Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gaseke: Barashima ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu gufasha abashakanye gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Ingo z’abashakanye bo muri Paruwasi Gaseke y’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) zahoraga mu makimbirane aterwa n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina zivuga ko iki kibazo kitakizigaragaramo nyuma y’amahugurwa zahawe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku bufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu Rwanda.

Gaseke: Barashima ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu gufasha abashakanye gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango
Gaseke: Barashima ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu gufasha abashakanye gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Mazimpaka Jean Pierre ni umwe mu bagabo baganiriye n’Intumwa za Caritas yomu gihugu cya ECOSSE itera inkunga umushinga SCIAF ukangurira abashakanye guca ukubiri n’ihohoterwa rishingiye ku gitsia no kurandura amakimbirane mu muryango. Mazimpaka yagize ati “Iwanjye, njye n’umugore twahoraga duhanganye,numvaga ko agomba gukora ibyo mutegetse ntacyo ahinduyeho. Ubwo yaba atabikoze nkumva ko ari agasuzuro.”Avuga ko atiyumvishaga uko umugore yamugira inama; nyuma yo guhugurwa n’abakozi ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro agasobanukirwa ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye ngo yasanze ko ibyo yakoreraga umugore we byari ihohoterera;afata umwanzuro wo guhinduka.

Mukashyaka Francoise we avuga ko amahugurwa ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango yakoranye n’umugabo be yabafashije gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo badakora neza mu rugo rwabo, akavuga ko basanze hari aho umwe yahohoteraga mugenzi we haba mu gutanga ibitekerezo, gufata imyanzuro y’ibikorerwa mu rugo, akenshi abana bakabirenganiramo.

Mukashyaka Francoise avuga ko ashimira Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku ufatanye na Paruwasi yabo kuba barahisemo umuryango wabo ngo uhabwe amahugurwa. Yagize ati“Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ndayishimira, nkanashimira na Pasiteri wa Paruwasi yacu ya Gaseke waduhisemo ngo urugo rwacu ruhabwe inyigisho zijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango.”Akavuga ko aya mahugurwa yagakwiye guhabwa ingo nyinshi z’abashakanye kuko hari n’abagabo cyangwa abagore bagihohotera abo bashakanye, batazi ko ibyo bakoze ari ihohoterwa.

Pasiteri Nteziyamuremye Jean Damascene uyobora Paruwasi ya EAR Gaseke, Diyosezi ya Byumba yatangarije Kinyamateka ko ikibazo cy’amakimbirane hagati y’abashakanye kitareba umuntu umwe, idini rimwe cyangwa ngo giharirwe Leta yonyine. Avuga ko ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro n’Itorero Angilikani mu Rwanda bwaziye igihe, kandi ko umusanzu uva muri ubu bufatanye ugenda ugaragaza impinduka ku mibanire y’abashakanye bahoraga mu makimbirane y’urudaca.Ubu amahoro akaba yaragarutse mu ngo zabo.

Avuga kandi ko amatorero n’amadini afite inshingano zo gufasha sosiyete kubana neza no gutera imbere kuko Imana ikunda amahoro n’ibyishimo mu bantu bayo, urugo rurimo ihohoterwa n’amakimbirane rukaba rudashobora kugira abayoboke beza b’idini runaka cyangwa Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose