Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibyo wamenya ku muryango w’Abaskuti ugizwe n’abasaga Miliyoni 57

Kuva tariki ya 17 kugera 25 Gashyantare 2024, Abaskuti bari mu cyumweru cyahariwe Ubuskuti mu rwego rwo Guhimbaza isabakuru y’imyaka 167 uwashinze uyu Muryango amaze avutse.

Ibyo wamenya ku muryango w’Abaskuti ugizwe n’abasaga Miliyoni 57
Ibyo wamenya ku muryango w’Abaskuti ugizwe n’abasaga Miliyoni 57

Robert Baden Powell washinze Umuryango w’Abaskuti ku isi yavutse tariki ya 22 Gashyantare 1857.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri uyu muryango, Kinyamateka yaganiriye na David Niragire ushinzwe inyigisho z’Abaskuti mu Muryango w’Abaskuti mu Rwanda atubwira ubundi Abaskuti ni bantu ki? Bakora iki? Ni iki bamariye umuryango nyarwanda?

Ubuskuti ni Umuryango urera abana n’ urubyiruko, udashingiye kuri politiki, aho umuntu ahitamo kuwujyamo ku bushake kandi wakira abantu bose utarobanuye ukwemera kwa buri muntu, ubwoko, akarere n’ igitsina.

Kugeza ubu ku isi habarizwa Abaskuti basaga miliyoni mirongo itanu na zirindwi 57,000,000 babarizwa mu miryango 174 ikorera mu bihugu bituye isi.

Umuryango w'Abaskuti wageze mu Rwanda mu w'1950, uzanywe n’abaskuti b’abanyarwanda babaga mu cyahoze ari Zayire (Ubu ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo)

Wemewe bwa mbere mu Rwanda n’iteka No 16/01/ ryo kuwa 27 Ukuboza 1968, ryavuguruwe n’icyemezo cyo kuwa 13/016/2014 cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hakurikijwe itegeko No 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta.

Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda wemewe n’Umuryango w’Abaskuti ku rwego rw’isi (World Organization of Scout Movement-WOSM) kuva mu 1975 mu Nama Nkuru ya 25 y’Umuryango w’Abaskuti ku Isi Yose yabereye i Copenhagen muri Danmark tariki 22 Kanama 1975.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abaskuti basaga ibihumbi mirongo itanu (50,000) bakorera mu turere twose tw’igihugu.

Umuryango w’abaskuti mu Rwanda ugamije guteza imbere ubushobozi abana n’urubyiruko bifitemo mu bwenge, mu mbaraga z’umubiri, mu mibanire yabo n’abandi, mu iyobokamana ryabo no mu mbamutima zabo kugira ngo: Bazabe abaturage banogeye igihugu n’isi muri rusange kandi bashobora gufata ibyemezo ku buzima bwabo no ku mibanire yabo n’abandi bagendera ku ndangagaciro.

Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda ufite kandi umugambi wo kurera urubyiruko mu ngeri zarwo zose, haba ururi mu mashuri n’urutagira mahirwe yo kugera kure mu kwiga kwarwo, uruhura n’ibibazo binyuranye by’ubuzima, kugira ngo buri wese azashobore kwibeshaho mu buzima bugaragara ko bugenda bufata intera ikataje bizatuma urubyiruko rw’u Rwanda ruvamo abaturage b’ingirakamaro ku gihugu n’isi muri rusange kandi bahagaze neza.

Inshingano z’abaskuti zikubiye mu byiciro bitatu aribyo; Inshingano ku Mana, Inshinano ku bandi, n’inshingano ku muskuti ubwe.

Mu nshingano ku Mana, Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda utoza abawurimo gukomera mu mahame Ya Kiliziya, amadini n’amatorero yabo, abatoza kumenya Imana, kuyubaha no gukurikiza amategeko yayo.

Mu nshingano ku bandi, Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda ufasha abana n’urubyiruko gukunda igihugu, kwimakaza umuco w’amahoro, ubwumvikane n’ubufatanye, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kubungabunga ibidukikije.

Mu nshingano ku muskuti ubwe, Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda utoza abaskuti kugira ubuzima buzira umuze, kurangiza ibyo bashinzwe, kwiteza imbere, kwigirira icyizere no kwibwiriza.

Umuryango w’abaskuti kugira ngo ugere ku ntego zawo, ukoresha uburyo umunani bwihariye bwo kurera no kwigisha Abaskuti; Kubahiriza isezerano bagiriye mu muryango n’amategeko yawo, Kwigira mu bikorwa, Gukorera mu matsinda mato, Kuzamuka mu ntera, Kwigira mu ishushanyanyigisho, Gukorera hanze mu bidukikije, Kwigira mu mushyikirano n’abarezi no Gukorana n’abandi baturage.

Robert Baden Powell washinze uyu muryango yitabye Imana tariki ya 8 Mutarama 1941, afite imyaka 83. Yaguye mu gihugu cya Kenya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose