Furere Diogène HAKORIMANA yashyinguwe mu irimbi rya Gakurazo.
Furere HAKORIMANA Diogène wo mu muryango w’abafurere ba Bayozefiti witabye Imana tariki ya 12 /03/ 2025 azize uburwayi yashyinguwe mu irimbi ry’abafurere I Gakurazo muri paruwase ya Byimana kuri uyu wa 17 Werurwe 2025.
Igitambo cya misa yo kumusabira no kumuherekeza cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na Myr Celestin Hakizimana umwepisikopi wa Dioyosezi ya Gikongo ari naho Furere Diogène yakoreraga ubutumwa.
Ni misa yabereye muri kiliziya ya paruwase ya Sancta Maria Byimana, yitabiriwe n’abasaseredoti benshi baje kwifatanya n’abafurere ba Bayozefiti guherekeza Furere Diogène. Abihaye Imana mu miryango itandukanye, ababikira n’abagize umuryango wa Furere Diogene baje ari benshi kumuherekeza no kumusabira.
Myr Balthazar NTIVUGURUZWA umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yahumurije umuryango w’abafurere ba Bayozefiti n’umuryango wa Furere Diogène muri rusange agira ati” Ni mukomere, urupfu ruducamo icyanzu kandi ntirumenyerwa ruragatsindwa. Rudutwara ababyeyi, abana, abavandimwe n’inshuti, rwadutwaye Furere Diogène Hakorimana mu gihe gito cyane. Ariko n’ubwo urupfu rudutwara abacu, dufite insinzi ni we Yezu Kristu umwana w’Imana nzima wigize umuntu akabana natwe.”
Yasabye abafurere gukomeza igihango cy’ubushuti n’ubuvandimwe bari bafitanye na Furere Diogène n’ubwo we agiye mu bundi buzima butari ubwa hano ku isi.
Umukuru w’umuryango w’aba furere ba Bayozefiti, Furere Jean Marie Vianney AZIBEREHO yavuze ko umuvandimwe wabo Furere Diogène Hakorimana yaranzwe no kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Yagize ati“Furere Diogène twahujwe n’urukundo rw’Imana,turamenyana turakundana, dusangira byose ndetse n’ingabire yo kwiyegurira Imana uko twabishobojwe kandi dufatanyije.
Ati‘’Uhoraho niwe wampaye kandi niwe wishubije izina rye nirisingizwe” Iri ni ijambo yavuze ko rikwiriye guhumuriza no gukomeza buri wese uzi Furere Diogène mu buryo bumwe cg ubundi.
Furere Jean Marie umukuru w’umuryango yabasabye abani bafurere gukomera no kusa ikivi Furere Diogene asize, gukunda umurimo w’uburezi atinuba kandi atiganda, kugira indangagaciro z’uburezi gutuza no kuvuga makeya ni bimwe mu byaranze ubuzima bwa Furere Diogene. Ati” Yari azwiho kwitanga atizigama aho akenewe, kutagira urwikekwe kubo babana, kudatinya no kudahishira ikibi.”
Mu buhamya bw’umwe mu bamurwaje ari nawe babanaga muri Diyosezi ya Gikongoro yavuze ko uburwayi bwa Furere Diogène butamaze iminsi myinshi kuko butarengeje icyumweru kimwe. Nyuma yo gufatwa avuga ko atameze neza yihutiye kujya kwa muganga, akomeza kwivuza agera n’I Butare ku wa gatatu tariki ya 12/03/2025 abaganga bavuga ko ashizemo umwuka.
Yavuze ko umurage abasigiye ari ugukunda isengesho nk’abihaye Imana, gukunda umurimo, kugira gahunda no gusabana kuko yari inshuti ya benshi.
Furere Diogène HAKORIMANA yavutse tariki ya 12/12/1972 mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, ari naho yize amashuri abanza mu 1978 -1986. Amashuri yisumbuye yayize mu rwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Andereya I Kigali mu 1989-1996, naho kaminuza ayiga mu ishuri ryigenga rya INATEK Kibungo mu 2008-2011.
Yari amaze imyaka 23 yiyeguriye Imana kuko yakoze amasezerano ye ya mbere mu muryango w’abafurere ba Bayozefiti tariki ya 11/08/2002, akora amasezerano ya burundu ku wa 13/12/2008. Yakoze imirimo myinshi itandukanye ijyanye n’uburezi, kuba umucungamutungo w’ishuri ndetse no kuba umukuru w’umuryango mu rugo rw’abafure ba Bayozefiti I Nyamasheke no ku Gikongoro. Yitabye Imana ku wa 12/03/2025 ari umucungamutungo w’ishuri n’uw’urugo rw’abafurere muri Diyosezi ya Gikongoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.