I Nyamata hagiye gushyirwa ikigo cy'ubushakashatsi ku bwiyunge bwuzuye nk'ahantu hafite amateka yihariye
Mu mwiherero w'abagize Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro (CEJP) no ku rwego rwa Diyosezi (CDJP) hagarutswe ku ruhare rw'ikigo cy'ubushakashatsi n'ubwiyunge mu bikorwa bya Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro.
Uyu mwiherero wabereye i Kigufi muri Diyosezi ya Nyundo hagati ya tariki 11-14 Ukuboza 2023.
Muri uyu mwiherero, hagaragajwe ko ikigo cy'ubushakashatsi ku bwiyunge bwuzuye kizajya gitanga ubufasha mu bijyanye n'isanamitima ndetse gikore n'ubushakashatsi bugamije kwifashishwa mu gufasha abandi. Ni ikigo kije kunganira Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri gahunda y'isanamitima yari isanzwe ikora hirya no hino mu ma diyoseze.
Aganira na Kinyamateka, Padiri Emmanuel Nsengiyumva wahawe ubutumwa bwo kuba umuyobozi w'icyo kigo kuva tariki ya 2/8/2023, yavuze ko iki kigo [giherereye muri Arkidiyosezi ya Kigali, Paruwasi ya Nyamata] kizaba gifite ibice bibiri aribyo; igice gishinzwe ubushakashatsi n'igice gishinzwe ubwiyunge bwuzuye bwa muntu.
Padiri Nsengiyumva akomeza avuga ko mu gice cy'ubushakashatsi hazamo ibijyanye n'ubwiyunge, ubudaheranwa, gukira ibikomere, isanamitima, n'umuco w'amahoro byose bigamije gusubiza muntu agaciro yambuwe n'icyaha n'imidugararo.
Ku bijyanye n'ubwiyunge bwuzuye bwa muntu, hazamo gahunda yo kongera gusana muntu bitewe n'amateka n'ibyo yahuriyemo nabyo.
Iki kigo kizaba gifite intego zo gukora ubushakashatsi mu bijyanye n'isanamitima n'ubwiyunge, gushyiraho ibikorwa biganisha ku bwiyunge bwuzuye bwa muntu hashingiwe ku byakomerekeje amateka ye, no gushyiraho uburyo bwihariye bwafasha abandi banyuranye.
Padiri Nsengiyumva agaruka ku ntego z'iki kigo yagize ati "Kiliziya ifite intumbero yo kongera gusana muntu wasenyewe n'amateka ye bwite, agasenyerwa n'amateka y'umuryango we."
Yakomeje agira ati "Ubwiyunge ni kamere ya Kiliziya, ifite inshingano zo kunga abantu hagati yabo ndetse no kubunga n'Imana. Ibi bigiye guhera muri Paruwasi ya Nyamata, kuko ariyo kiliziya yonyine mu Rwanda yagizwe urwibutso. Hari kandi na Santarali ya Ntarama nayo iri muri iyi paruwasi ya Nyamata, nizo kiliziya zeguriwe kuba inzibutso mu Rwanda.”
Padiri Nsengiyumva yakomeje agaruka ku rugendo rwatangijwe na Padiri Ubaldi Rugirangoga ku bumwe n'ubwiyunge ari narwo rwagejeje ku gutekereza ishingwa ry'iki kigo.
Yagize ati "Habanje gutangizwa urugendo rw'isanamitima, bitangijwe na Padiri Ubaldi Rugirangoga guhera muri 2016. Habayeho guhuza abakoze n'abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi byakozwe mu buryo budakomeretsa ndetse byanatanze umusaruro kuko abantu barenga 290 bagize uruhare muri Jenoside biyunze n'abakorewe Jenoside barenga 500.”
Padiri Nsengiyumva akomeza avuga ko Antoni Kardinali Kambanda yifuza ko ubwo butumwa buhuje n'amateka bwakorwa, ku buryo abantu bakira ibikomere by'umutima, ari abakoze ndetse n'abakorewe Jenoside, bakongera gusubizwa mu muryango w'Imana, bagatanga imbabazi abandi bakakira imbabazi, mbese hakaba ubwiyunge nyir'izina.
Yakomeje agira ati "Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yifuza ko abakoze n'abakorewe Jenoside baba umusemburo w'amahoro arambye, gushyira hamwe, ubuvandimwe, no guhagarika amakimbirane.”
Ubushakashatsi buzakorerwa muri iki kigo bugamije kuzifashishwa mu gufasha abandi mu bice bitandukanye by'igihugu haba mu Rwanda no mu bindi bihugu, bukazaba bukubiyemo ibintu bifatika n'ubuhamya ku mateka y'ibyabaye mu Rwanda.
Padiri Nsengiyumva yasoje avuga ko bizeye ko Iki kigo kizafasha kwihutisha ibikorwa by'isanamitima no gukora ubushakashatsi mu gihe komisiyo y'ubutabera namahoro itari yakabona umwanya n'uburyo yari ifite bwo gukora ubushakashatsi, ngo ibe yakwandika igitabo cyamurikwa no mu bindi bihugu biri mu ntamabara nka Israel cyangwa n'ahandi.
Ati "Aya ni amaboko yisumbuye kuri Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro kandi tuzafatanya nayo. Ni nayo mpamvu nsaba buri wese gushyigikira iki kigo no kukigana kugira ngo ubutumwa bwacyo bukwire hose. Kiliziya ni njye nawe."
Yongeyeho ko iki kigo gifite uburenganzira bwo gukorana n'ibindi bigo bitandukanye, byaba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.
Iki kigo kandi kizakorana bya hafi na Ministeri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ndetse n'ikigo Ibanga ry'Amahoro cyo muri Diyosezi ya Cyangugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.