Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hobe yanditse inkuru mu 1985 ihindura ubuzima bw’abantu bafite ubumuga.

Tuyizere Oswald avuga ko mu 1985 yabaga I Gatagara, ababyeyi be baramujyanye kumuvuza. Agezeyo ahahurira n’undi mwana witwa Oswald ufite ubumuga bumeze nk’ubwe. Umunyamakuru wa Hobe aza gusura ikigo cya Gatagara, aganira na Oswald atashye yandika inkuru ifite umutwe ugira uti” Oswald aracyariho” ashyiraho ifoto ya Oswald Tuyizere.”

Hobe yanditse inkuru mu 1985 ihindura ubuzima bw’abantu bafite ubumuga.
Hobe yanditse inkuru mu 1985 ihindura ubuzima bw’abantu bafite ubumuga.

Hobe irasohoka igera kuri paruwase Oswald Tuyizere avukamo, uwari umukozi mu bukarani bwa

Paruwase akaba n’umuturanyi w’ iwabo wa Oswald ayibonye aratangara cyane, yihutira kujyana iyo

Hobe mu rugo iwabo wa Oswald. Ati” Dore umwana wanyu aracyariho. “Bishatse kuvuga ko abaturanyi

batamubonaga bibazaga aho yagiye bikabayobera. Binyuze mu nkuru ya Hobe umuryango wa Oswald

n’abaturanyi be bongera kumenya ko akiriho.

Oswald akomeza avuga ko umubyeyi we Papa akibona iyo nkuru yahise yihutira kujya I Gatagara kureba

umwana we, yongera kumubwira ko atamutaye ahubwo yamuzanye ngo bamuvure. Oswald avuga ko

icyo gihe yumvise yishimye cyane kandi asezeranya umubyeyi we ko nawe azakora uko ashoboye

akivuza kandi akazakira ndetse akazaba n’umuntu ukomeye.

Ati” Icyo gihe numvise nishimye mu mutima, kandi numva ndakomeye kuko ababyeyi banjye baje

kumvuza batantaye, ntangira kumva ko nzakira. Icyo gihe sinabashaga guhaguruka kuko amaguru yari

yaramugaye kubera imbasa.

Ntibyatinze nyuma y’iminsi, ababyeyi baje kumutwara bamuvana I Gatagara , bamubwira ko babyaye

undi mwana bityo ko agomba gusubira mu muryango kugira ngo ukomeze kumwitaho kuko

n’ubushobozi bwari bumaze kugabanuka.

Oswald yaje gutangira ishuri, ariga aratsinda ndetse akajya aba n’uwa mbere mu ishuri,

akanarusha abo bava inda imwe kandi badafite ubumuga. Yakomeje amashuri abanza arayarangiza

kandi atsinda neza, ajya no mu mashuri y’isumbuye ndetse na Kaminuza.

Kuri ubu ni umugabo uhamye, afite umuryango mwiza n’imibereho myiza ndetse yanabashije gushinga

ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza mu karere ka Kamonyi mu rwego rwo gufasha abana b’aho avuka

kugira ngo nabo bige neza.

Kuri Oswald Tuyizere avuga ko Hobe yamufashije kumva ko akiriho kandi atazimye, agira ati” Uwaba

yarankoreye ubwo buvugizi agira ati Oswald aracyariho ndamushimira. Wasanga ari umwe mu babyeyi

babo turi kumwe hano cyangwa se undi, ariko yagira ngo uwo mwana ye kuzima,twembi ba Oswald babiri twari i Gatagara icyo gihe muri 1985.”

Avuga ko hari benshi bakorewe ubuvugizi n’itangazamakuru ndetse n’imiryango y’abantu bafite

ubumuga bikaba byarahinduye byinshi ku buzima bw’abantu bafite ubumuga. Asaba itangazamakuru

gufungura imiryango bagakora inkuru z’abantu bafite ubumuga haba mu kubakorera ubuvugizi cyangwa

mu kugaragaza ibyo bashobora gukora ku isoko ry’umurimo kugira ngo abantu bafite ubumuga nabo

binjire bakore.

Inkuru ya Oswald yanditswe muri Hobe mu 1985 yagize impinduka nziza ku muryango we ndetse no kuri

Oswald ubwe. Kuva icyo gihe kugeza ubu akanyamakuru k’abana ka Hobe karandikwa kakagezwa kuri za

paruwase no ku mashuri yafashe ifatabuguzi ryayo. Hobe ni akanyamakuru kagenewe gufasha abana

bato kumenya gusoma no gukunda gusoma kuko kaba karimo inkuru z’abana nziza zibigisha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose