Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ruhengeri: Ibyishimo by’Ababikira bo mu muryango w’Abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Asize barimo n’uwahimbaje Yubile y’imyaka 50

Mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Nyakinama ku wa gatandatu, tariki 10 nzeri 2022, Ababikira bo mu muryango w’Abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Asize bashimiye Imana kubw’ibyiza ikomeje kuwugwizamo; Myr Visenti Harolimana avuga ko kuba muri uyu muryango hari abarimo kwizihiza yubile, abandi bagakora amasezerano yo kuwinjiramo bigaragaza urukundo rw’Imana.

Ruhengeri: Ibyishimo by’Ababikira bo mu muryango w’Abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Asize barimo n’uwahimbaje Yubile y’imyaka 50
Ruhengeri: Ibyishimo by’Ababikira bo mu muryango w’Abapenitante ba Mutagatifu Fransisiko w’Asize barimo n’uwahimbaje Yubile y’imyaka 50

Mu nyigisho yagejeje ku babikira n’abandi baje mu Misa yo gushimira Imana, Myr Visenti Harolimana yagize ati “Imana ikwiye guhora isingizwa kubera ibyiza ihora itugaragariza mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi ikatuba hafi muri uru rugendo rwacu rwa hano ku isi nkuko yabaye hafi y’umuryango wayo iwuvana mu gihugu cya Misiri. Imana niyo buhungiro bwacu n’ingabo idukingira. Buri wese asubije amaso inyuma akareba amateka y’ubuzima bwe, yabona ko hari ibitangaza byinshi Imana yamukoreye. Gahunda y’Imana ikomeje kwigaragaza, yo itora abo yishakiye ikabatuma ku muryango wayo.

Tariki 26 Kanama 2022 nibwo ababikira babiri: Mama Coletha TUYISINGIZE na Mama Sylvie NTABUDAKEBA bakoze amasezerano ya burundu muri uyu muryango, umuhango wabereye muri Paruwasi ya Nyamasheke. Ibi byishimo kandi byahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Mama Patricie TWAGIRAMARIYA, umwe mu babikira bakuru muri uyu muryango amaze yiyeguriye Imana.

Mu ijambo ryavuzwe n’umwe mu baherutse gukora amasezerano ya burundu, yavuze ko ntakindi umuntu yabona cyo kuvuga uretse gushimira Imana yo yabakunze kugeza naho ibatoye kugira ngo bamamaze ubutumwa bwayo mu baciye bugufi.

Mu izina ry’uhagarariye umuryango w’ababikira b’abapenitante mu Rwanda, Mama Alphonsine NYIRANEZA, yashimiye Umwepiskopi wabemereye kuza gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri kandi akaba yaje kubafasha gushimira Imana, muri ibi byishimo. Bamwijeje ko bazakomeza gufatanya na we mu butumwa no mu ikenurabushyo rya Diyosezi ya Ruhengeri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose