Hotel Saint André Kabgayi ikomeje kwagura ibikorwa biyifasha gutanga service nziza kurushaho.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, Hotel Saint André Kabgayi yatashye inyubako nshya mu rwego rwo kwagura ibikorwa biyifasha gutanga service nziza ku buryo bunoze. Ni inyubako yahawe umugisha n’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabagayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe na Myr Simaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasaseredoti batandukanye baje kwishimira intambwe nziza ya Hotel Saint André Kabagayi mu gushyiraho ibikorwa biyifasha gutanga service nziza kandi inoze ku bayigana bose.
Inyubako nshya yatashywe kumugaragaro yubatse mu cyanya cyahariwe imyidagaduro cya Hotel Saint André Kabgayi. Ni icyanya cyaho abantu bisanzurira, bakaruhuka kandi bagakora sport.Yuzuye itwaye asaga miliyoni 165 z’amafranga y’u Rwanda.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko iyi nyubako ije isanga ibindi bikorwa byashyizwe mu cyanya cyahariwe imyidagaduro cya Hotel Saint André Kabgayi ikaba izafasha kongera service nziza zitangwa na Hotel.
Myr Balthazar yavuze ko iyi nyubako ije gusubiza ikifuzo cy’abagana Hotel Saint André, bagaragaje ikibazo cyihariye bahura nacyo mu gihe baje kwidagadura no kuharuhukira ariko imvura yagwa bakabura aho bayugama. Yagize ati “Abantu bagendaga hano ntibabashaga kwisanzura no kwidagadura uko bikwiye bitewe n’uko hari igihe imvura yagwaga ntibabone aho bicara batanyagirwa. Akenshi iyo imvura yagwaga wasangaga igikorwa cyabazanye kidakomeza kubera imvura cyangwa se izuba ryinshi cyangwa se n’ubukonje bwinshi.”
Ni inyubako ifite ahantu umuntu ashobora kuza akaruhukira agakomeza ibikorwa yari arimo byo kwidagadura neza ntakimubangamiye. Si ibyo gusa kandi ifite n’aho abantu bashobora gukorera inama n’ibindi birori bitandukanye.”
Agaruka ku kamaro k’ibikorwa by’iterambere muri Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar yavuze ko ibikorwa binini nk’ibi by’iterambere bifasha Diyosezi gutera imbere no gukomeza ibikorwa byo gufasha no gutabara abakene n’abandi banyantege nke.
Yagiz ati “Isengesho n’umurimo ntabwo bisigana byose biruzuzanya. Tugomba kwibuka babandi basigaye inyuma, abafite intege nke z’umubiri, abafite ubumuga n’abafite amikoro make nabo bagatekerezwaho mu kubaha akazi no kubabera urugero rwiza rw’umurimo ugera ku bikorwa bifatika, Tugomba kandi kubatera inkunga mubyo bakeneye ndetse no kubatabara mu gihe bibaye ngombwa twifashishije ibiva mu bikorwa nk’ibi biteza imbere Diyosezi.”
Padiri Prosper Niyonagira umuyobozi wa Hotel Saint Andre Kabgayi yavuze ko iyi nyubako yitezweho kuzafasha Hotel kunguka abakiriya benshi kandi biteguye kubaha service nziza zibanogeye dore ko iyi nyubako yubatswe ku busabe bw’abakiriya bityo ko ibyo babonaga nk’ikibazo byamaze gukemurwa.
Akomeza avuga ko iyi nyubako nshya yiyongereye ku zindi zari zisanzwe izabafasha kongera no kunoza servisi basanzwe batanga baharanira kuzinoza kurushaho bijyana n’indangagaciro za Gikristu.
Yagize ati “Twishimiye ko ikibazo cyo kunyagirwa n’imvura ndetse no kwicwa n’izuba ku bakiriya bacu cyakemutse, bityo dufite ikizere ko bagiye kwiyongera bakaba benshi kandi twiteguye kubakira neza kuko ariyo ntego yacu.”
Padiri Prosper asobanura ko ibikorwa byo kwagura Hotel birimo kongera inyubako bizafasha kongera umubare w’abakozi cyane cyane abize ibijyanye n’amahotel n’ubukerarugendo haba abo mu karere ka Muhanga n’ahandi.
Bamwe mu bagana Hotel Saint Andre babwiye Kinyamateka ko kuba Hotel yungutse indi nyubako nziza kandi igezweho bitumye bahakunda ku rushaho kuko nta kwikanga ko abatembereye mu busitani imvura ishobora kubanyagira n’ubwo hari hasanzwe hari imitaka yabugenewe.
Umwe mu babyeyi wari wazanye n’abana kwidagadura no gutembera utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko iyi Hotel iri mu bizamura iterambere ry’akarere kuko imaze kugira ibikorwa byinshi kandi byiza umuntu atajya kwirirwa ashaka I Kigali. Yagize ati “Iyi nyubako nshya yongereye ubwiza bwa Hotel Saint Andre Kabgayi. Iri ahantu heza mu cyanya cy’imyidagaduro, umuryango ushobora kuza ukahatemberera kandi ugasangirira hamwe bisanzuye. Twifuza ko bazongera imikino itandukanye abantu bakuru bakunda gukina byose tukajya tubisanga hano. Kugeza ubu turashima service Hotel Saint Andre itanga kandi twizeye ko igiye kurushaho kuba nziza.”
Hoteli Saint André Kabgayi itanga serivisi zirimo kwakira inama n’ibirori, aho kurara, gutanga ibyo kurya n’ibyo kunywa, aho kwisanzurira mu mazi meza (Piscine), icyanya cyahariwe imyidagaduro ku bana. Hakaba hari n’ikibuga cya tenis kitarakoreshwa ariko nacyo cyamaze gutegurwa ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. Hotel Saint Andre Kabgayi yatangiye ari centre pastorale, igenda ikura ari nako yaguka mu nyubako no kongera ibikorwa bituma ijya ku rwego rwa Hotel. ubu ifite inyenyeri eshatu yahawe mu mwaka wa 2008, kuri ubu ikaba iri mu nzira zo gushaka inyenyeri ya kane itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB
Inyubako nshya yahawe umugisha uyu munsi yatangiye kubakwa ku itariki ya 22/8/2024, igizwe n’ibice bibiri, igice cyo hasi kizajya gifasha abaje kwidagadura no kuruhuka kandi bakugama imvura n’izuba igihe babikeneye ndetse kandi iki gice kikanakoreshwa buri gihe cyose bitari ngombwa ko baje kugama imvura cg izuba. Igice cyo hejuru kizajya cyuzuzanya n’igice cyo hasi cyikazajya cyifashishwa nka sale mu gihe hari abakeneye kuganira mu nama cyangwa no gukora ibindi birori bitandukanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.