Huye: Barashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro iri kubafasha kumenya amategeko
Abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu uherereye mu Karere ka Huye, barashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro iri kubafasha gusobanukirwa n’Itegeko ryerekeranye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.
Ibi abaturage ba Gishamvu babigaragaje kuri uyu wa 20 Werurwe 2024, ubwo Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP) yakomerezaga ubukangurambaga ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu Murenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye. Ni muri Diyosezi ya Butare.
Ubutumwa bwatangiwe muri ubu bukangurambaga bwagarukaga ku gusobanurira abaturage itegeko ryerekeranye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nay o kugira ngo birinde kuba bagwa mu byaha biteganywa n’iri tegeko.
Bwana Francis Zebaze, Umujyanama wa CEJP mu bya tekiniki avuga ko impamvu y’ubu bukangurambaga ari ugufasha abaturage kwirinda ibyaha bityo abantu bakubaka amahoro, ubutabera n’ubudaheranwa. Ati “Ni icyifuzo cy’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bashaka gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abantu barusheho kubana mu mahoro batishishanya.
Mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Prosper Rwamucyo ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Huye yavuze ko n’ubwo muri Huye badafite imibare myinshi y’abagaragaweho n’icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu bukangurambaga ari ingenzi mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage ba Huye kwirinda ibi byaha.
Bwana Rwamucyo akomeza agira ati “Ntabwo ubukangurambaga burangiriye aha, tuzakomeza kuba hafi y’abaturage no kubagezaho ubutumwa mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge basanzwe bakoreramo kandi tubona atanga umusaruro mwiza. Ubu bukangurambaga buradufasha gukomeza kwigisha, gusobanura no kurinda abaturage kwirinda kugwa mu cyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.”
Abaturage basanga ubukangurambaga kuri iri tegeko ari ingenzi nkuko bigarukwaho na Justin Kanyuramfura ugira ati “Twishimye cyane kuba Gishamvu ariyo yatangirijwemo ubukangurambaga nk’ubu kuko atari kenshi bukunze kutugeraho. Abaturage twumva amategeko kuri radiyo ariko atari ku buryo burambuye nk’uko uyu munsi twabiganirijwe.”
Francine Niyonziza wo mu Kagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu yavuze ko kuba baje kubahugura ku mategeko ajyanye no kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside bigiye kubafasha kwinjira muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30. Ati “Ikiganiro nk’iki kiba gikenewe cyane, biradufasha kugira imyitwarire ikwiye haba ku barokotse Jenoside ndetse no ku bayikoze bafunguwe. Muri Gishamvu hari abantu bajya bagaragaza ingengabitekerezo mu gihe cy’icyunamo rimwe na rimwe bagafatwa kandi bagahanwa. Ubukangurambaga buradufashije kuko tumenye ko tugomba kwirinda icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Claudine Nyanzira nawe wo mu Murenge wa Gishamvu yavuze ko n’ubwo ubukangurambaga nk’ubu budakunze kubageraho muri uyu murenge, kuri ubu bishimiye ko babimburiye indi mirenge yose y’akarere ka Huye. Ati”Ntabwo dukunze kubona ibiganiro nk’ibi cyane mu murenge wacu. Twishimye cyane kuko ibi biganiro biradufasha kumenya uko dukwiriye kwitwara aho dutuye cyane cyane mu gihe cy’icyunamo kugira ngo tudakora icyaha cy’ingengabitekerezo haba mu kuvuga amagambo mabi no gukora ibidakwiye bigamije gupfobya jenoside. Abaduhaye ibiganiro bose batwigishije ko tugomba kurera abana bacu neza tubakundisha u Rwanda ruzira jenoside.”
Imibare igaragaza ko mu myaka 4 ishize mu karere ka Huye ibyaha by’ingengabitekerezo byari 32 byagiye bigabanuka kuri ubu buryo: Muri 2020, ibyaha byagejejwe mu nkiko byari 18 , mu mwaka wa 2021 byari 12 naho mu mwaka wa 2022 habonetse icyaha kimwe cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside naho muri 2023 habonetse icyaha kimwe cyakorewe mu murenge wa Gishamvu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.