Gikongoro: Akari ku mutima w’abakristu b’ i Kibumbwe batangiriye gusenga mu ishuri risakaje ibyatsi ubu bakaba bafite Paruwasi nshya
Ku wa gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, Musenyeri Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Gikongoro yafunguye Paruwasi nshya ya Kibumbwe abakristu bari bamaze igihe kirekire bategereje, iba iya 19 ku rutonde rw’amaparuwasi agize iyi diyosezi; iragizwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu,naho Padiri Francois Nshimiyimana atorerwa kuyibera Padiri mukuru wa mbere.
Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri bakorera ubutumwa mu maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Gikongoro, abayobozi mu nzego bwite za Leta, izo umutekano, n’imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya Kaduha by’umwihariko abo muri Santarali ya Kibumbwe bari baje kwizihiza ibirori by’ifungurwa ku mugaragaro rya Paruwasi yabo.
Abakuze bo muri iyi paruwasi bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 70 ari abakristu gatolika , gusa ngo bari bagitegereje ko inzozi z’uko aha iwabo hazubakwa paruwasi. Bavuga kandi ko bishimiye kuba paruwasi bari bamaze igihe bategereje bayihawe, kandi ko no mu minsi iri imbere shapeli 2 z’iyi santarali zizagirwa santarali, inkuru nziza igakomeza kubegera no kubahindura bashya mu kwemera.
Urugendo rw’ukwemera kw’abatuye i Kibumbwe kuva ku gusengera mu ishuri risakaje ibyatsi kugeza uyu munsi bahawe Paruwasi
Nyuma y’uko Abapadiri bera ba mbere barambagije Kaduha, bakahashinga Kiliziya; ahagana mu 1956 abakristu ba Kibumbwe bakomeje kujya bateranira ahitwa Kinyana bagatura igitambo cy’Ukaristiya. Abenshi muribo bari abo mu nama za Bunyoma, Bwenda, Kibumbwe, Gakanka, Kinyana, Nyamabuye na Zigati.
Mu 1960, Abakristu bimutse i Kinyana batangira gusengera i Kibumbwe, ahari ishuri risakaje ibyatsi (ubu ni ahari Urwunge rw’amashuri rwa Kibumbwe), ryubatswe na Padiri Bazot na Padiri Batentup. Kubera ubwinshi bw’abakristu baho, Misa yasomerwaga mu Kibuga, icyo gihe nibwo hahise hashingwa n’ishuri ribanza rya Kibumbwe.
Mu 1960, Myr Yohani Batista Gahamanyi wari Umwepiskopi wa Butare ari naho Paruwasi ya Kaduha yabarizwaga yasuye abakristu b’i Kibumbwe asanga basengera ahantu hadakwiye. Mu ijambo rye , yababwiye ko iryo shuri (kiliziya) azaryimura akaryubaka ahandi hantu hakwiye. Yahise atanga isambu y’umuryango wabo aho avuka , kugira ngo izubakwemo kiliziya ikwiye yo gusengeramo; ubu niho hubatse amacumbi y’abapadiri na kiliziya. Bidatinze, baba bahubatse kiliziya nini isakaje ibyatsi.
Mu 1977, Padiri De Jambline yavuguruye iyo kiliziya, arayagura, ibyatsi abisimbuza amategura. Ku wa 26 Mata 1981, Myr Alexis Kagame wari igisonga cy’Umwepiskopi wa Butare ni we waje gutaha iyo kiliziya ku mugaragaro; ihabwa umurinzi “Mutagatifu Yohani Batista”; Kuva ubwo Kibumbwe iba ibaye Santarali, anavuga ko igomba gutangira kwitegura kuzaba paruwasi.
Mbere y’umwaka w’1981 abana b’abanyeshuri bigiraga amasakaramentu y’ibanze i Kibumbwe, basoza amasomo, amasakaramentu bakajya kuyahebwa kuri Paruwasi i Kaduha.Kuva iyi santarali igishingwa, abakristu ba Kibumbwe baruhutse urwo rugendo, batangira guhererwa amasakaramentu i Kibumbwe.
Icyifuzo cy’uko Santarali Kibumbwe cyahozeho kuva cyera ka kare. Bamaze kubwirwa y’uko aha hantu hakwiriye kubakwa paruwasi, abakristu barabyishimiye cyane, bakomeza kurangwa n’urukundo n’ishyaka bidacogora bafitiye Kiliziya. Mu butumwa yabagejejeho ku munsi wo kuyifungura, Myr Celestin Hakizimana akaba yarabasabye gukomeza kugira ishyaka yabasanganye, abibutsa ko paruwasi ari iyabo, basabwe gukomeza kuyitaho no gufatanya n'abapadiri yohereza kuhakorera ubutumwa.
Mu 2015, Musenyeri Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Gikongoro yaje i Kibumbwe kuhatangira Isakaramentu ry’Ugukomezwa bwa mbere ku bana b’abanyeshuri bo muri iyi santarali ndetse n’abo muri shapeli ya Cyugaro. Ashingiye ku bwinshi bw’abakristu yahasanze, ku murava yabanonanye ndetse no ku rugendo rurerure abakristu bakora bajya kuri paruwasi i Kaduha yahavuye abemereye ko bidatinze Kibumbwe agiye kuyigira Paruwasi. Yabasabye ubufatanye mu gutegura ibyangombwa by’ibanze bisabwa maze paruwasi ikabona kuvuka.
Mu 2017, Musenyeri Celestin Hakizimana yabubakiye kiliziya nini ihari, abakristu nabo batangira gukusanya inkunga yo kubaka amacumbi y’abapadiri. Mu 2022, batangira kubumba amatafari yo kubaka ayo macumbi, kuvugurura kiliziya na Shapeli ya Kinyana, nyuma y’igihe gito imirimo yo kubaka iratangira.
Paruwasi ya Kibumbwe yashinzwe ku wa 2 Nzeri 2023 itangiranye na Santarali imwe ya Kibumwe, na shapeli 2 arizo Shapeli ya Kinyana na Cyugaro zitegura kugirwa santarali mu minsi iri imbere. Ihana imbibi na Paruwasi ya Cyanika iburasirazuba, Paruwasi ya Bishyiga iburengerazuba bw’amajyepfo, Paruwasi ya Mushubi mu burengerazuba bw’amajyaruguru, Paruwasi ya Gikongoro mu majyaruguru, na Paruwasi ya Kaduha mu majyaruguru.
Paruwasi nshya ya Kibumbwe itangiranye imiryangoremezo 36, yo mu turere tw’ubutumwa 6; ifite abakristu 4.459 ni ukuvuga 25,23% by’abaturage batuye mu murenge wa Kibumbwe n’abo mu kagari ka Nyamiyaga ho mu murenge wa Kaduha yose yo mu Karere ka Nyamagabe. Itangiranye abapadiri babiri bahakorera ubutumwa aribo Padiri Francois Nshimiyimana, Padiri mukuru na Padiri Philbert Sano, Padiri wungirije.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.