Ibigwi bya Père Noel uha impano abana ku munsi mukuru wa Noheli
Mu gihe hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli mu migenzo y’abakristu bavuga ko basurwa n’umugabo mu ishusho y’igitangaza, mugufi ubyibushye kandi wambaye imyenda y’ibara ry’umutuku n’umweru, akaba ariwe witwa Père Noel cyangwa Father Christmas ku bakoresha ururimi rw’icyongereza
Amakuru dukesha Wikipedia avuga ko Nicolas de Bari cyangwa Nicolas de Myre witirirwa Père Noël akomoka mu Gihugu cya Turukiya, yavutse hagati y’umwaka wa 250 na 270, akaba yari yarihaye Imana. Mu mibereho ye Nicolas de Myre akaba yarakoraga ibikorwa byiza byo gufasha abatishoboye yakundaga abana cyane, abapfakazi, hamwe n’abakene, akabafasha uko ashoboye.
Nicolas yafashaga abatishoboye abaha impano zitandukanye, abana akabaha imyambaro yo kwambara mu gihe cy’ ubukonje bukabije. Yambaraga imyambaro y’amabara atukura arimo umweru muke, hamwe n’ingofero. Kubera ibikorwa byiza yakoze akiri ku Isi yashyizwe mu batagatifu, Mutagatifu Nicolas akaba yizihizwa tariki ya 6 Ukuboza buri mwaka. Kubera igikorwa yakundaga gukora cyo guha abana impano, ababyeyi bo mu Bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi batangiye kujya babikora ku munsi mukuru wa Noheli.
Impano yatangaga zabaga ari inkweto, imyenda, udukinisho tw’abana, ibyo kurya ndetse n’amafaranga dore ko ngo uyu mugabo yari afite ubutunzi bwinshi yasigiwe n’ababyeyi be batabarutse akiri muto. Imyitwarire ya Saint Nicholas n’ibikorwa bye by’ubugiraneza byarakomeje birashyira bikwira isi, maze nyuma yo gupfa kwe abantu bashaka uko bazajya bibuka ibikorwa bye by’indashyikirwa, ni ko ku mwita se w’abana ku munsi wa Noheli.
Ni imyumvire yakomeje kubaho kugeza n’ubu, aho mu ijoro rishyira umunsi mukuru wa Noheli rero usanga ababyeyi babwira abana babo ko Papa Noel ariwe uri bubazanire impano. Ibi ntibishirira mu magambo gusa, kuko bagira umuhango maze bagategura umuntu bakagerageza kumuha ishusho y’umuntu w’umusaza, umeze nka Saint Nicholas. Maze ibirori birimbanyije abana bategerezanyije amatsiko menshi Papa Noheli uri buze kuza kubazimanira akabahaza, bakaza gutungurwa n’uyu muntu aje mu ishusho itangaje ku buryo busekeje ndetse yewe rimwe na rimwe ikanga abana, maze agaha impano abana bakoze neza.
Mu Rwanda naho uyu mugenzo mwiza wo guha abana impano kuri Noheli bikitirirwa Père Noel ntiwahatanzwe. Mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli, usanga mu bice bitandukanye by’igihugu naho haba ibirori cyane cyane ibihuza abana, aho usanga hari abantu bambaye imyenda y’ibara ry’umutuku n’umweru, abana bakabifotorezaho, babaha n’impano babita Père Noël.
Hamwe na hamwe mu ngo usanga bubatse ibirugu bagatakamo amashusho atandukanye ariko bagashyiramo na Père Noël. Abategura ibirori by’abana baba bagamije kubafasha kwishimira ivuka rya Yezu bifashisha cyane imyambaro iranga Père Noël, ari nako bamugenera impano zo guha abana kugira ngo bakomeze kwishimana nabo kuri uyu munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.