Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibyagezweho n’ibiteganywa muri Porogaramu ya Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore

None, tariki ya 22 Gashyantare 2024, Abagize Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basuzumiye hamwe ibimaze kugerwaho muri Porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore mu rugo no mu kazi.

Ibyagezweho n’ibiteganywa muri Porogaramu ya Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore
Ibyagezweho n’ibiteganywa muri Porogaramu ya Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore

Mu Rwanda, uyu mushingwa ukorerwa muri Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi ya Gikongoro. Mu Burundi ugakorerwa muri Diyosezi ya Ngozi, Bujumbura na Cebitoke mu gihe muri Kongo ukorerwa muri Arkidiyosezi ya Bukavu na Diyosezi ya Goma.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe Ubutabera n’Amahoro yavuze ko mu gihe cy’umwaka uyu mushinga umaze basanga hari ibyo umaze kugeraho birimo kubagabuka kw’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa umugore mu rugo no ku kazi.

N’ubwo hari ibigerwaho ariko, Padiri Niragire avuga ko bitagarukira aho kuko urugendo rugikomeza by’umwihariko hagamijwe kongerera imbaraga mu gushyiraho abafashamyumvire benshi kugira ngo abatarumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye barusheho kurisobanukirwa bityo imiryango irusheho gutekana.

Ibyagezweho mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore mu rugo no mu kazi kandi byagarutsweho n’abahuzabikorwa b’uyu mushinga mu Rwanda, u Burundi na Kongo.

Sr. Epiphanie Umubyeyi, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu Rwanda avuga ko kuva uyu mushinga watangira mu mpera za 2022 kugeza ubu, ubuhamya bugaragaza ko amakimbirane mu miryango yagabanutse ku kigero gishimishije.

Mu bantu 930 bari babanye mu makimbirane, 898 batanze ubuhamya bavuga ko amakimbirane yagabanutse kuri 80%, abana 425 bemewe ku bushake n’abagabo bababyaye ndetse bandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Uretse ibi kandi, abakobwa babyariye iwabo baherekejwe mu rugendo rwo kubafasha kongera kubona ubuzima no kwitunga.

Ibi byose Sr. Umubyeyi avuga ko ari urugendo rugikomeza kuko hari benshi batarumva ihame ry’uburinganire ahubwo bagifite mu mutwe ko umugabo ariwe uri hejuru ya byose.

Ibyagezweho kandi bigarukwaho na Padiri Innocent Niyimbona ufite ubutumwa muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Burundi, aho yavuze ko mu gihe cy’umwaka babanje gushaka abagore bakorerwa ihohoterwa, ubu bakaba bakurikijeho ibikorwa byo kumva ubuhamya bwabo no kugerageza kubahuza n’abo bivugwa ko bahohotera abo bagore.

Gisele Mulengezi, Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Bukavu nawe avuga ko bamaze gutegura abantu bazifashishwa ndetse n’ibizakenerwa mu bukangurambaga bwo kwibutsa abagore ko bagomba guharanira uburenganizra bwabo ndetse no kumvisha abagabo ihame ry’uburinganire.

Akomeza avuga ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire buzanakorerwa mu mashuri kuko ariho hari kurererwa abazaba abagabo n’abagore b’ejo hazaza.

Ibyo byose bahurizaho ni imbogamizi zikigaragara zirimo abakobwa batinya kuvuga ko bahohotewe ngo batazabura abagabo, abagore bana kuvuga ko bahohoterwa bavuga ko abagabo aribo batunze ingo, abagabo batarumva neza ihame ry’uburinganire n’ibindi.

Ibi byose ariko bemeza ko ari urugendo batangiye ariko bakanasaba inzego zitandukanye kurushaho guhaguruka kugira ngo ihohoterwa rikorerwa umugore riranduke burundu.

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ozonnia Ojielo uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yavuze ko ubushakashatsi bwo ku rwego rw’isi bwo mu mwaka wa 2022, bwagaragaje ko abagore bagera ku bihumbi 245 ku Isi yose bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye buri mwaka. Mu gihe, abagore n’abakobwa barenga batanu buri saha bicwa n’umwe mu bagize umuryango.

Ubushakashakatsi bwa Loni, bugaragaza ko mu Rwanda 46% ari bo bagaragajwe ko bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye mu 2020.

Umuryango w’Abibumbye kandi wanagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore risenya umuryango muri rusange, ridasize n’ibihugu kuko ubu habarurwa 2.5 % by’ingengo y’imari ibihugu by’Afurika bihombera muri ibyo byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Raporo yo mu 2021 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima, OMS, yagaragaje ko buri mwaka abagore n’abakobwa miliyoni 736 bo ku Isi yose bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri, irishingiye ku gitsina cyangwa irindi, abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere akaba ari bo benshi basagarirwa cyane.

Abo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, muri Aziya y’Epfo na Oceania bari hagati y’imyaka 15 na 49 bibasirwa ku kigero kiri hagati ya 33 na 51%, bagahohoterwa n’abantu ba hafi kuri bo barimo abo bashakanye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose