Hagiye gusohoka Inkoranyamagambo nshya y'ururimi rw'amarenga
Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko hamaze gukorwa inkoranyamagambo nshya yururimi rwamarenga yitezweho kuzaba igisubizo cyabifuza kwiga uru rurimi.
Ibi byatangajwe na Muyizere Irené ushinzwe imyigire n'imyigishirize y'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu kigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) ubwo hizihizwaga Yubile y'imyaka 50 ishuri ry'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (CJSM Butare) rishinzwe nabafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli.
Yagize ati "Ururimi rw'amarenga kugira ngo rutangire kwigishwa mu mashuri rugomba kubanza kwemerwa nk'ururimi rukoreshwa mu Rwanda muri rusange. Ubu turi gukora ubuvugizi kugira ngo rwemerwe kuko hamaze gukorwa inkoranyamagambo nshya igezweho kandi n' Inama y'abaminisitiri yabiganiriyeho ku buryo twiteze kubona impinduka nziza yo kuba ururimi rwamarenga rushobora kwemerwa."
Yakomeje avuga ko mu mitangire ya serivisi hari intambwe imaze guterwa kuko mu bigo bimwe na bimwe bagenda bahugurwa ku rurimi rwamarenga.
Ati "Kuri ubu hari intambwe yamaze guterwa kuko nko mu bitaro no mu bigo bimwe na bimwe bya leta, bagenda bahabwa amahugurwa atandukaye kugira ngo bagire ubumenyi ku rurimi rwamarenga bityo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babashe guhabwa serivisi."
Muyizere yongeyeho ko igitekerezo gihari ari ukugira ngo 80% by'amashuri yose mu gihugu ashobore kuba yakwakira abana bafite ubumuga.
Ati "Kwakira abana bafite ubumuga byaratangiye kuko muri buri karere tumaze kugiramo ikigo cyihariye cy'ikitegererezo mu burezi budaheza (inclusive model school)"
Ibi byavuzwe na Muyizere nyuma yubusabe bw'ababyeyi bafite abana biga mu bigo bitanga uburezi bwihariye ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aho bavuga ko bifuza ko ururimi rw'amarenga rwakwigishwa hose nkuko izindi ndimi zigishwa.
Ibi kandi byanasabwe n'abafite ibigo bifasha aba bana aho bavuga ko bigora aba bana kuganira na bagenzi babo biga mu mashuri asanzwe ndetse rimwe na rimwe bakabura serivisi kubera kudahuza ururimi.
CJSM Butare kiri mu bigo bifatiye runini uburezi bw'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko ari cyo cyatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw'amarenga.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo 6 byakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.