyeho gutoza abakimenya Kristu ubuzima bw’ukwemera no kubaho bagengwa n’Ivanjili ku buryo bwuzuye. Abemeye bakigishwa, bategurirwa guhabwa amasakaramentu, nk’ibimenyetso Kristu akoresha ngo atagatifuze abe muri Kiliziya ye.
Umurimo wo kwigisha gatigisimu ushinzwe mbere na mbere Abepisikopi, abasimbura b’intumwa kandi bakaba aribo «Bakateshisti b’ikirenga». Kwigisha Gatigisimu bishinzwe kandi abapadiri nk’abafasha b’ibanze b’Abepisikopi ndetse n’abadiyakoni ba Kiliziya. Uwo murimo wo gutoza abandi ukwemera no kubahishurira amabanga y’Imana, ushinzwe ku buryo bw’umwihariko ababyeyi, bo barezi b’ibanze b’ukwemera kw’abana babo. Ariko kandi uwabatijwe wese, Isakaramentu rya Batisimu rimuha kugira uruhare ku Busaserdoti bwa Kristu, We Musaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami. Yakomeje abwira abakristu ko buri wese afite inshingano yo kwamamaza Inkuru Nziza mu mibereho ye yose mu mvugo ndetse no mu ngiro, arangwa n’imigenzo myiza ishingiye ku Ivanjili kandi ko ku buryo bw’umwihariko, hari Abalayiki bitangira uwo murimo wo kwigisha Inkuru Nziza nk’umuhamagaro wabo wihariye muri Kiliziya aribo dukunze kwita «Abakateshisiti» ari nabo duhimbariza umunsi none.
Mu gusoza, Umwepiskopi yasabye abakristu bose muri rusange ndetse n’abakateshisiti ku buryo bw’umwihariko gukomeza kurangamira umuvugizi n’urugero rwabo Andereya KAGGWA, wemeye guhara amagara ye kubera Yezu Kristu n’Ivanjili abasaba kandi gukomeza kwigiramo ibakwe ryo gusohoka basanga abantu ngo babamenyeshe Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.
Mbere yo gusoza igitambo cya Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Umwe mu bakateshisiti bahawe ubutumwa n’Umwepiskopi, Bwana SENDEGEYA Emmanuel, yashimiye Kiliziya uburyo yabatekerejeho bakagena ko habaho icyumweru cy’umukateshisiti. Yizeje Umwepiskopi ko inyigisho bahawe mu mwiherero bamazemo iminsi ibiri kuri diyosezi, bazaharanira kuzishyira mu bikorwa cyane cyane baharanira ko imvugo yabo ihuza n’ibikorwa bahereye iwabo mu ngo.
Myr Gabini BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi akaba anashinzwe komisiyo y’ubwigishwa muri diyosezi, yashimiye Umwepikopi uburyo yitanga mu butumwa bwe bwa buri munsi, ku buryo bw’umwihariko uburyo ahora ahangayikiye cyane ubuzima n’ubutumwa bw’umukateshisiti, ibyo bikagaragazwa cyane n’ibikorwa aho bitandukanye harimo kugenera buri mukateshisiti wa diyosezi igare yifashisha mu butumwa, ingurube zibafasha kwiteza imbere n’ibindi. Yamwijeje ko we nabo bafatanya ubutumwa, bazakomeza kuba hafi nabakateshisiti mu butumwa bwabo bwa buri munsi.
Mu ijambo rye, Umwepiskopi yashimiye abitangira ubutumwa bw’Umukateshisiti muri rusange cyane cyane komisiyo ishinzwe ubwigishwa ihagarariwe na Musenyeri Gabini BIZIMUNGU. Yongeye kwibutsa ko umukateshisti ahamagarirwa kunganira abapadiri mu murimo wo kwigisha Ijambo ry’Imana no gufasha abakristu mu by’iyobokamana. Ni umuvugabutumwa wa Kiliziya ugomba kuba ari umukristu mwiza, urangwa n’ukwemera guhamye, utanga urugero rwiza mu bandi, ushimwa na benshi, urangwa n’urukundo rwa kiliziya, ujijutse kandi akagira ubwitange.
Umwepiskopi yasabye kandi amenyesha abakateshisiti ibintu 4 by’umwihariko kugirango bakomeze gusohoza neza ubutumwa bwabo neza:
1.Kurushaho kumenya Bibiliya, kuyisoma, kuyicengera kuko nta wamenya Kristu atazi Ibyanditswe bitagatifu. Ibyo bakazabifashwamo na TUMENYE BIBILIYA igomba kuba muri paruwasi zose za diyosezi ya Ruhengeri kandi ikora neza.
2.Gucengera Gatigisimu ya Kiliziya gatolika babifashijwemo n’abasaseridoti babo
3.Kiliziya yiyemeje gukomeza gushyigikira umukateshisiti mu butumwa bwe imushakira ibikoresho bya ngombwa, gutegura amahugurwa, imyiherero cyangwa ibiganiro mu rwego rwo kumwongerera ubumenyi, kumugenera igihembo kimukwiye no kumufasha mu bibazo yahura nabyo, byose bigamije guhesha agaciro n’umurimo we ( Africae munus, n. 126)
4.Mu byo akora byose, umukateshisti asabwa gukurikiza ibyo kiliziya yigisha no kubahiriza imikorere yayo.
Umwepiskopi yasoje ashimira abakateshisti ubutumwa bakora muri kiliziya muri rusange no muri diyosezi ya Ruhengeri ku buryo bw’umwihariko. Abamenyesha ko mu gihugu cyacu, abakateshisti bagize, bafite kandi bazakomeza kugira umwanya ukomeye mu iyogezabutumwa. Nyuma ya Misa, hakurikiyeho ubusabane ari nako abakateshisiti bahabwa amagare agomba kubafasha mu butumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.