Gitwara asaga Miliyoni 60 y’imyiteguro: Menya byinshi ku gitaramo ngarukamwaka cya Chorale de Kigali
Bimaze kumenyerwa ko mu mpera za buri mwaka Chorale de Kigali yinjiza abakunzi bayo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ibinyujije mu gitaramo itegura cyitwa ‘Christmas Carols Concert’.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya cumi, cyatangiye gutegurwa muri 2013.
Ni igitaramo gikunze kwitabirwa n’abantu mu byiciro binyuranye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abihayimana, n’abandi benshi.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki Gitaramo, Kinyamateka.rw yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari agaragaza aho igitekerezo cyavuye uko cyagiye cyaguka n’intumbero bafite mu hazaza.
Hodari yavuze ko igitekerezo cy’iki gitaramo ngarukamwaka bakigize muri Kamena 2013 bakigejejweho n’abakunzi babo biganjemo abaterankunga bafite kugeza kuri ubu.
Ati “Kuva icyo gihe twatangiye kubona abaterankunga batandukanye ndetse mu mpera za 2013 dukora igitaramo Christmas Carols Concert ya mbere.”
Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe, igitaramo cyakunzwe ndetse n’imitegurire yacyo ikagenda ishyirwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo barusheho gushimisha abakunzi ba Chorale de Kigali.
Ati “Byagiye biba byiza uko imyaka ishira ku buryo duhamya ko kimaze kuba kimwe mu bitaramo bikomeye biba biri mu mpera z’umwaka. Umwaka ku wundi tuba twateguye ibiryoshye kurusha mbere, amajwi meza, n’ibindi byinshi.”
Ni igitaramo kandi gitwara asaga Miliyoni 60 mu myiteguro irimo gukodesha aho gukorera, kugura impuzankano, n’ibindi bitandukanye.
Agaruka ku mwihariko w’igitaramo cy’uyu mwaka, Hodari yavuze ko ari bwo bwa mbere kigiye kubera muri BK Arena abantu bisanzuye kuko ubwo cyaherukagayo byari mu bihe bya Covid-19.
Yagize ati “Twaherukaga gukorera muri BK Arena mu bihe bya Covid-19 [2020 na 2021]. Muri 2020, iki gitaramo cyakozwe mu buryo budasanzwe kuko cyabaye Chorale de Kigali itari kumwe n'abakunzi bayo imbonankubone, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19.”
Yakomeje agira ati “Muri 2021, nabwo haje abantu bake kuko twari tukiri mu bihe bya Covid 19 aho abantu bari bafite ubwoba bwo kuba igihugu cyasubira muri gahunda ya Guma mu rugo.”
Hodari yongeyeho ko kuri iyi nshuro bongeye umubare w’abacuranzi bijyanye n’intumbero y’iyi Chorale.
Yagize ati “Abazitabira igitaramo cy’uyu mwaka bazabona abacuranzi benshi barimo n’abanyamahanga kuko intumbero ya Chorale de Kigali mu myaka mike iri imbere, ni ukuba Orukesitiri yuzuye kandi ifite ibikoresho byiza nka za Tabernacle.”
Hodari yasoje ashimira abaterankunga batandukanye badahwema kugira uruhare mu iterambere rya Chorale de Kigali.
Ati “Ndashimira Sanlam yadufashije kuva kera, RNIT Iterambere Fund, BK Arena, KeyStone, Alpha Entertainment, Tecno Market, n’abandi benshi badufasha ngo iki gitaramo kigende neza.”
Chorale de Kigali iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 57, yavutse mu mwaka wa 1966, ivukira kuri Paruwasi St Famille.
Uretse gufasha abantu gusingiza Imana no kwidagadura binyuze mu ndirimo, Umuryango Chorale de Kigali wihaye intego zo guteza imbere umuziki wanditse mu manota.
Mu gihe cy’imyaka 57 ifasha abantu gusingiza Imana no kwidagadura, Chorale de Kigali imaze gushyira hanze album 12 hatarimo amashusho y’ibitaramo bakora buri mwaka.
Kuri ubu, iyi Korali ikorera ubutumwa muri Paruwasi Katederali ya Mutagatifu Mikayile, ifite abaririmbyi 170 gusa abitabira bihoraho barasaga 95.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.