Ibiteye amatsiko ku buzima bwa Soeur André umubikira ukuze kurusha abandi ku isi
Umubikira witwa Soeur André wo mu Bufaransa ubu ni we uri ku isonga mu kugira imyaka myinshi ku isi. Ni nyuma y’aho umuyapani kazi Kane Tanaka wahoze kuri uyu mwanya aherukiye kwitaba Imana afite imyaka 119.Akaba ari na we mubikira ubayeho igihe kirekire kurusha abandi babikira ku isi.
Soeur André amazina ye asanzwe ni Lucile Randon; yavutse tariki 11 Gashyantare 1904 , ni ukuvuga ko muri Gashyantare 2022 yujuje imyaka 118, uyu munsi kaba amaze kurenzaho amezi agera 6. Ni we muntu wa kabiri ufite imyaka myinsi mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma ya Jeanne Calment undi mufaransa witabye Imana mu 1997 afite imyaka 122, ndetse n’uwa kabiri ku mugabane w’u Burayi.
Nk’uko wordguinnessrecord.com dukesha iyi nkuru yabitagaje, soeur André yabyirutse akora umurimo w’ubwarimu, akanakunda kwita ku bana, by’umwihariko mu ntambara ya kabiri y’isi.mbere yo kwinjira mu babikira, soeur André yamaze imyaka 28 yita ku mfubyi n’abasheshe akanguhe batagira ubitaho mu bitaro bya Vichy n’ibya Auvergne-Rhones-Alpes. Mu 1944 nibwo yahawe izina ry’umuryango rya Soeur André.
Uretse kuba yarahawe igihe cy’umuntu ukuze kurusha abandi ku isi, soeur André yanahawe igihembo cy’umuntu ukuze warwaye Covid-18 akayikira, mu gihe abenshi mu bakuze bagiye bafatwa n’iki cyorezo cyagiye kibahitana.tariki 16 Mutarama 2021 nibwo yagaragaweho ibimenyetso bya Covid- 19, ashyirwa mu kato mu rugo aho ari mu kiruhuko cy’iza bukuru, urugo amazemo imyaka 12 , nyuma y’ibyumweru bitatu, bamupimye basanga nta bwandu bya Covid-19 agifite.
Uretse kuba atagishoboye guhagarara, soeur André yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo Kutumva neza, akavuga ko iyo amaze kubyuka saa moya za mu gitondo afata ifunguro rya mu gitondo, ubundi bakamwicaza ahantu hatuje, ahari akazuba. Yikundira kurya shokora, kandi agafata n’ikirahuri kimwe cy’inzoga buri munsi. Umwe mu bashinzwe kumwitaho avuga ko ibanga ryo kurama kwe rishobora kuba rishingiye ku kirahuri cy’inzoga asoma buri munsi, gusa bakavuga ko batabishishikariza buri muntu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.