Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gikondo: Chorale St Vincent Palloti yatwaye igikombe mu marushwanwa mpuzamakorali

Mu marushanwa yahuje korali 16 zikorera ubutumwa muri Paruwasi Saint Vincent Palloti Gikondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, Chorale St Vincent Palloti yatwaye igihembo cy'iyabaye iya mbere.

Gikondo: Chorale St Vincent Palloti yatwaye igikombe mu marushwanwa mpuzamakorali
Gikondo: Chorale St Vincent Palloti yatwaye igikombe mu marushwanwa mpuzamakorali

Aya marushanwa byagaragaraga ko korali zose zayiteguye neza, yatangiye saa 15:30 nk'uko byari biteganyijwe aho buri korali yari yahisemo indirimbo zijyanye n'amahitamo yayo, ikaziririmba mu gihe cy'iminota itarenze 15.

Nyuma y'uko amakorali yose anyuze imbere y'akanama nkemurampaka [kari kagizwe na Ngoboka Cyriaque, Nizeyimana Nyituriki Denys na Kamali Alphonse] hagaragajwe uko korali zarushanijwe ndetse hatangwa n'ibihembo.

Habanje guhembwa korali 13, zishimirwa kuba zitabiriye amarushanwa ndetse zinahabwa ibihembo kuko Korali yose yitabiriye yahembwe.

Nyuma hakurikiyeho guhemba Korali eshatu za mbere aho chorale St Vincent Palloti isanzwe iririmba Misa y'igifaransa kuri Paruwasi Gikondo yatsindiye umwanya wa mbere ndetse inahabwa igikombe cyari giherekejwe n'ibahasha y'ishimwe.

Umwanya wa kabiri watsindiwe na Chorale St Paul yahawe ibahasha y'ishimwe mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Korali Urumuri rw'Abizera.

Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo ari nawe Omoniye w'amakorali yavuze ko bategura aya marushanwa, bari bagamije kurushaho guhamya ubumwe mu makorali ndetse no kuzamura ireme ry'amakorali muri paruwasi.

Yagize ati "Dutegura aya marushanwa twari tugamije guhamya intego yo gukorera hamwe, kugendera hamwe, mbese tukagendera mu murongo umwe wo gufashanya."

Yakomeje ati "Kuva uyu munsi rero biduhaye ishusho y'uko korali zacu zihagaze, ubu tugiye kureba ahari amakosa twongere dushake inzira y'uko twayakosorera hamwe muri mpuzamakorali bityo korali zacu zirusheho gufasha abakristu kugendera hamwe binyuze mu kuririmba."

Nyuma yo gutsindira umwanya wa mbere, Bwana Cedric Iradukunda uyobora Chorale St Vincent Palloti ati "Ni ibyishimo kuri korali yacu ndetse biduteyemo imbaraga zo kurushaho gukora cyane kugira ngo tuzamure korali, igere ku rwego rwo hejuru ku buryo dushobora no gutangira gutekereza ibyo gutegura ibitaramo."

Kuri ubu, Chorale St Vincent Palloti, imaze imyaka 25 ikorera ubutumwa kuri paruwasi. Akenshi iririmba mu misa y'Igifaransa ya buri cyumweru, itangira saa kumi zumgoroba. Ifite abaririmbyi 60 n'abarimu basaga 10.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose