Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibanga ry’ibyishimo bya Mama Mary Theonilla wujuje imyaka 100 y’amavuko na 75 yiyeguriye Imana mu Bakarumelita

Mama Mary Theonilla wo mu gihugu cya Sri Lanka ni umwe mu babikira bamaze igihe kirekire biyeguriyimana ku isi, akagira umwihariko wo kuba akomoka mu gihugu kikigaragaramo umubare muke w’abakristu gatolika.

Ibanga ry’ibyishimo bya Mama Mary Theonilla wujuje imyaka 100 y’amavuko na 75 yiyeguriye Imana mu Bakarumelita
Ibanga ry’ibyishimo bya Mama Mary Theonilla wujuje imyaka 100 y’amavuko na 75 yiyeguriye Imana mu Bakarumelita

Ku wa kane tariki 8 Ukuboza 2022, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 100 amaze avutse na Yubile y’imyaka 75 akoze amasezerano yo kwiyegurira Imana, yahamije ibyo ingenzi byamufashije kurama ari muri uyu muhamagaro.

Aganira na AsiaNews ku munsi wo kwizihiza isabukuru ye, Mama Mary Theonilla yavuze ko ashimira Imana yamwigaragarije kuva mu buto bwe, urukundo rwayo rukamutera ikinyotera cyo guhitamo kuyiyegurira abinyujije mu muryango w’abakarumelita, n’uyu munsi ikaba ibadahwema kurumusabagiza mu ngabire y’ibyishimo.

Tariki 8 Ukuboza 1922 nibwo Mama Mary Theonilla yabonye izuba. Yinjiye mu muryango w’abiyeguriyimana ahitwa Sainte-Anne de Mangalore mu Buhinde mu 1945 afite imyaka 23; yakoze amasezerano ya mbere mu bakarumelita mu 1948, akora aya burundu tariki 25 Gicurasi 1953, yiyemeza kwegurira ubuzima bwe kwitangira abakene n’abababaye. Nyuma agaruka gukomereza ubu butumwa mu gihugu avukamo cya Sri Lanka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose