Ibiganiro hagati ya Leta na Kiliziya ku guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere biragana aheza
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yatangaje ko ibiganiro hagati ya Kiliziya na Leta ku guha agaciro gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, by’umwihariko mu mavuriro ya Kiliziya, bikomeje kandi hari intambwe nziza imaze guterwa.
Iby’ibiganiro hagati ya Kiliziya na Leta byatangajwe na Myr Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda ari nayo ifite mu nshingano amavuriro ya Kiliziya Gatolika.
Myr Mwumvaneza yabivugiye mu nama ngarukamwaka y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda iri kubera i Kigali ikaba ihuje abepiskopi nk’abayobozi ba Caritas muri diyosezi bashumbye, abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda, abapadiri bashinzwe Komisiyo z’Inama y’Abepiskopi, abakozi ba Caritas n’abahagarariye Caritas muri za diyosezi.
Myr Mwumvaneza avuga ko Kiliziya ikiri mu biganiro na Leta ndetse ko aho bigeze bitanga bitanga icyizere.
Ati “Uko tugenda tuganira buri mwaka ibiganiro birushaho kuba byiza, bigenda bikemuka buhoro buhoro. Kiliziya yifuza ko mu mavuriro yayo hakoreshwa uburyo bwa kamere kuko byagaragaye ko imiryango yahisemo kubukoresha bagera ku ntego yabo kuko bashobora kuboneza urubyaro uko bikwiye.”
Ubu buryo Kiliziya yifuza, butandukanye n’ubukoreshwa mu mavuriro ya Leta kuko ho hakoreshwa imiti, udupira n’ibindi.
N’ubwo uburyo bwo kuboneza imbyaro mu buryo bwa kamere byemewe ku isi hose, Kiliziya mu Rwanda yifuza ko by’umwihariko bufatwa kimwe n’ubundi buryo bwose bukoreshwa no mu mavuriro ya Leta kuko bigaragara ko bukora.
Uburyo bwa kamere nibwo buryo bwonyine bwemewe na kiliziya gatolika mu guteganya imbyaro ikanashishikariza ingo kubwitabira kuko aribwo bwonyine bwubaha ubuzima bw’ubukoresha.
Ubu buryo bugizwe ahanini no kwifata mu gihe umugore ari mu gihe cye cy’uburumbuke.
Kugeza ubu, Kiliziya Gatolika ifite ibigo nderabuzima n’ibitaro bisaga 118 mu gihugu hose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.