Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hope Walks irasaba ababyeyi guhindura imyumvire

Mu mahugurwa yahuje abajyanama b’ababyeyi ku bumuga mvukanwa bw’ibirenge buzwi nka Clubfoot, Hope Walks yakanguriye ababyeyi guhindura imyumvire ku gitera iyi ndwara.

Hope Walks irasaba ababyeyi guhindura imyumvire
Hope Walks irasaba ababyeyi guhindura imyumvire

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 14 Ugushyingo 2023, yabereye muri Centre St Paul, aho yitabiriwe n’abajyanama b’ababyeyi baturutse mu mavuriro 13 asanzwe akorana na Hope Walks Rwanda ariyo; Ibitaro bya Butare (CHUB), Gahini, HVP Gatagara, Gihundwe, InkuruNziza, Gisenyi, Kabgayi, Kibuye, Masaka, Muhima, Nyamata, Rilima, na Ruhengeri.

Clubfoot ni ubumuga bw’ibirenge umwana ashobora kuvukana ku buryo iyo butavuwe umwana akiri muto arabukurana, ariko mu gihe buvuwe akiri muto burakira burundu.

Aya mahugurwa yatangijwe n’umuyobozi w’umuryango Hope Walks, ishami ryo mu Rwanda Habyarimana Jean Claude, asozwa n’umuyobozi wa Hope Walks ku rwego rw’isi, Madamu Uwizeye Esperance.

Umuyobozi wa Progaramu muri Hope Walks ku rwego rw’isi, Madamu Uwizeye Esperance yatangarije Kinyamateka ko clubfoot ari uburwayi buhangayikishije kuko iyo butavuwe umwana akurana ubumuga.

Yifashashishije imibare yavuze ko mu bana 1000 bavuka hirya no hino ku isi, batatu muri bo bavukana clubfoot.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda uyu muryango uri gukora akazi gakomeye kuko ubuvuzi bw’iyi ndwara bugeze kuri 92%.

Ati “Kuva twatangira muri muri 2009, twatangiye tuvura nka 40% kuko ubukangurambaga bwari buke ariko umwaka ushize twabashije kuvura 92% by’abavukanye ubwo burwayi. Gusa intumbero ni ukuvura 100% by’abavukana ubu burwayi.”

Ashingiye kuri ibi yasabye ababyeyi kujya babyarira kwa mu ganga kugira ngo umwana ugaragaweho n’ubu burwayi ahite atangira kwitabwaho akivuka.

Aganira na Kinyamateka, Habyarimana uyobora Hope Walks, ishami ryo mu Rwanda yasabye aba bajyanama kurushaho kwigisha ababyeyi kugira ngo umwana uvukanye ubu burwayi ajye ahita ajyanwa kwa Muganga.

Yagize ati “Icyo dusaba abajyanama b’ababyeyi ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi bakura mu mahugurwa nk’aya ndetse bagakomeza gukorana n’abaganga n’ababyeyi mu duce bakoreramo.”

By’umwihariko, Habyarimana yasabye ababyeyi kurenga imyumvire itari yo ku gitera ubumuga bwa Clubfoot.

Ati “Ababyeyi ibyo batekereza bijyanye n’imyumvire sibyo, ntabwo iyi ndwara iterwa no kuboneza urubyaro, amadayimoni, kuba umugore yaraciye inyuma umugabo, cyangwa kuba hari ibyo umuntu atakurikije mu mihango y’umuco. Sibyo. Kugeza ubu, igitera clubfoot ntikiramenyekana.”

Ubuvuzi bw’iyi ndwara nubwo buhenze, butangirwa ubuntu ari nabyo Habyarimana ashingiraho asaba ababyeyi kujya babyarira kwa Muganga kugira ngo umwana uvukanye ubu bumuga ahite avurwa.

Yagize ati “Umwana wavukanye Clubfoot atangira kuvurwa amaze iminsi 8 avutse, agakurikiranwa mu gihe kiri hagati y’imyaka ine n’itanu kugira ngo akire burundu. Ubwo rero tugira inama ababyeyi yo kuzana abana ngo bavurwe hakiri kare kugira ngo ubuvuzi bubashe gutanga umusaruro mwiza kandi budatwaye ikiguzi kinini.”

Umwana ushobora kuvurwa agakira iyi ndwara ni umwana utarageza imyaka ibiri.

Habyarimana yasoje asaba abayobozi b’amadini n’amatorero kugira uruhare mu kumvisha ababyeyi n’abantu muri rusange ko umuntu uvukanye ubumuga, nta kibazo aba afitanye n’Imana ahubwo ari umuntu nk’abandi wagirira umumaro igihugu, idini asengeramo na sosiyete muri rusange.

Abajyanama b’ababyeyi nabo bashimira Hope Walks ku ruhare ikomeje kugira mu gufasha abana bavukanye ubu burwayi.

Pasiteri Hakizimana Cyprien, umujyanama w’ababyeyi ku bitaro bya Ruhengeri avuga ko amahugurwa kuri ubu burwayi abafasha kurushaho gukora ubukangurambaga.

Yagize ati “Amahugurwa y’icyiciro cya mbere yadufashije kumenya gukora ubukangurambanga kuko twabukoze henshi kandi imyumvire yari iri mu bantu kuri ubu burwayi, yagiye ihinduka. Ubu baritabira kuvuza abana bakiri bato.”

“Ubwo rero nshingiye ku byambere, ndizera ko naya hari kinini agiye kutwongerera.”

Pasiteri Hakizimana yakomeje avuga ko imbogamizi zikigaragara ari izijyanye n’ababyeyi bamwe na bamwe batubahiriza gahunda baba barahawe n’abaganga.

Gusa yavuze ko bagenda bahangana nazo binyuze mu gusura ababyeyi kenshi, kubahamagara kuri telefoni n’ibindi.

Hope Walks ni Umuryango mpuzamahanga wa gikristu ufasha ababyeyi kwita no kuvura abana bavukanye ubumuga bw'ibirenge (clubfoot). Hope Walks kandi ifasha ababyeyi kubona ibikoresho bigorora ingingo z'abana barimo kwitabwaho ku buntu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose