Igitambo cya Misa yahuje abapadiri ba Diyosezi ya Byumba n'aba Ruhengeri
Kuri uyu wa 5 Mata 2024, Abapadiri ba Byumba n'Aba Ruhengeri bahuriye mu busabane i Byumba, mu rwego rwo guhimbaza Pasika na Yubile y'Impurirane.
Ubu busabane bwabimburiwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri wari kumwe na Myr Papias Musengamana, umwepiskopi wa Byumba na Myr Kizito Bahujimihigo.
Myr Papias Musengamana yahaye ikaze umwepiskopi n'abapadiri ba Ruhengeri abashimira ko baje kubafasha gukomeza kwishimira Pasika na Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda na 2025, y'ubukristu ku isi.
Mu nyigisho ye, Myr Visenti Harolimana, yagaragaje ko Kristu wazutse ari isoko y'ubuvandimwe kandi ko ubuvandimwe nyakuri bugaragarira mu bikorwa bifatika nk'iki gikorwa cy'ubusabane cyahuje abapadiri ba Byumba na Ruhengeri.
(Kandi hejuru y'iforo, ahari akamenyetso k'ijwi ukurikire Misa n'ubutumwa bwayitangiwemo).
Nyuma ya Misa, ubusabane bwakomereje ku mikino itandukanye yahuje abapadiri. Iyi mikino ikaba yarangiye Ruhengeri itsinze imikino yose uko ari itatu. Basketball yatsinze 21-15; Volleyball itsinda amaseri 2-1 naho muri Football itsinda 2-0.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.