Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibiro bishinzwe ubwigishwa byasoje Igikorwa cyo kongerera ubushobozi Abakateshiste

Kuri uyu wa 4 Mata 2024, Ibiro bishinzwe Ubwigishwa mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda(BNC), byasoje amahugurwa y'Abakateshiste, yahawe abakateshiste bahagarariye abandi hirya no hino mu madiyosezi.

Ibiro bishinzwe ubwigishwa byasoje Igikorwa cyo kongerera ubushobozi Abakateshiste
Ibiro bishinzwe ubwigishwa byasoje Igikorwa cyo kongerera ubushobozi Abakateshiste

Nk'uko Sr Genéviève Uwamariya, yabitangaje, aya mahugurwa yahawe abakateshiste 500, bo mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, akaba yari agenewe kubongerera ubushobozi, nk'uko biteganywa n'urwandiko "Anticum Ministerium", rwa Papa Fransisiko, rwanagenye ko ubu butumwa bushyirwa ku rwego rwa Minisiteri muri Kiliziya.

Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyabereye muri GS Kabare, aho abakateshiste bagera kuri 50 ba Diyosezi ya Kibungo bahawe amahugurwa y'iminsi ibiri banahabwa igitabo gikubiyemo amasomo yose bahawe muri aya mahugurwa.

Aya mahugurwa yasojwe none, yatangiriye muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye tariki 2-3 Ugushyingo 2023; Akomereza muri Diyosezi ya Kabgayi tariki 15 na 16 Ugushyingo 2023; Hakurikiraho Diyosezi ya Byumba zone y'Umutara 1 Ukuboza 2023; Ikurikirwa na Byumba zone ya Byumba tariki 15 Ukuboza 2023; Hakurikiraho Diyosezi ya Butare tariki 28-29 Ukuboza 2023; Yakurikiwe na Ruhengeri tariki

2-3 Mutarama 2024; Hakurikiraho Gikongoro tariki 5 na 6 Gashyantare 2024; Amahugurwa yakomereje i Kigali tariki 28 na 29 Werurwe 2024; Ikurikirwa na Kibungo ari nayo yasorejwemo iki gikorwa kuri uyu wa 3 n'uwa 4 Mata 2024.

Abahawe amahugurwa banahawe Igitabo gikubiyemo amasomo bahawe kugira ngo bazabashe kuyageza kuri bagenzi babo batabashije kugerwaho n'aya mahugurwa.

Sr Genevieve, Umunyamabanga w'Ibiro by'Abepiskopi bishinzwe ubwigishwa, yagaragaje ko aya mahugurwa yari akenewe kuko muri iki gihe umukateshiste akeneye kugira ubumenyi buhagije kugira ngo abashe guha igisubizo muntu w'ubu ufite byinshi yibaza ku Mana n'iyobokamana.

Avuga ko aya mahugurwa yaje mu murongo wa gahunda zitandukanye zashyizweho n'Abepiskopi mu rwego rwo guha imbaraga ubutumwa bw'umukateshiste harmo: Umunsi mukuru w'umukateshiste, Sitati y'Umukateshiste n'urugendo Nyobokamana rw'Abakateshiste i Namugongo muri Uganda.

Izi gahunda zose zikazatuma umukateshiste akora ubutumwa yuzuye ibyishimo by'Ivanjili kugira ngo abisakaze no ku bandi.

Muri iki gikorwa abakateshiste bamaze imyaka irenga 30 muri ubu butumwa bashimiwe bahabwa n'agatabo kazabafasha gukomeza neza ubutumwa biyemeje.

Abakateshiste bagera kuri 500 ni bo bahuguwe mu Rwanda hose
Abakateshiste bagera kuri 500 ni bo bahuguwe mu Rwanda hose
Abahuguwe bahawe imfashanyigisho
Abahuguwe bahawe imfashanyigisho
Sr Genéviève Uwamariya umunyamabanga Ibiro by'Abepiskopi bishinzwe Ubwigishwa
Sr Genéviève Uwamariya umunyamabanga Ibiro by'Abepiskopi bishinzwe Ubwigishwa
Abamaze imyaka irenga 30 ari Abakateshiste bashimiwe
Abamaze imyaka irenga 30 ari Abakateshiste bashimiwe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose