Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imbaga y'Abakristu ba diyosezi ya Ruhengeri bari kumwe n'umwepiskopi wabo batambagije Isakaramnetu Ritagatifu mu mugi wa Musanze

Kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Kamena 2022, Myr Visenti HAROLIMANA, yifatanyije n'imbaga y'abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, mu birori by'umunsi mukuru w'Isakaramentu Ritagatifu. Ibi birori byabimburiwe n'igitambo cy'Ukarisitiya aho umwepiskopi yanahaye ubutumwa abagabuzi 12 b'ingoboka, hakurikiraho umutambagiro w'Isakaramentu wakorewe mu mugi wa Musanze iyi paruwasi iherereyemo.

Imbaga y'Abakristu ba diyosezi ya Ruhengeri bari kumwe n'umwepiskopi wabo batambagije Isakaramnetu Ritagatifu mu mugi wa Musanze
Imbaga y'Abakristu ba diyosezi ya Ruhengeri bari kumwe n'umwepiskopi wabo batambagije Isakaramnetu Ritagatifu mu mugi wa Musanze

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Umwepiskopi yibukije abakristu ko mu Isakramentu ry’Ukaristiya, Yezu Mugati w’ubugingo bw’iteka adutungira ubuzima. Yakomeje agira ati : « Muri ukaristiya Ntagatifu, Yezu akomeje kubana natwe abe ku buryo bw’agatangaza. Muri Ukaristiya Ntagatifu, ni Data uduha umugati w’ukuri wo mu ijuru kandi uzanira ubugingo isi. » Umwepiskopi yabwiye abakristu ko hari ibigomba kubaranga nk’abatunzwe kandi basangiye Isakramentu ry’Urukundo. Muri byo bigomba kubaranga, yagarutse ku gihango cy’urukundo n’ubuvandimwe, urukundo rwitangira abandi, kozanya ibirenge, kugira imbaraga zo gukomezanya urugendo bunze ubumwe mu butumwa.

Agaruka ku muhango wo gutambagiza Isakramentu ritagatifu, Umwepiskopi yavuze ko ari umwanya n’uburyo byihariye Kiliziya yabonye byo kugaragaza Ukwemera, urukundo n’icyubahiro dufitiye Yezu ari Wese mu gisa n’umugati no mu gisa na divayi.

Misa ihumuje, abakristu bose, barangajwe imbere n’Umwepiskopi batambagije Yezu kristu mu Mujyi wa Musanze basenga, baririmba, babyina kandi bamamaza ukwemera kwabo. Mu ndirimbo zaranze uyu munsi, harimo na « RATA SIYONI », indirimbo dukesha Mutagatifu Tomas iwa Akwini. Uyu mutagatifu akaba azwiho kugira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibanga ry’Ukaristiya. Uburyo bwe bwo kuvuga ibintu ku buryo bwumvikana, kandi akabikora mu buryo umuntu asobanukirwa, biherekejwe n’ubuyoboke n’urukundo yagiriraga Ukaristiya, byatumye atanga inyigisho nyinshi kandi nziza kuri Ukaristya.

Urugendo rwo gutambagiza Yezu rwabaye rwiza, dore ko inzego z’umutekano (polisi), nabo batambagiranye na Yezu Umujyi wa Musanze wose, bafasha abakristu gusenga neza. Ni urugendo rwatwaye hafi amasaha ane dutambagirana na Yezu Kristu umujyi wa Musanze, nyuma tusoreza muri Kiliziya ya Paruwasi katedrali.

Umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabyeko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose