Ihuriro ry'Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika riramagana inyigisho z'ubuyobe
Inama yahuje abayobozi n'abahagarariye ihuriro mpuzamiryango y'amadini n'amatorero na Kiliziya gatolika mu Rwanda RIC (Rwanda Inter Religious Council) yatanze umuti w'ibibazo bigaragara mu madini n'amatorero na Kiliziya gatolika harimo inyigisho z'ubuyobe zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino, gusengera ahatemewe, amazina n'inyito z'abayobozi b'amadini n'amatorero ndetse n'ubuhanuzi.
Iyi nama yabereye i Kigali, tariki ya 6 Gashyantare 2025. Yayobowe n'umuyobozi wa RIC akaba n'umushumba w'Itorerro rya Angilikani mu Rwanda Archbishop Dr Laurent Mbanda. Yari igamije gusesengura bimwe mu bibazo bigaragara mu madini n'amatorero na Kiliziya gatolika bijyanye no gusengera ahatemewe, inyigisho z'ubuyobe, ubuhanuzi, amazina n'inyito zihabwa abayobozi b'amadini n'amatorero n'ibindi, hagamijwe kunoza imikorere myiza.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y'abagize RIC, banzuye ko nyuma yo kubona ko hari abasengera ahantu hadakwiye nko mu buvumo no mu mashyamba, kandi nyamara ijambo ry'Imana rivuga ko aho basengera hagomba kuba hameze neza hatekanye. Inama ya RIC yemeje ko amadini, amatorero na Kiliziya bagomba gusengera ahantu hujuje ibyangombwa kandi hazwi ku buryo haba habasha gutanga umutekano usesuye ku byiciro byose by'abahasengera.
Ku bijyanye n'inyigisho z'ubuyobe zikomeje gukwirakwizwa, nyuma yo gusuzuma no kwerekana ingaruko z'inyigisho z'ubuyobe, abagize RIC bemeje ko imyigishirize iyo ariyo yose ikwiye kuba ibumbatiye inyigisho fatizo z'ukuri zigamije kubaka imibereho yuzuye y'abantu aho kubayobya.
Inama ya RIC yemeje ko inyigisho zose z'ubuyobe kimwe n'abazikwirakwiza zigomba kwamaganwa kugira ngo zidakomeza kubangamira umudendezo w'abantu mu busabane bwabo n'Imana yabaremye.
RIC yemeje ko Amadini, Amatorero na Kiliziya gatolika bakwiye kwitandukanya n'abakwirakwiza inyigisho z'ubuyobe. Yasabye kandi abigisha mu madini gutanga inyigisho nzima kandi bakaba bafite indangagaciro z'Ijambo ryImana, kugira ngo ibyo bakora bibe byubaka abakristu mu buryo butuma biyubaka, bakorera neza imiryango yabo kandi baharanira kubaka itorero n'igihugu mu bumwe no mu rukundo.
Muri iyi nama kandi abagize RIC bemeje ko hagomba gushyirwaho inyigisho nzima ku birebana n'ubuhanuzi. Bamaganye bivuye inyuma ubuhanuzi bwose butagamije kungura itorero, kuko ubuhanuzi nyakuri bugomba kuvuga ibibazo biriho ariko bukerekana n'inzira yo gucamo kugira ngo igisubizo cyabyo kiboneke.
Ku birebana n'amazina n'inyito, abanyamadini bakoresha mu Rwanda hashingiwe kuri Bibiliya no mu gihe cya none, abitabiriye inama ya RIC basesenguye ko hari bamwe bayakoresha mu buryo bwo kwishyira hejuru, butagamije gushyira hejuru izina ry'Imana no kuyubahisha. Bemeje ko hakwiye gushyirwaho gahunda yo kwamagana abiha amazina n'inyito batabigizwe n'urwego ruzwi, no kwibutswa ko amategeko y'u Rwanda ahana abiha amazina n'inyito (Title) mu nzira zitari zo.
Bemeje ko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abayobozi guca bugufi, gusaba ubwenge bw'Imana mbere yo guhabwa inshingano no gushyiraho inzego zibishinzwe zigena ayo mazina n'inyito by'abayobozi b'amadini.
Mu bindi byagarutsweho mu nama y'abagize ihuriri mpuzamiryango y'amadini n'amatorero na Kiliziya gatolika (RIC), Abajyanama bemeje ko RIC yategura ubutumwa ku kibazo cy'umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu bindi byifuzo byatanzwe n'abitabiriye inama ya RIC, basabye ko mu gihe bibaye ngombwa ko habaho ahandi hasengerwa hatari mu rusengero hagomba gusabirwa uruhushya.Hifujwe kandi ko mbere yo kwakira idini rishya Leta yajya ibanza kubiganiraho n'urwego rwa RIC ndetse RIC isaba ko amatorero n'amadini bitarinjira mu ihuriro rya RIC yakwegerwa agashishikarizwa gukorana nabandi bibumbiye muri RIC.
Ku birebana nabantu basigaye biha uburenganzira bwo gusezeranya imiryango no gushyingira abageni hanze y'insengero, abagize inama ya RIC basabye ko Amadini, Amatorero na Kiliziya gatolika bafatanya kubyamagana kuko bishobora kugira ingaruka ku mibereho y'iyo miryango, cyane ko baba bataranabahaye inyigisho zigenewe abagiye gushinga urugo.
Naho ku kibazo cy'insengero zigifunze kandi zaramaze kuzuza ibisabwa, Abayobozi b'amadini, amatorero na Kiliziya gatolika bifuje ko RIC yavugana na RGB nizindi nzego bireba, bagasaba ko ahujuje ibisabwa hafungurwa.
Ihuriro ry'amadini n'amatorero na Kiliziya gatolika mu Rwanda RIC ryagiye rifata ingamba zigamije kunoza imikorere y'amadini n'amatorero mu bihe bitandukanye, hagamijwe gushyiraho umurongo mwiza w'imikorere y'amadini n'amatorero. Kuri ubu iri huriro rikaba rifite ihurizo ryo gukemura ibibazo by'akajagari Leta y'u Rwanda ishinza amadini byagejeje n'aho ifata icyemezo cyo gufunga amwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.