Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa n'inkesha begukanye irushanwa rya music Classic ku nshuro ya 2 nyuma y'imyaka 10 badaheruka igikombe
Kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 01 Kamena 2024 muri College du Christ Roi de Nyanza habereye amarushanwa mu ndirimbo Classic ku nshuro ya 10 mu rwego rw'amashuri yisumbuye (Classical Music completion in secondary schools edition ya 10.)
Ni irushanwa ritegurwa na korali Illuminatio yo muri kaminuza yu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umusic mu bana bari mu mashuri yisumbuye. Kuri iyi nshuri abana biga muri Groupe Scholaire Officiel de Butare Indatwa n'Inkesha bakaba begukanye igikombe ku nshuro ya kabiri, dore ko baherukaga kugitwara mu mwaka wa 2014.
Mu kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na Jean Imanirutabyose umuyobozi wa korali Illuminatio ari na yo itegura iri rushanwa. Yasobanuye ko rigamije gufasha abana guteza imbere impano zabo bakiri bato haba kuririmba ndetse no gucuranga.
Ati "Irushanwa rifasha abana kuzamura impano zabo muri music classic, kuko ibigo by'amashuri byinshi usanga bazana abarimu b'abanyamuziki kugira ngo bafashe abana kumenya umuziki kandi bazanatsinde irushanwa nk'iri. Babyungukiramo bakamenya umuziki Kiliziya na yo ikazabona abanyamuziki beza kandi benshi mu minsi iri imbere."
Umuyobozi wa korali Illuminatio agaruka ku irushanwa rya none edition ya 10, yavuze ko ryatunguranye kuko abana bose biteguye kandi neza ku buryo bushoboka ugereranyije no mu myaka yashize.
Ati "Irushanwa rya none ryateguwe neza kandi ryazanye agashya. Mbere hari ibigo by'amashuri byazaga mu irushanwa bitanafite abacuranzi, ugasanga baririmba indirimbo z'IKinyarwanda gusa, ariko uyu munsi twabonye abana bazi gucuranga harimo n'abakobwa. Iyi edition yari nziza cyane kurusha izabayeho zose.”
Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gutegura amarushanwa ya music Classic kuri korali illuminatio cyavuye ku kuba muri iki kinyejana cya 21 haragiye hagaragara umuziki uri mu njyana zishyushye, aho umuziki wa Kiliziya gatolika wabaye nk'utakaje umwimerere wawo. Iyi akaba ari yo mpamvu yatumye hajyaho aya marushanwa mu rwego rwo kwigisha no gukundisha abakiri bato Music Claassic.
Gatesi Christiane umwe mu banyeshuri ba Groupe Scholaire de Butare Indatwa ninkesha akaba numuyobozi wa korali Arma Chist (Ingabo za Kristu) ari nawe wasobanuye mu rurimi rwamarenga indirimbo Gloria yahize izindi, igatuma begukana irushanwa yavuze ko batangiranye n'uyu mwaka w'amashuri bitegura iri rushanwa kandi bagamije gutwara igikombe.
Ati "Twatangiye kwitegura mu gihembwe cya mbere, twakoze uko dushoboye kose abatoza bakadufasha kugira ngo tuzagere kuri uyu munsi tumeze neza. Turishimiye cyane kuko imbaraga twakoresheje zitugejeje ku gikombe nyuma yimyaka icumi yari ishije tudaheruka kugitwara. Gutwara igikombe nyuma y'imyaka 10 ni ibintu bikomeye cyane. Agashya twakoresheje ni uko twafashije n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwishimira igitaramo, aho twashoboye kubasobanurira mu rurimi rw'Amarenga indirimbo twaririmbye, kandi twanahisemo indirimbo nziza ituma abantu bishima."
Yasoje avuga ko bagiye gukuba kabiri ibyo bakoze kugira ngo n'ubutaha igikombe gikomeze kuba icya Groupe Scolaire Officiel Butare.
Irushanwa rya Music Classic ritegurwa na Korali Illuminatio ryitabiriwe n'ibigo by'amashuri 10 ari byo: Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda, Lyce Notre Dame de Citeaux Kigali, Groupe Scholaire Sante Bernadette Save,Groupe Scholaire Saint Philippe Neri Gisagara, Rwabuye TSS yari ije bwa mbere mu irushanwa, Petit Seminaire Virgo Fidelis Butare ari nayo yaherukaga gutwara igikombe , Igihozo Saint Peter nayo yaje bwa mbere mu irushanwa, College Christ Roi de Nyanza imaze gutwara igikombe inshuro 3 umwaka ushize yari yabaye iya 2, Ecole de Science Byimana na Groupe Scholaire Officiel de Butare indatwa n'inkehsa ari nayo yatwaye igikombe.
Alex Nizeyimana umuhuzabikorwa wa Illuminatio family itera inkunga iri rushanwa yatangaje ko umwaka utaha bari gutegura gutanga ibihembo mu buryo bwagutse, nyuma yo guhemba korali yahize izindi bagahemba n'abantu bahize abandi mu byiciro bitandukanye, haba mu gucuranga neza, mu kuyobora indirimbo neza, guseruka neza n'ibindi.
Iri rushanwa ngarukamwaka rya music Classic ribaye ku nshuro ya 10 ryatangiye muri 2012 riza guhagarara muri Covid 19 imyaka igera kuri 3. Kuri ubu bifuza ko ryakwaguka rikagera mu gihugu hose, bakoranye na Diyosezi zose, cyangwa bakifashisha zone noneho hakazajya habaho grand Final, ni umushinga uri gutegurwa umwaka utaha harimo no gushaka abaterankunga mu irushanwa kuko kugeza ubu irushanwa rya music Classic riterwa inkunga na Illuminatio Familly ni ukuvuga abahoze muri korali Illuminatio bari mu mirimo itandukanye hirya no hino.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.