Ibitaro bya Kabgayi mu isura nshya
Abagera ku bitaro bya Kabgayi muri iyi minsi basanganirwa n'isura nshya y'inyubako igezweho izagurirwamo Serivisi zitangwa n'ibi bitaro ikazaba igenewe by'umwihariko ababyeyi.
Ni inyubako ije guhindura isura y’ibitaro bya Kabgayi, ikaba igezweho kandi ijyanye n’icyerekezo, ikazaba irimo service zijyanye no kwita ku babyeyi n’abana (Néonatologie) na service yo kwita ku barwayi barembye (Intensive care unit). Iyi nyubako ikazaba irimo ibitanda 190, mu gihe ibyari bisanzwe byari 98 gusa.
Nk’uko Dr Muvunyi Jean Baptiste, Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabgayi, yabitangarije Kinyamateka, Imirimo yo kuyubaka igeze ku kigero cya 99,5 %. Akavuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi n'Abiri, byose bizaba byarangiye, kuko ibikoresho bimwe byamaze kuhagera ibindi bikaba biri mu nzira.
Nk'uko akomeza abivuga, umwihariko w’iyi nyubako, ni uko izaba irimo sale zabugenewe zo kwigishirizamo abiga umwuga wo kuvura, dore ko ibitaro bya Kabgayi byagizwe Ibitaro bya Kaminuza byo ku rwego rwa kabiri.
Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko bishimiye kubona iyi nyubako kuko izari zisanzwe zari zishaje kandi ari ntoya. Ikazakemura ikibazo cy’ubucucike bwagaragaraga mu bitaro ndetse ikanabafasha gutanga service zinoze kurushaho.
Yagize ati”Inyubako twari dusanzwe dufite ntabwo zari zijyanye n’igihe tugezemo kuko zubatswe kera, uretse kuba zari zishaje zari na ntoya ku buryo hari igihe twagiraga ikibazo cy’ubucucike mu barwayi."
Inyubako z’ibitaro bya Kabgayi za mbere zubatswe guhera mu mwaka w’1937 kugeza muri 1960. Ni inyubako zagiye zongerwa bitewe n’uko abaturage bagiye baba benshi n’iterambere ryiyongera. Kuri ubu hakaba hagiye kuzura inyubako nshya izatwara amafranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 6 n’igice.
Abagana ibi bitaro baganiriye na Kinyamateka, bayitangarije ko banyotewe no gutaha iyi nyubako. Bavuga ko bishimira ko nibura iyi nyubako igiye gutuma ibitaro byabo bigira isura, kuko inyubako bisanganywe zari zishaje ku buryo bugaragarira amaso.
Iyi nyubako nshya ije mu gihe Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yitegura gutangiza muri uku kwezi kwa Cumi na Kumwe Ishami ry'Ababyaza n'Abaforomo rikazakorera mu cyahoze ari Ishuri ry'Abaforomo riri i Kabgayi iruhande neza rw'ahubatse ibi bitaro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.