Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Haiti: Kiliziya Gatolika irasaba Leta gukaza ingamba z’umutekano mu kurinda ahateranira abakristu

Kiliziya Gatolika muri Haiti yasabye Leta y’iki gihugu gukaza ingamba z’umutekano ahabera amateraniro y’abakristu, ahakorerwa ingendo nyobokamana, kuri za kiliziya n’ahandi ku mpamvu z’ ibitero bikomeje kugabwa aha hantu.

Haiti: Kiliziya Gatolika irasaba Leta gukaza ingamba z’umutekano mu kurinda ahateranira abakristu
Haiti: Kiliziya Gatolika irasaba Leta gukaza ingamba z’umutekano mu kurinda ahateranira abakristu

Ni nyuma y’aho ku wa 13 Mata uyu mwaka, imbaga y’abakristu bari mu gitambo cya Misa cyaturirwaga ahitwa Max Leroy Mesidor muri Arkidiyosezi ya Port-au-Prince bagabweho igitero n’abitwaje intwaro, bamwe mu bakristu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi ya Port-au-Prince ryamagana ibi bikorwa, bamaganye ibi bikorwa byibasira abakristu, bidaha agaciro ahantu hakorerwa imihango mitagatifu, rikavuga ko ibi ari ikimenyetso cy’intege nke za Leta mu kurinda umutekano w’igihugu n’abaturage.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu ku munsi mukuru wa Pasika, Papa Fransisiko na we yagarutse ku kibazo cy’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abakristu gatolika muri Haiti, asaba imiryango mpuzamahanga kugira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo cy’ihohoterwa, n’ubwicanyi byibasira abakristu.

Umuryango mpuzamahanga wita ku nyungu z’abana, Save The Children muri raporo yawo muri uyu mwaka ugaragaza ko 50% by’abana bato muri iki gihugu bugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi, imirire mibi n’ibindi bifitanye isano n’umutekano muke w’abatuye iki gihugu, bishingiye ku bibazo bya politiki, urugomo n’ihohoterwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose