Caritas Rwanda yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, abakozi ba Caritas Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nyuma ya Misa, abakozi ndetse n’imiryango y'abari abakozi ba Caritas Rwanda berekeje ku Rwibutso rwa Jenocide rwa Kigali, basobanurirwa amateka ya Jenoside banafata umwanya wo kunamira abashyinguye muri uru rwibutso banashyira indabo ku mva ibitse imibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Muri iki gikorwa kandi, habayeho n'umwanya w'ibiganiro n'ubuhamya bwagarutse ku mateka y'abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo: Niyibizi Leopold, Karangwa Clever, Nyirababiri Josephine, Rugangura Alphonse, Seromba Raphael, Bunangwa Eugene na Beneyezu Eugene.
Niyibizi Albert wari uhagarariye imiryango y'abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenocide yakorewe Abatutsi, yashimiye Caritas Rwanda kuba yaratekereje gushaka imiryango yabuze ababo bari abakozi bayo. Abashimira ubu buhamya bw'urukundo ruzirikana babagaragarije.
Bwana Hamudu Safari wari uhagarariye Ibuka muri iki gikorwa yagarutse ku ruhare rwo Kwibuka mu gusigasira amateka no gukumira abahakana n'abapfobya Jenoside. Asaba Caritas Rwanda gukomeza gutanga umuganda wayo muri uru rugamba.
Yakomeje avuga ko n'ubwo imiryango n'igihugu byahombye inkingi n'amaboko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi,kuri ubu ubuzima bwongeye gushibuka, abatari bafite amizero yo kubaho ubu bakaba bariho.
Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashimiye Caritas Rwanda yateguye iki gikorwa ashimira n'abakitabiriye, by'umwihariko abo mu miryango y'abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside. Ababwira ko Kiliziya ibahoza ku mutima.
Igikorwa cyo Kwibuka abari abakozi ba Caritas Rwanda cyahuje abakozi basaga 100 baturutse mu mishinga na Serivisi za Caritas Rwanda zikorera hirya no hino mu gihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.