Ibidasanzwe kuri Jakub Karlowicz wabaye uwa mbere ukoze urugendo nyobokamana rurerure n’amaguru ku isi
Umunyamapolonye Jakub Karlowicz w’imyaka 23 yabaye uwa mbere ukoze urugendo nyobokamana rurerure ku isi agenda n’amaguru, ava iwabo mu majyaruguru y’igihugu cya Polonye yerekeza i Fatima muri Portugal; Urugendo yamazemo iminsi 221.
Jakub Karlowicz avuga ko yafashe iki cyemezo cyo gukora urugendo nyobokamana abitewe n’urukundo akunda Bikira Mariya, akiyemeza kuva iwabo n’amaguru, akajya i Fatima aho imbaga y’abantu bava mu bihugu byo ku isi, bakahakorera ingendo nyobokamana, bakaronka Ingabire zinyuranye. Afata ishapule mu ntoki, atangira urungendo.
Nk’uko Aleteia.com ibitangaza, Jakub Karlowicz avuga yatangiye uru rugendo nta faranga na rimwe afite, ndetse nta n’ikarita ikorana n’amabanki afite; akavuga ko yari yiringiye Impuhwe z’Imana gusa zimufasha kubona aho arara, kubona icyo arya, ndetse n’aho kuruhukira.
Jakub Karlowicz avuga ko uko yabitekerezaga ariko byamugendekeye, kuko aho yanyuze hose muri ibi bihugu 10 yagiye ahura n’abantu bakamugirira impuhwe, bamwe bakamucumbikira, abandi bakamuha ibyo kurya, abanda bakwitegereza umunaniro afite bakamuha impamba.
Jakub Karlowicz avuga kandi ko mbere yo gutangira uru rugendo yabanje kwiyambaza ubuvugizi bw’umubyeyi Bikira Mariya, ndetse na Mutagatifu Yohani Bosco inshuti y’urubyiruko; agahamya ko iyo umutima w’umuntu ushakashaka Imana, ukayiyambaza, icyo uwo muntu ashaka akigeraho abifashijwemo n’uburinzi bwayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.