Ibikubiye muri Kinyamateka Numero 1934 Ugushyingo 2022
Kinyamateka irararikira abasomyi bayo ko Nimero nshya 1934 Ugushyingo 2022 yasohotse ikaba ibazaniye amakuru mezi kandi ashimishije. Ntimucikwe
Muri iyi nimero murasangamo uko ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Musenyeri Filipo Rukamba amaze ari Umwepiskopi byagenze. Abepiskopi, Abayobozi mu nzego za Leta, abapadiri n’abakristu ba diyosezi ya Butare bamuvuze ibigwi karahava, mwari muzi ko afite impano yihariye Abepiskopi bagenzi be bamukundira? Karidinali Kambanda na Musenyeri Ntahondereye w'i Burundi bayivuzeho byinshi.
Muri iyi nimero murasangamo ikiganiro Myr Filipo Rukamba yagiranye na Kinyamateka, akayitangariza byinshi kubyerekeye ubuzima bwe bwite, ubuzima bwe mu myaka 25 y’ubwepiskopi n’intumbero ye nk’uwihayimana. Muranasangemo ibisobanuro by’impano Myr Filipo Rukamba yageneye Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w’u Rwanda kuri iyi Yubile.
Iyi nimero irabagezaho ubutumwa Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yagejeje kuri Myr Filipo Rukamba wizihije isabukuru y’imyaka 25 y’ubwepiskopi n’icyo Guverinoma imwibukiraho nk’umuntu urangwa n’ishyaka ryo guteza imbere uburezi. Si ibyo gusa kuko na Papa Fransisiko yagize icyo atangaza kuri iyi yubile maze Myr Catalan Intumwa ye igitangariza abaje kwizihiza iyi Yubile.
Kinyamateka 1934 irababwira uko ku ncuro ya mbere Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yahagarariye Papa Fransisiko mu gushyira Mama Maria Carola Cecchin mu rwego rw’abahire, umuhango wabereye muri Kenya; inakubwira ibigwi bya Musenyeri Yozefu Sibomana n’abandi bihayimana batatu bashyizwe mu barinzi b’igihango muri uyu mwaka.
Nimero 1934 ya Kinyamateka irakubwira ku mwiteguro ya JMJ 2023 yabereye i Fatima, ibyaranze uruzinduko rwa Papa Fransisiko muri Bahrein, abapadiri batatu b’abanyarwanda baherutse kwitaba Imana mu kwezi kumwe k’Ukwakira 2022; n’icyo avuga ku iyicwa ry’abiyeguriyimana n’abaturage mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri RD Kongo.
Iyi nimero irasobanura impinduka zabaye muri gahunda ya Sinodi y’Abepiskopi yatangijwe na Papa Fransisiko mu 2021, aho gusozwa mu 2023 ikaba yaregejwe inyuma mu 2024; inakubwire uko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije Yubile y’ibikorwa bya Papa by’iyogezabutumwa, ibirori byabereye muri Diyosezi ya Nyundo.
Kinyamateka 1934 izanye amakuru yo mu madiyosezi yo mu Rwanda, Nyuma yo gufungura Paruwasi ya Kanombe, Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse na none Paruwasi nshya ya Kamabuye iba iya 39. Paruwasi Muhororo ya Nyundo yatangiye guhimbaza Yubile y’Imyaka 75 imaze ishinzwe. Naho i Gihara ya Kabgayi, ababikira b’Abaja b’Urukundo batangije ku musozi wa Sheri ikigo kizita kubakecuru bakuze batagira kivurira.
Kinyamateka yasuye Serivisi na Komisiyo z’Inama y’Abepiskopi izana amakuru y’ibihakorerwa. Muri iyi nimero, Kinyamateka irabagezaho amakuru arambuye ku bikorwa bya Caritas Rwanda ku bufatanye na UNHCR mu mushinga wa Graduation Pilot wahaye abagenerwa bikorwa bawo bo mu nkambi ya Kiziba na Mahama ibikoresho byo gutangira akazi ngo biteze imbere nyuma yo kubafasha kwiga amasomo y’imyuga. Murasangamo kandi ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi ku bibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu Rwanda.
Ku musozo w’iyi nimero, murahasanga byinshi ku muhango wo gutera imbwa amazi y’umugisha, ufite inkomoko kuri Mutagatifu Fransisiko w’Asize, n’ibyaranze imikino yahuje abapadiri ba diyosezi ya Nyundo n’iya Ruhengeri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.