Hope Walks na UR/CEBE bahuje Imbaraga mu guhangana na Clubfoot
Kuva ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza, Umuryango Hope Walks na UR/CEBE (Regional Centre of Excellence in Biomedical engineering and e-Health) bahuguye abaganga ku buryo bwo kuvura uburwayi mvukanwa bw’ibirenge buzwi nka Clubfoot.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu agamije guhugura abaganga [baturutse mu mavuriro 13 akorana na Hope Walks] ku buryo bwo kuvura abana barengeje imyaka ibiri batarigeze bavurwa, abana bacikirije ubuvuzi bwa clubfoot ndetse n’abagize ibibazo bikomatanyije n’uburwayi bwa Clubfoot.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abaganga basanzwe bavura ubu burwayi mu mavuriro 13 asanzwe akorana na Hope Walks Rwanda ariyo; Ibitaro bya Butare (CHUB), Gahini, HVP Gatagara, Gihundwe, Inkuru Nziza, Gisenyi, Kabgayi, Kibuye, Masaka, Muhima, Nyamata, Rilima, na Ruhengeri.
Iminsi ibiri ya mbere, amahugurwa yibanze ku masomo(Theory), igikorwa cyabereye ku cyicaro cya UR/CEBE i Masoro, mu gihe umunsi wa nyuma w’aya mahugurwa [ku wa 21 Ukuboza 2023] aba baganga bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze iminsi bihuguramo (Practice). Igikorwa cyo gushyira mu ngiro ibyo bize cyabereye ku bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo, ho mu Mujyi wa Kigali [rimwe mu mavuriro akorana na Hope Walks].
Atangiza aya mahugurwa, Prof. David Tumusiime, Ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo ry’ubuvuzi bw’abantu akanaba by’umwihariko Umuyobozi wungirije wa Center of Excellence of Biomedical engineering and e-health (CEBE), yavuze ko bahisemo gukorana na Hope Walks kuko mu nshingano za CEBE harimo kuzamurira ubumenyi n’ubushobozi cyane cyane abakora kwa muganga.
Ati “Iki gikorwa kiri kubera hano rero ni kimwe mu nshingano zacu. Dushaka guha ubumenyi abakora kwa Muganga ku kumenya uko bavura ibirenge byavutse bitameze neza kugira ngo umwana abashe kongera kugenda.”
"Ibyo rero birahura n’inshingano zacu zo gufasha abantu bakora mu buvuzi kubona ubumenyi bwisumbuye cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.”
Yasoje asaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange kutajya bihererana amakuru ajyanye n’ubuzima.
Ati “Niba hari uvukanye ikintu kidasanzwe, ntibakabyihererane ahubwo bajye begera abaganga kugira ngo umwana avurwe, bityo agire imibereho myiza ndetse anatange umusaruro mu muryango we n’igihugu muri rusange.”
Aganira na Kinyamateka.rw, Jean Claude Habyarimana, Umuyobozi wa Hope Walks ishami ryayo rikorera mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye bwa Hope Walks na UR/CEBE bugamije gufasha abaganga guhora bakarishya ubwenge no kubujyanisha n’igihe isi igezemo.
Yagize ati “Hari byinshi basanzwe bazi kandi bakabikora neza, ariko nk’uko biri muri gahunda za Hope Walks na UR/CEBE, twifuza ko abaganga bahora bakarishya ubumenyi. Kuvura aba bana rero bikenera ko abaganga bagaruka bagahabwa amasomo umuntu yavuga ko yegeye imbere.”
Yakomeje agira ati “Nk’ubu tugiye kubigisha uko bazajya bavura abana bakerewe kwivuza, abacikanwe ndetse n’abafite ibindi bibazo bikomatanyije na Clubfoot. Urumva rero ko uburyo bwo kubavura busa n’ubwihariye ugereranyije n’uburyo busanzwe bwo kuvura abana bakivuka.”
Habyarimana yongeyeho kandi ko bahisemo gukorana na UR/CEBE kuko isanzwe ari ikigo cyigisha.
Ati “Ni ikigo cya univerisite gihuje ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko bijyanye no kwigisha. Twaraganiriye rero, batwereka ubushobozi bafite, natwe koko dusanga ari umufatanyabikorwa mwiza mu byo kwigisha bityo dufatirana ayo mahirwe kugira ngo kuvura abo bana bikorwe mu buryo burambye.”
Yasoje ashimira abafatanyabikorwa ba Hope Walks barimo Kiliziya, CEBE na Leta y’u Rwanda uburyo iba hafi ya Hope Walks, ikabaha umurongo wo gukoreramo n’ibindi.
Muri iki cyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku burwayi bwa Clubfoot, uretse guhugurwa ku mivurire, aba baganga banaganirijwe ku ruhare bakwiye kugira mu kuganiriza umubyeyi mu buryo bwo kwita ku mwana kugira ngo umwana abashe gukira neza.
Clubfoot ni uburwayi bw’ibirenge umwana avukana ku buryo iyo buvuwe akiri muto burakira burundu, atavurwa bugatera ubumuga.
Hope Walks ni Umuryango mpuzamahanga wa gikristu ufasha amavuriro ndetse n’ababyeyi kwita no kuvura abana bavukanye uburwayi bw'ibirenge (clubfoot). Kuri ubu, Hope Walks ikorera mu bihugu 15 byo ku isi harimo 12 byo ku Mugabane wa Afurika.
Imibare igaragaza ko nibura buri minota itatu, ku isi haba havutse umwana ufite uburwayi bwa clubfoot. Mu Rwanda, bibarurwa ko hagati y’abana 500-600 aribo bavukana clubfoot buri mwaka. Kugeza ubu, ntiharamenyekana igitera iyi ndwara.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.